Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

UR: Abanyeshuri basabwe guhuza amasomo no kuba abanyarwanda bazima

Yanditswe na Uhoraninema Anitha

Ku ya 12-04-2019 saa 05:15:43
Bamwe mBamwe mu banyeshuri bitabiriye umuhango wo Kwibuka muri Kaminuza y'u Rwandau banyeshuri bitabiriye umuhango wo Kwibuka muri Kaminuza y'u Rwanda

Depite Ngabitsinze Jean Chrisostome yabwiye abanyeshuri ko kuba barabonye amahirwe yo kwiga bakajijuka bakwiye kuba Abanyarwanda bazima badashukwa n’ibije byose.

Yaganirizaga abari bitabiriye umuhango wo kwibuka abakozi ndetse n’abanyeshuri baguye muri kaminuza y’u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yabasobanuriye ukuntu amacakubiri yatangiye kandi akigishwa, uburyo Abakoloni b’Ababiligi bagiye binjira mu bwonko bw’abanyarwanda, babaremamo amoko, barangije barabateranya.

Yakomoje kuri Gitera n’ishyaka rye APROSOMA aho tariki 27 Nzeli 1957 yahimbye amategeko icumi y’Abahutu ateza urwango mu banyarwanda b’icyo gihe.

Abantu barabisomye barabinywa, abanyeshuri bakiga amasomo bakarenzaho ibyo bitekerezo bibi, ubumenyi burivanga, mu 1963 ni bwo abitwaga abanyabwenge bo birukanye abanyarwanda bamwe mu gihugu, 1973 batangira gusohora inyandiko zivuga ko nta Mututsi wemerewe kwiga aho byagaragaye mu nyandiko ya Mugesera n’abandi bagiye basinya.

Avuga ko abo bose nta muntu utari wararangije kaminuza.

Depite Ngabitsinze akomeza agira ati: “Abato muri hano ndagira ngo mbabwire ngo amahitamo y’ubuzima ni ikintu gikomeye cyane, CNLG yabibabwiye ko mufite amahirwe yo kugira igihugu kiza, ayo mahirwe rero muyakoreshe. Iyo politiki turi kuvuga yubatse ikibi ntikwiye kubatera ubwoba, kuko niba umuntu yubaka ikibi akagikwirakwiza kikajya mu mitima y’abantu, bivuze ko n’uwakubaka ikiza akagikwirakwiza cyajya mu mitima myinshi y’abantu, bagahinduka, tukaba abantu bazima tukiyubakira igihugu”.

Yakomeje avuga ko nta kidashoboka ubu kuba mu nteko hasigaye haba hicaranyemo abantu baturuka mu mashyaka atandukanye kandi bagahuriza hamwe ibitekerezo byo kubaka igihugu.

Ati: “Ni ibyo kwishimira kandi biragaragaza ko hari aho igihugu kigeze uyu munsi. Umusingi wubatswe n’abatubohoye tukabona ubuzima tuwusigasire.

Mwige kandi muzirikane ayo mateka muge muyongeramo ibyiza, umurongo mwiza murimo muwugumemo. Nk’abantu bato muzahura na benshi babi mungana yaba ababa hanze n’abari mu gihugu, muge mubajyana mu nzira buhoro. Nibakoresha imvugo mbi muge mukoresha inziza mubahindure.

Aho igihugu kigeze ni heza birabasaba gukomera mugahesha igihugu ishema, ni rwo rugamba mufite abakiri bato mugomba kumenya ko politiki nziza ari itazigera isubiza abanyarwanda mu mateka bavuyemo”.

Yababwiye ko igihugu kiri mu biganza byabo, kandi amasomo biga bayongereho kumenya amateka nyayo y’igihugu kuko ari ho bahera bubaka ejo hazaza.

 

Umwanditsi:

Uhoraninema Anitha

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.