UNIRMCT izashyiraho itsinda ku madosiye ya Jenoside atarahabwa u Rwanda

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 01-04-2019 saa 17:07:05

Umucamanza Mukuru w’Urwego rwasigariyeho Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda UNIRMCT (The United Nations International Residual Mechanism for Criminal Tribunals), Agius Carmel avuga ko urwo rukiko rugiye gushyiraho itsinda u Rwanda ruhuriyemo n’urwo rukiko hagamijwe ibiganiro no gusuzuma ko amadosiye arebana n’abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi baburaniye muri urwo rukiko rwa Arusha yashyikirizwa u Rwanda.

Agius Carmel yabivugiye kuri Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda, mu kiganiro we n’intumwa ayoboye bari mu ruzinduko mu Rwanda bagiranye na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Busingye Johnston, aho abayobozi bombi bunguranye ibitekerezo ku ntambwe n’ibyakozwe n’urukiko kubirebana no guha ubutabera abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imbogamizi zagaragayemo ni ugushyikiriza ubutabera abaregwa Jenoside bahungiye mu bindi bihugu, n’ibindi.

Yagize ati “Twe nk’urukiko tugiye gushyiraho uduhagarariye ku buryo ryaba ari itsinda rimuhuje n’intumwa y’u Rwanda by’umwihariko intumwa ya Minisiteri y’Ubutabera mu rwego rwo gusuzuma ko amadosiye ku bari bakurikiranyweho Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda akiri Arusha u Rwanda rwasabye, turebeko hari icyakorwa, nubwo ku ikubitiro habayemo imbogamizi ishingiye ku mabwiriza y’Akanama k’Umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano ku Isi.

Umucamanza Carmel yemera ko nubwo hari ibyakozwe n’urwo rukiko, hari ibibazo byahavuzwe bimwe muri byo bifitanye isano n’amadosiye u Rwanda rwasabye rutarahabwa, kurekura abaregwa imburagihe batarangije ibihano, twareba uburyo urukiko rwashyiraho itsinda duhuriyeho n’u Rwanda by’umwihariko Minisiteri y’Ubutabera ku buryo hasuzumwa uburyo amwe mu madosiye y’abaregwa Jenoside yahabwa u Rwanda.

Ku irekurwa rya hato na hato uregwa atarangije nibura 2/ 3 by’ibihano, yagize ati“Yego urukiko rurigenga, ariko dufatanyije n’u Rwanda, n’izindi nzego bireba hagiye gukorwa ibishoboka ngo irekurwa rya agateganyo kubera impamvu risuzumwe, ndetse n’ubusabe bw’abafungiye mu rukiko basaba kurekurwa batarangije ibihano bijye bisuzumanwa ubushishozi hagamijwe gukorera mu mucyo kuko Jenoside ari icyaha ndengakamere.”

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’inama abayobozi bombi bagiranye, Minisitiri w’Ubutabera, yagarutse ku kibazo cy’abaregwa Jenoside barimo uwitwa Samba wigeze kurekurwa atarangije igihano, avuga ko u Rwanda rutarwanya irekurwa ry’agatagenyo, ahubwo icyo ari uko bikorwa mu buryo butubahirije amategeko kandi mu buryo bufifitse. Icyo dushimye uyu mucamanza mukuru ni uko nawe yemeye ko ikibazo kigeze kubaho kandi agiye kuganiriza bagenzi be ngo bikosorwe.

Nyuma y’ibiganiro na Minisitiri w’Ubutabera, umucamanza Carmel yagiranye ibiganiro n’abandi bantu barimo Umushinjacya Mukuru Mutagana Jean Bosco, amwizeza ko urukiko ruzakomeza gukorana n’ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda.

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.