Kigali-Rwanda

Partly sunny
20°C
 

UR mu rugamba rwo kwishyura imyenda irenga miliyari 14

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 15-01-2019 saa 09:10:50
Irembo rya Kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Huye

Abayobozi ba Kaminuza y’u Rwanda (UR) baravuga ko barajwe ishinga no kwishyura imyenda y’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 14 ibereyemo ba rwiyemezamirimo batandukanye.

Byagaragajwe mu biganiro byahuje Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari n’abayobozi bungirije ba UR, ari bo; ushinzwe imari ari we Kayitare Tengera Francoise n’ushinzwe igenamigambi n’ubutegetsi ari we Malimba Papias na Nelson Ijumba umuyobozi wungirije wa kaminuza ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi.

Madamu Kayitare Tengera wasobanuye iby’iyo myenda, yavuze ko nyuma y’aho Kaminuza za Leta zihurije hamwe zikaba Kaminuza y’u Rwanda, bagize imyenda myinshi iturutse muri ayo mashami yahujwe atandukanye, bituma kugeza ubu nyuma y’imyaka itatu raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ikigaragaza ko bafite ibibazo byo kutagira raporo ntamakemwa ku mikoreshereze y’umutungo wa Leta, kimwe n’ibindi bigo bya Leta bigera kuri 12.

Yasobanuriye abasenateri ko ibibazo kaminuza ifite kugeza ubu hari n’ikindi kibazo cy’uko kaminuza zimaze guhuzwa hari amasoko manini kaminuza yagiye igira ataragiye ashyirwa mu bikorwa neza hakaza n’uko kuva kaminuza itangira bari bataragira inzira igaragara y’aho kaminuza yerekeza n’uko bazayigeraho.

Abayobozi bungirije ba Kaminuza y’u Rwanda baganira n’abasenateri muri komisiyo ku bituma mu myaka itatu ishize nta raporo ntamakemwa y’umugenzuzi w’imari ya Leta

Kaminuza ifite kandi ibirarane ku bakozi bayo, barimo abashakashatsi n’abarimu batahawe ubwiteganyirize bw’izabukuru (pension).

Hari n’ikibazo ariko cy’abanyeshuri na bo barangije muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR/NUR) kuva mu myaka ya za 80 kuzamuka batarishyura amafaranga y’ishuri bagurijwe biga.

Mu kwikura muri ibyo bibazo byose, abayobozi bungirije ba kaminuza y’u Rwanda bagaragaje ko Leta iri kubafasha kwishyura iyo myenda babereyemo abantu batandukanye , muri gahunda y’imyaka itanu bafitanye.

Hari kandi no kuba amafaranga y’ishuri nayo aherutse kuzamurwa mu mashami atandukanye, bakizera ko na byo bizatuma bagira ubushobozi bwo gukemura ibibazo bafite.

Abasenateri bagarutse ku ngingo y’uko biteye urujijo kuba kaminuza yigisha igasohora abahanga batandukanye no mu by’icungamutungo n’imari ariko ubwo buhanga ntibuhere mu gutunganya kaminuza.

Bagaragaje ko kaminuza y’u Rwanda yakabaye intangarugero mu gukora neza iby’imicungire y’imari mu bindi bigo bya Leta nk’iyigisha abantu bakomeye gutyo.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.