Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

UNABU yasabye ko abafite ubumuga batafatirwa ibyemezo

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 24-11-2021 saa 21:21:20
Mushimiyimana Gaudence, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa UNABU (Foto Kayitare J.Paul)

Ubuyobozi bw’Umuryango Nyarwanda w’Abagore Bafite Ubumuga (UNABU), buvuga ko abagore n’abakobwa bafite ubumuga by’umwihariko bwo mu mutwe kutajya bafatirwa ibyemezo.

Ibi byagarutsweho na Mushimiyimana Gaudence, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa UNABU, mu nama y’umunsi umwe yahuje abafatanyabikorwa ba UNABU kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Ugushyingo 2021.

UNABU igaragaza ko abagore n’abakobwa bafite ubumuga, bahura n’ibibazo bitandukanye bishingiye ku kuba ari abagore hakiyongeraho n’ubumuga.

Ikibazo kibanzweho kijyanye n’abagore n’abakobwa bafite ubumuga bwo mu mutwe bari hirya no hino mu gihugu.

Mushimiyimana yagize ati “Abagore n’abakobwa bafite ubumuga usanga babonerezwa urubyaro, kandi ibyo bigakorwa n’abantu bafite imyumvire ku bantu bafite ubumuga bwo mu mutwe, bwo kumva ko ntacyo bashoboye ahubwo bagomba gufatirwa ibyemezo”.

UNABU isobanura ko ibyo bishyigikirwa cyane n’imiterere y’amategeko na politiki bihari, aho usanga amategeko nayo ubwayo ateganya ko umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe aba agomba kuba afite umwishingizi umuhagararira hatitawe ku bushobozi bwo mu mutwe afite.

Ati “Icyo ni cyo kibazo gikomeye kwamburwa ubwo burenganzira mu mategeko bituma umuntu abyubakiraho umuntu akaba yagukorera ibyo ashaka kubera ko ufite ubumuga bwo mu mutwe”.

UNABU ivuga ko hari icyuho cyubakiye ku mategeko abuza umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe uburenganzira mu buryo bw’amategeko.

Isaba ko umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe cyane cyane umugore n’umukobwa yubahirwa ko ari umuntu.

Mushimiyimana, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa UNABU, avuga ko umugore cyangwa umukobwa ufite ubumuga watwaye inda abantu bakwiye kumva ko atari we witeye inda.

Ati “Igisubizo si we twagishakiraho, twagishakira mu muryango dukora ubukangurambaga cyangwa tugafata babandi bamufashe ku ngufu bagahanwa mbere y’abandi bose ariko n’amategeko akavugururwa kugira ngo icyo cyuho kivemo, n’uwabikoze yumve ko yakoze ikosa kandi rihanwa n’amategeko”.

Umuhoza Sandrine, umukobwa ufite ubumuga, ahamya ko abakobwa n’abagore bafite ubumuga bafatirwa imyanzuro cyane cyane abafite ubumuga bwo mu mutwe.

Ati “Abakobwa n’abagore bafatirwa imyanzuro kubera ko baba batekereza yuko nta mwanzuro bashobora kwifatira bitewe n’ubumuga bafite.

Hari igihe aba afite ubumuga bwo mu mutwe ariko ashobora kugira ikibazo (Crise) uyu munsi ariko ejo bikagera nta kibazo afite bityo agashobora kwifatira umwanzuro muri icyo gihe adafite ikibazo”.

Mudakikwa John, Umuyobozi w’Umuryango nyarwanda ugamije guteza imbere kubaka umuco ugendera ku mategeko ‘CERULAR’, avuga ko abagore n’abakobwa bafite ubumuga bakunda guhura n’ibibazo byihariye.

Agaragaza ko hakiri icyuho muri politiki zijyanye n’amategeko yo kurengera abagore n’abakobwa bafite ubumuga bwo mu mutwe mu mategeko.

Avuga ko mu Itegeko Nshinga, ingingo ya 21 ivuga ko buri Munyarwanda wese afite uburenganzira ku kugira ubuzima bwiza.

Ingingo ya 16 mu Itegeko Nshinga ivuga ku kurinda ivangura iryo ari ryo ryose rigaragaza ko Abanyawanda bose bangana imbere y’amategeko, ukorera ivangura ufite ubumuga abihanirwa n’amategeko.

Akomeza agaragaza ko hari imbogamizi ku bafite ubumuga. Ati “Ntabwo bahabwa amakuru ku buzima bw’imyororokere.

Abakora mu nzego z’ubuzima baracyafite ubumenyi buke mu kwakira abafite ubumuga bahohotewe, bityo hakaba hakenewe amahugurwa”.

Uwabakurikiza Prudence, Umuyobozi mu Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga (NUDOR), asaba ko hajyaho amategeko arengera abagore n’abakobwa bafite ubumuga kugira ngo n’umuryango nyarwanda umenye ko hari amategeko abarengera.

Ati “Amategeko arengera abagore n’abakobwa bafite ubumuga agomba kujyaho kandi akajyana n’igihe tugezemo”.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.