Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Urubyiruko rubyaze umusaruro ubwinshi bwarwo mu iterambere- Mbabazi

Yanditswe na admin

Ku ya Dec 20, 2017

Minisitiri w’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary, yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kubyaza umusaruro amahirwe bahabwa na Leta ndetse n’ubwinshi bwabo mu gukomeza guteza imbere igihugu.

Minisitiri Mbabazi yabigarutseho mu kiganiro cyavugaga ko Urubyiruko ari izingiro ry’iterambere mu bukungu bw’u Rwanda cyatanzwe mu nama y’umushyikirano ya 2017 yateranye ku munsi wayo wa kabiri ejo hashize ku wa 19 Ukuboza 2017.

Inama y’igihugu y’umushyikirano ku nshuro ya 15 yose muri rusange yibanze kuri gahunda z’igihugu mu kwihutisha iterambere n’uruhare rw’indangagaciro z’umuco nyarwanda mu kwihutisha ubukungu bw’igihugu. Mu biganiro by’umunsi wa kabiri w’iyo nama hibanzwe ku ruhare rw’urubyiruko mu nsanganyamatsiko igira iti “Urubyiruko ni izingiro ry’iterambere.”

Minisitiri Rosemary Mbabazi yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro ubwinshi bwabo, agira ati “Rubyiruko mufate inshingano hakiri kare, kugira ngo uwo mubare munini wanyu wa 60% unagaragare no mu buzima bwose bw’igihugu mu musaruro mutanga. Intumbero y’igihugu cyacu ni ukwita ku rubyiruko kuko ejo uhategura uyu munsi, imbaraga nyinshi zirashyirwa mu kubaha ikerekezo mukeneye kugira ngo mwiyubake.”

Akomeza avuga ko igihugu cy’u Rwanda gikomeza gushyira imbaraga mu gushakira amahirwe urubyiruko, agira ati “Hari amahirwe muhabwa mu kwihangira no koroherezwa mu guhanga imirimo, guhabwa ubumenyi bubafasha guhangana ku isoko ry’umurimo ndetse no kubaha umwanya n’uruhare mu nzego zifata ibyemezo. Tubona rero igihugu cyacu kibatekerezaho buri munsi kuko ntushobora gutekerereza abaturage udahereye ku bafite umubare munini.”

Agaruka ku mbogamizi zikibangamiye iterambere ry’urubyiruko rw’u Rwanda, minisitiri Rosemary Mbabazi yatunze agatoki ibiyobyabwenge kandi ko nta cyagerwaho iyo myumvire idahindutse asaba ko imyumvire yahinduka, kugira ngo urubyiruko rugeze igihugu aheza hifuzwa.

Habineza Jaures, Umwe mu rubyiruko washinze urubuga rwa ‘Made in Rwanda Online’ rugamije kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda mu mahanga yagiriye inama bagenzi be yo gutekereza cyane buri wese akagira igitekerezo ke bwite kigamije impinduka n’iterambere ry’igihugu.

Habineza yagize ati “Nk’urubyiruko icyo twaharanira ni ukuba abantu bashaka ibintu nonaha batabanje gutegereza cyangwa ngo bifuze kubikorerwa, biradusaba rero gufata ikemezo cyo gukoresha amahirwe dufite vuba kandi tugakora cyane birenze ibisanzwe hatangwa amahirwe atanzwe akagezwa kuri benshi n’ibindi.”

Minisiteri y’Urubyiruko itangaza ko urubyiruko rurenga 2000 ruri mu rwego rw’ubuhinzi aho rufasha mu kuzamura umusaruro w’urwo rwego nk’uko wazamutse ku gipimo cya 8% mu mwaka wa 2017. Abanyarwanda bagera kuri 60% babarirwa mu kiciro cy’urubyiruko, ni ukuvuga ko bari hagati y’imyaka 16 na 30 y’ubukure, ibyo bikerekana ko ari bo bagize umubare munini w’Abanyarwanda bakaba bafatwa nk’aho ari bo mbaraga z’u Rwanda mu mibereho yose y’igihugu.

 NIYONSENGA SCHADRACK