Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
23°C
 

Urubyiruko ‘Intore mu biruhuko’ rwasabwe kwirinda ibiyobyabwenge

Yanditswe na UWERA MARIE CLAIRE

Ku ya Jan 19, 2018

Urubyiruko rwo mu karere ka Kicukiro rwitabiriye Itorero ‘Intore mu biruhuko’ rwasabwe n’abayobozi batandukanye kwirinda ibiyobyabwenge, bagira isuku kugira ngo bazagire ejo hazaza heza.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Dr Nyirahabimana Jeanne yagize ati “Ni ngombwa ko ibiyobyabwenge bicika mu rubyiruko, ni yo mpamvu dushaka ko amashuri yacu atabonekamo ibiyobyabwenge. Amahirwe bahabwa n’igihugu bayabyaze umusaruro birinda ibiyobyabwenge, by’umwihariko abakobwa bifata neza kugira ngo badateshuka bakava mu murongo bari barimo wo gutera imbere.”

Aba ni bamwe mu rubyiruko bitabiriye gahunda y’Intore mu biruhuko

Minisiteri y’Uburezi na Minisiteri y’Urubyiruko bafitanye ubufatanye yuko umwana ugiye kwinjira mu kigo babanza bakamusaka kugira ngo harebwe ko hashyirwaho ingamba zikomeye mu kubirwanya, ndetse ubifatanywe akurikiranwa n’amategeko. Kubera ko amakuru yagiye ahererekanwa mu banyeshuri bigaragara ko abana bakura ibiyobyabwenge hanze bakabyinjiza mu ishuri. Bimwe mu bikunda kugaragara ni itabi n’inzoga z’inkorano.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’urubyiruko, Mwesigwa Robert yagize ati “Twasabye ndetse twandikiye abayobozi b’ibigo by’amashuri ko abana basakwa cyane ku buryo ibiyobwabwenge bitinjizwa mu ishuri. Isuku, ejo heza ariko turwanya ibiyobyabwenge n’imico mibi itarigeze irangwa n’umunyarwandakazi, murangwa n’ikinyabupfura.”

Intore mu biruhuko mu gihugu hose hatojwe urubyiruko rugera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi magana ane mirongo irindwi na babiri, hafi 60% ni abana bari hagati y’imyaka 7-11.

Dr Nyirahabimana yagize ati “Igiti kigororwa kikiri gito, niba ushaka gutoza umwana ibintu ubimutoza hakiri kare, akabikurana, ukabona yuko abyirutse neza n’umuco mwiza ni yo mpamvu igihugu cyatekereje guhera ku myaka irindwi, umwana akiri muto.”

Insanganyamatsiko yari ‘Isuku hose ejo heza”. Kugeza ubu abitabiriye Intore mu biruhuko harimo abana kuva ku myaka 7-13, 14-20, 21-30. Bimwe mu byo urubyiruko rwize harimo gutozwa umuco nyarwanda n’imikino gakondo  nko guhamiriza, kubyina, gusakuza, gusimbuka urukiramande, indangagaciro na kirazira no gutozwa kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bihari hakoreshwa amaboko.

Abitabiriye itorero bavuga ko inyigisho bahawe biteguye kuzigisha abandi bana bagenzi babo kugira ngo barusheho kugira imyitwarire myiza ikwiriye umunyarwanda hirindwa kunywa ibisindisha no kujya mu kabari ku bana bari munsi y’imyaka 18, by’umwihariko ku bana b’abakobwa kwirinda inda zitateguwe, ibishuko n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kugira ngo bazavemo abagore b’ejo hazaza heza.

Umwe mu rubyiruko rwitabiriye Itorero Intore mu biruhuko, Umurerwa Clarisse Shadie, yagize ati “Amasomo nkuyemo ni ukwitinyuka no gutangira kwishakamo ibisubizo, ndetse niyemeje gusangiza urungano rutabonetse aha iby’umuco nyarwanda nk’indangagaciro kugira ngo na bo bamenye uko bakwiriye kwitwara badatandukiriye umuco warangaga Abanyarwanda kera.”