Urubyiruko 1 795 rurangije kugororerwa Iwawa rwasabwe guhinduka burundu

Yanditswe na IYAREMYE YVES

Ku ya 14-05-2018 saa 09:34:16
Bosenibamwe Aime umuyobozi mukuru w'ikigo k'igihugu gishinzwe ibigo ngororamuco mu Rwanda ashyikiriza umwe mu barangije kugororerwa Iwawa inyemezabushobozi (Foto Iyaremye Y)

Umuyobozi mukuru w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe ibigo ngororamuco mu Rwanda Bosenibamwe Aimé yasabye urubyiruko 1 795 rurangije kugororwa no kwigishwa imyuga guhinduka burundu no guhindura iwabo.

Bosenibamwe Aime umuyobozi mukuru w’ikigo k’igihugu gishinzwe ibigo ngororamuco mu Rwanda ashyikiriza umwe mu barangije kugororerwa Iwawa inyemezabushobozi (Foto Iyaremye Y)

Ubwo yasozaga ku mugaragaro ikiciro cya 15 cy’urubyiruko rugororerwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa giherereye mu Ntara y’Iburengerazuba, Akarere ka Rutsiro Umurenge wa Boneza bamaze umwaka bahagororerwa ndetse bakaba barahawe amahirwe yo kwigishwa imyuga yavuze ko ari amahirwe menshi bagize bayahawe n’ubuyobozi bwiza bwifuza ko urubyiruko ruhinduka rukagira imibereho myiza.

Yagarutse ku bushobozi n’imbaraga bibatakazwaho ngo bahinduke nyuma yo gukurwa mu biyobyabwenge biba byarabasaritse aho yemeza ko ari bwinshi ariko igihugu nk’umubyeyi kiyemeza kubikora ngo bafashwe ubumenyi bazanye bazabwifashishe mu kwiteza, imbere, bateza imbere aho batuye n’igihugu muri rusange.

Agira ati: “Bana b’u Rwanda mufite umukoro wo kuvuga ngo ibyo twagiyemo bigatuma tuza hano bihinduke ubwo twagorowe tukigishwa imyuga ni amahirwe twahawe dushingiye ku mbaraga igihugu cyabashoyeho nyinshi zaba iz’amaboko, ubumenyi ndetse n’amafaranga menshi, mukwiye kuvuga kirazira kuzongera gusubira mu buzima  bwatumye tuza hano”.

Akomeza agira ati: “Guverinoma iraharanira ko mwagira imibereho myiza, kuko igihugu kirimo urubyiruko rwazonzwe n’ibiyobyabwenge ntaho cyagera ari nayo mpamvu dukora ibishoboka byose ngo urubyiruko rubivemo”.

Yungamo ko mu rwego rwo kubafasha kudasubira mu biyobyabwenge hari uburyo bwashyizweho bazakirwa banafashwe gusubira iwabo ndetse nibagerayo babereke ibyo bazakora.

Ati: “Tugiye kubafasha gukora amahuriro aho azajya abafasha gutera imbere no kudasubira mu nzira mbi bari barafashe kandi kuba bagiye gusubira muri bagenzi babo bakuranye bazagire uruhare mu gutanga umusanzu wo kubahindura”.

Mwiseneza Josue umwe mu rubyiruko rusoje amasomo y’imyuga no kugororerwa Iwawa aganira n’Imvaho Nshya yavuze ko nkuko babisabwa bagiye guhinduka burundu mu rwego rwo kubyaza umusaruro ubumenyi baba barahawe ahubwo bakabukoresha biteza imbere.

Agira ati: “Iyo turi hano usanga badufasha cyane birababaje kuba hari abagera hanze bakagarurwa bakongera bagasubiramo, kiba ari igihembo twe turangije tugiye guharanira ko ibintu bihinduka, tugiye kwerekana ko imbaraga zadushizweho zitapfuye ubusa, tuzabyerekana dukora umwuga twize twifatanya n’abandi mu iterambere, kandi tugiye guca ukubiri n’ibiyobyabwenge nkaba nsaba na bagenzi bange guca ukubiri na byo kandi birashoboka”.

Ubuyobozi bw’Ikigo ngororamuco cya Iwawa bwemeza ko kimaze kunyuzwamo urubyiruko rusaga ibihumbi 15, aho umwana umwe atangwaho amafaranga y’u Rwanda asaga 591 398.

 

 

Umwanditsi:

IYAREMYE YVES

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.