Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
17°C
 

UNABU yiyemeje kurenganura abagore bafite ubumuga babuze ubutabera

Yanditswe na Ntawitonda Jean Claude

Ku ya 01-03-2019 saa 06:42:45
Uhereye ibumoso ni Kananga Andrew wa LAF, Umurerwa Ninette wa HAGURUKA, na Mushimiyimana Gaudence wa UNAB bamaze gusinya ku masezerano y'ubufatanye

Abagore n’abakobwa bafite ubumuga bagiye koroherezwa kubona ubutabera binyuze mu bufatanye bw’imiryango yiyemeje guhuza imbaraga mu guhangana n’imbogamizi bahura na zo mu gihe bahohotewe.

Ku wa 27 Gashyantare 2019 ni bwo Umuryango Nyarwanda w’Abagore Bafite Ubumuga (UNABU) wasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Umuryango HAGURUKA uharanira iyubahirizwa ry’Uburenzira bw’abagore n’abana ndetse n’Ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko (LAF/Legal Aid Forum).

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa UNABU, Mushimiyimana Gaudence, avuga ko ubu bufatanye bugamije korohereza abagore n’abakobwa bafite ubumuga kubona ubutabera nyuma yo kwakira ibibazo by’ihohoterwa bigera ku 127 mu turere 11 bakoreramo.

Yagize ati “Nyuma y’imyaka itatu dukora ku bijyanye n’uburenganzira n’ihohoterwa, twasanze hari aho dukeneye amaboko y’abandi mu gushaka ubutabera bw’abakobwa bafite ubumuga bahohotewe.”

Zimwe mu mbogamizi zimaze kugaragazwa na UNABU, ni izishingiye ku mategeko atagaragaza neza umwihariko w’ubutabera bw’abafite ubumuga nko gushyiraho gahunda z’ubusemuzi bw’indimi z’amarenga, guha agaciro ubuhamya bw’abafite ubumuga bwo mu mutwe, n’imyumvire y’abaturage ituma bahezwa muri gahunda zitandukanye z’iterambere.

LAF igiye gusesengura amategeko no kugaragariza inzego z’ubutabera imbogamizi zihari ariko inatange ubujyanama ku byakosorwa, mu gihe Umuryango HAGURUKA uzunganira mu butabera ukanongerera ubumenyi mu by’amategeko abagore n’abakobwa bafite ubumuga.

Umuyobozi wa LAF Kananga Andrew yagize ati “Twiteguye kubafasha mu gushaka inzira zo guca akarengane ku bagore n’abakobwa bafite ubumuga bunyuranye.”

Umurerwa Ninette, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango HAGURUKA, yongeyeho ati “Iyo twakiriye ikibazo cy’umugore ufite ubumuga, akenera gufashwa bidasanzwe uhereye umunsi wa mbere kugeza arenganuwe. Ibi byaje muri gahunda dusanzwe dukora yo kwakira ibibazo by’abagore n’abana mu gihugu aho mu mezi 24 dufite ubushobozi bwo gukemura ibibazo 300.”

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD/National Council of Persons with Disabilities) Ndayisaba Emmanuel, yashimiye iyi miryango yahuje imbaraga mu rugamba rwo kurandura burundu ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa bafite ubumuga.

Uhereye ibumoso ni Kananga Andrew wa LAF, Umurerwa Ninette wa HAGURUKA, na Mushimiyimana Gaudence wa UNAB bamaze gusinya ku masezerano y’ubufatanye

Umwanditsi:

Ntawitonda Jean Claude

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.