Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

UR: Kubaka ahigira abakora ibishushanyombonera byatwaye miliyari 7

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Mar 16, 2018

Umushinga wo kubaka amashuri  azigirwamo ibijyanye no gukora ibishushanyombonera mu bwubatsi aherereye muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’ubumenyi n’ikoranabuhanga, usojwe utwaye   miliyari  7 z’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe nk’impano ya Banki nyafurika itsura amajyambere.

Izi ni inyubako zifite ishusho y’ibirunga zizigirwamo n’abanyeshuri biga iby’ibishushanyombonera

Mu muhango wo gutaha ku mugaragaro izi nyubako, Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugene yashimiye Banki nyafurika itsura amajyambere yagize uruhare rukomeye mu kubona izi nyubako.

Yavuze ko uyu mushinga watangiye mu mwaka wa 2009, uyu munsi inyubako n’ibindi byateganywaga n’uyu mushinga bikaba bimaze kuboneka.

Ati “Iyi nyubako ni kimwe mu bikorwa by’indashyikirwa u Rwanda rumaze kugeraho, ikaba izabungabungwa kuko igiye kubumbatira uburezi bw’abana b’u Rwanda, ibi bigaragaza intera igihugu cyacu kigezeho mu bumenyi n’ikorabuhanga.”

Niyibizi John, ni umuyobozi w’ishami ry’imicungire y’umutungo muri Minisiteri y’Uburezi, atangaza ko iyi nyubako igizwe na pyramide 15, ikaba yuzuye itwaye  miliyari zisaga 4, kongeraho ibikoresho byashyizwemo no guhugura abarimu bigisha muri iri shami, byose hamwe byatwaye miliyari 7.

Uyu muyobozi avuga ko amafaranga yakoreshejwe ari impano ya Banki nyafurika itsura amajyambere, ikaba itanga ikizere cyo kuzamara imyaka isaga 100.

Niyibizi avuga ko ibikoresho byashyizwemo ubwabyo byatwaye amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni zisaga 700.

Iyi nyubako kandi yashushanyijwe na rwiyemezamirimo w’Umufaransa, kubaka bitsindirwa na sosiyete y’Abashinwa, ikaba imuritswe nyuma yo gusoza imirimo yose.

Niyibizi ati “Iyi nyubako ni umwihariko w’ u Rwanda kuko ikoze mu ishusho y’ibirunga, kandi muzi mwese ko ibirunga ari kimwe mu bimenyetso by’igihugu cyacu nk’ibyiza nyaburanga bikigize.”

Abanyeshuri biga mu ishami ry’ibishushanyombonera bishimiye ko babonye inyubako nziza bigiramo, bavuga ko bagiye gushyira imbaraga mu masomo yabo kugira ngo baheshe ishema igihugu cyabo.

Umunyana Raissa wiga mu mwaka wa mbere w’ibishushanyombonera (architecture), agira ati “Igikorwa nk’iki kinyongereye imbaraga zo kurushaho kwiga no gutsinda kugira ngo nange nzabashe kugera ku bumenyi buhanitse nk’ubw’uwashushanyije aya amazu.”

Naho Kamali Moses wiga mu ishami ry’ubumenyi bw’ibishushanyombonera, yemeza ko ubumenyi abashushanyije izi nzu bafite ndetse n’abazubatse bumuteye ishyaka ryo kwiga cyane ngo azavemo umwubatsi mpuzamahanga, age abasha gukora ibishushanyo bihanitse.

Inzu zatashywe zubatswe n’amakoro ndetse na beto kuva hasi kugera hejuru, zifite aho abanyeshuri bigira, aho bashushanyiriza, aho bigira ikoranabuhanga rya mudasobwa na laboratwari zinyuranye.