Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Urubyiruko rwasabwe kwimakaza ikoranabuhanga mu buvumvu

Yanditswe na Sez

Ku ya 04-02-2019 saa 06:12:32

Ubuyobozi bw’Urugaga Nyarwanda rw’Amakoperative (NCCR) buhamagarira urubyiruko kwinjira mu mwuga w’ubuvumvu no gukoramo impinduka zishingiye ku ikoranabuhanga kugira ngo habeho gutera abasanzwe bawukora hagamijwe kongera umusaruro.

Perezida w’Urugaga Nyarwanda rw’amakoperative (NCCR) Katabarwa Augustin, avuga ko mu rwego rw’ubuvumvu hakigaragaramo abasaza bakora mu buryo bwa gakondo nyamara hakwiye kujyamo n’urubyiruko rugakora bigendanye n’ikerekezo k’iterambere.

Agira ati: “Abari muri uwo mwuga usanga ahanini bagikoresha ibikoresho bya gakondo bikanajyana n’ubumenyi gakondo, ariko ubu mu kerekezo k’iterambere ahakenewe ni ikoranabuhanga, urubyiruko ni rwo tubonaho amahirwe ya mbere yo kuba bakwagura ibikorwa no kongera umusaruro bakurikije n’uburyo bw’ikoranabuhanga.”

Katabarwa avuga ko hakwiye gukangurira urubyiruko cyane cyane abanyuze mu mashuri kumanuka bakegera ababyeyi bari mu mwuga w’ubuvumvu bakagaragarizwa amahirwe bagiramo no kurushaho kuzamura umusaruro wabwo.

Perezida wa Federasiyo y’aborozi b’inzuki mu Rwanda Ntaganda Jean Damascene avuga ko kuba nta rubyiruko rwinjira mu mwuga w’ubuvumvu ari uko n’abakuru bawurimo usanga nta mbaraga bigeze bahabwa kuko iyo bijya gukomeza nk’uko byari byatangiye mu mwaka wa 2008-2009 urubyiruko rwari kuba ruwubarizwamo.

Avuga ko ari umwuga unasaba kuba umuntu afite amashyamba kandi urubyiruko rwinshi rukaba ntayo rugira, kwifatanya n’ababyeyi babo birashoboka mu guteza imbere uwo mwuga ariko harasabwa ubuvugizi ku nzego zibishinzwe kugira ngo ukorwe n’ingeri zose, abawusanzwemo ubagirire akamaro ari nako abashaka kuwinjiramo babonamo inyungu zibakururira kuwukora.

Umwe mu bayobozi b’inganda Nyirakamineza M. Chantal uyobora uruganda rw’ubuki rwa Rutsiro, avuga ko uwo mwuga ugikorwa mu buryo bwa gakondo kuko ukigaragaramo abasaza gusa, umusaruro mukeya, kimwe n’izindi mbogamizi zose ziboneka muri uwo mwuga w’ubuvumvu bikaba bisaba imbaraga nyinshi kugira ngo zikurweho zirimo no gukangurira abakiri bato kuwinjiramo ugakorwa mu buryo bugezweho.

Umwe mu bakora ubuvumvu waganiriye n’Imvaho Nshya Nshimiyimana Athanase ku murongo wa terefone, avuga ko ari muri uwo mwuga kuva afite imyaka 16 akawukora mu buryo bwa gakondo bwo kwegeka imizinga afatanya n’ababyeyi be ubu akaba awumazemo imyaka 32 dore ko ahamya ko amaze kuzuza imyaka hafi 48.

Agira ati: “Mvuka mu murenge wa Kabagari mu karere ka Ruhango natangiye gukora ubworozi bw’inzuki kera ubu mfite imizinga y’inzuki 15 ariko usanga nta musaruro ubonekamo kuko ibikoresho ni bya bindi. Uyu munsi inzuki ziza mu muzinga ejo ugasanga zagiye cyangwa se aho zagumye ugasanga n’uburyo bwo kwirwanaho kuko nta musaruro uhagije cyane ko nko mu muzinga umwe ukurikije n’uburyo uba watuvunnye tuwuboha usanga tuvanyemo nk’ubuki bw’ibiro nka 2.5.

Nta mubare w’abakora ubuvumvu mu Rwanda ugaragazwa cyane ko ari umwuga kugeza ubu ukorwa mu buryo bunyuranye burimo gakondo ndetse n’ubundi buryo bushya bwatangijwe bwo gukora udusanduku.

Umwanditsi:

Sez

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.