Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
27°C
 

UN: Kagame yagaragaje isura nshya y’Afurika

Yanditswe na MUGABO LAMBERT

Ku ya 26-09-2018 saa 07:26:32

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU), yitabiriye inama y’inteko rusange ya 73 y’Umuryango w’Abibumbye (UN), ihuza abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ku Isi, maze mu ijambo rye agaragaza isura nshya y’Umugabane w’Afurika.

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, akaba n’umuyobozi w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, ageza ijambo ku bitabiriye Inteko ya 73 y’Umuryango w’Abibumbye

Iyi nama yatangiye imirimo yayo ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 25 Nzeri 2018, i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ku kicaro cy’Umuryango w’Abibumbye. Perezida Paul Kagame, mu ijambo rye, yerekanye impinduka zimaze kuba ku mugabane w’Afurika, zigaragaza ahazaza heza hawo.

Yagize ati “Ariko ubu ibihe byarahindutse, ni yo mpamvu rero n’uburyo Afurika isangiza Isi icyo igambiriye bigomba guhinduka. Ikiriho ku mugabane wacu ubu ng’ubu ni ugushyira hamwe binyuze mu Muryango w’Ubumwe bw’Afurika no mu miryango y’ubufatanye mu turere.”

Kagame yavuze ko kuba imiyoborere ya kera ikomeje kugenda icika muri Afurika bitazana amakimbirane n’imvururu nkuko byagendaga mu bihe byashize. Ati “Ahubwo ibi byatumye Afurika yongera guha umwanya iby’ibanze kugira ngo yongere yisuganye kandi ihindure uburyo bw’imikorere.”

Yagarutse ku mavugurura y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, avuga ko kugeza ubu yatangiye kubyara umusaruro, ati “Umurongo mushya twihaye mu gutera inkunga ibikorwa watumye uyu Muryango ubu ufite ingengo y’imari iri munsi y’iy’umwaka ushize ku kigero cya 12%. Ikigero k’imigabane itangwa n’ibihugu nacyo cyariyongereye.”

Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ku Isi, ni bo baba bitabiriye Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye ibera ku kicaro cyawo i New York

Perezida Kagame akaba anayoboye AU, yavuze ko inkunga ku Kigega cy’Amahoro cyahariwe gufasha Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe muri gahunda zo kugarura amahoro nazo ubu ziri hejuru kuva iki kigega cyashyirwaho mu 1993.

Yanagarutse ku bufatanye muri uyu muryango, avuga ko uyu mwaka ugitangira, hashyizwe umukono ku masezerano ashyiraho Isoko Rimwe ku mugabane w’Afurika. Akaba yaragaragaje akamaro kayo agira ati “Aya masezerano namara gushyirwa mu bikorwa, umwanya Afurika ifite mu ruhando rw’amahanga mu bukungu n’ubucuruzi uzahinduka. Ubukungu buteye imbere n’ubuhahirane hagati y’ibihugu by’Afurika bizadufasha kugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs) bitarenze 2030.” Yakomeje agira ati “Tuzatangira kubona kandi amahirwe mashya mu bufatanye hagati ya za Leta n’abikorera.”

Perezida Kagame yagarutse ku mutekano muri Afurika, avuga ko uyu mwaka usize ingero ku gukemura ibibazo by’umutekano mu turere n’impinduka mu butegetsi mu mahoro. Ati “Iterambere n’impinduka dukomeje kubona mu gace kitiriwe Ihembe ry’Afurika (Eritereya, Etiyopiya, Djibouti na Somaliya) birivugira. Abayobozi bo muri kariya karere bakeneye inkunga yacu mu gukuraho amakimbirane no kutizerana byari bimaze imyaka myinshi.” Yavuze ko no mu gihugu cya Zimbabwe urugendo rukurikiraho rw’iterambere rukwiye guterwa ingabo mu bitugu na buri wese mu muryango mpuzamahanga.

Gusa ariko, n’ubwo bimeze bityo, Kagame yagaragaje ko hakiri ibibazo mu bice bitandukanye by’Afurika nko muri Central African Republic, Libiya, agace ka Sahel no muri Sudani y’Amajyepfo aho byatinze gukemuka nubwo byashyizwemo imbaraga bwose. Ati “Afurika n’Isi yose muri rusange dukwiriye kwishyira hamwe tugakora ibikenewe gukorwa kugira ngo ingamba ziba zafashwe n’amasezerano yemeranyijweho bige byubahirizwa.”

Umukuru w’Igihugu yagarutse ku miyoborere y’Isi, avuga ko uburyo bukoreshwa uyu munsi mu miyoborere y’Isi butarambye, ati “Usanga bamwe muri twe ari bo bashyiraho imirongo ngenderwaho ishingirwaho mu gucira abandi imanza, nyamara ingingo z’ibanze zitatugenga twese ku buryo bungana nta bwo tuba tuzihuriyeho.” Akaba yaravuze ko gukemura iyi ngingo y’ibanze mu buryo bw’imikorere ari byo bifasha kugarura imikoranire n’ubufatanye kandi bikongera ikizere mu miryango mpuzamahanga ifitiye akamaro ahazaza.

Akaba yarijeje ko mu myaka iri imbere hazakomeza kubaho gushimangira ubufatanye hagati y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika n’Umuryango w’Abibumbye mu guteza imbere amahoro n’umutekano, uburinganire n’iterambere ry’abari n’abategarugori, kurinda ibidukikije n’uburumbuke busangiwe.

Umwanditsi:

MUGABO LAMBERT

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.