UR: Umwarimu yashimangiye ko Jenoside itatewe n’ihanurwa ry’indege

Yanditswe na Uhoraninema Anitha

Ku ya 09-04-2019 saa 08:01:55
Ambasade z'u Rwanda mu mahanga zikomeje kwitegura kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi

Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Gikondo yifatanyije n’Abanyarwanda bose mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kiganiro cya mbere kivuga ku mateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi; abanyeshuri ndetse n’abakozi mu nzego zitandukanye ba kaminuza basobanuriwe byimbitse uburyo Jenoside yateguwe guhera 1959 ndetse ikanageragezwa; kugeza mu 1994 ishyizwe mu bikorwa neza.

Nyiringango Pascal, umwarimu muri kaminuza watanze ikiganiro, yibanze ku gusobanura neza ko Jenoside itatewe n’ihanuka ry‘indege ya Perezida Habyarimana Juvenal; ahubwo ko yari yarateguwe kuva kera mu 1959 nk’uko byagaragaraga mu magambo y’abayobozi batandukanye bariho icyo gihe.

Kayibanda yagize ingoma yaranzwe no kubiba urwango mu banyarwanda, aho yabigaragaje mu magambo yagendaga avuga ashimangira ingengabitekerezo ya Jenoside, urugero ni aho yavuze ko igihugu ari icy’Abahutu, nk’uko Nyiringango yabisobanuye.

Guhera mu 1959 kugeza mu 1963 Abatutsi bakomeje kwicwa mu duce dutandukanye tw’igihugu, abandi barahunga. 1963 habayeho ubwicanyi bwibanze mu Ntara y’amajyepfo mu Karere ka Nyaruguru; Abatutsi benshi bari batuye mu gice cya Gikongoro baricwa.

Nyiringango Pascal yagize ati “Habyarimana agiye ku ngoma yakomeje gushyigikira gahunda y’amacakubiri. Jenoside yatangiye gushyirwa ku mugaragaro neza mu 1990. Abayobozi b’igihugu bakomeje gukoresha imvugo zo kubiba amacakubiri mu banyarwanda. Urugero ni aho bavugaga ko iyo ikirahure cyuzuye amazi ugashyiraho andi hari agomba kumeneka; bikaba byari bisobanuye ko u Rwanda ari ruto kandi hari abagomba kuruvamo kugira ngo bakwirwemo; gusa abandi basesenguzi bavuga ko icyo byari bishatse kuvuga ko hari amaraso agomba kuzameneka.”

Umuyobozi wa kaminuza y’u Rwanda ishami rya Gikondo Gasheja Faustin, mu ijambo rye yashimiye abitabiriye iki gikorwa cyo gutangira icyumweru cyo kwibuka.

Yagize ati “Ndashima ingabo za RPF-Inkotanyi zari ziyobowe na Paul Kagame zihagarika Jenoside, none kugeza ubu u Rwanda ruri mu mahoro dukesha izo ntwari. Banyeshuri, abakozi mu nzego zitandunye hano mu ishami rya Gikondo, ndabasaba ubufatanye mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Umwanditsi:

Uhoraninema Anitha

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.