Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Umwuma uterwa n’iki? Wawirinda ute? – Ikiganiro na Dr. Hagenimana

Yanditswe na Iyaremye Yves

Ku ya 29-04-2019 saa 16:58:52
Dr. Hagenimana Pacifique, umuganga mu bitaro bya Kirinda

Umwuma ni imwe mu ndwara abantu bakunze guhura na yo ikaba ifata abana ndetse n’abantu bakuru ahanini bitewe no kubura amazi cyangwa ukayagira ariko ku kigero kidahagije ugereranyije n’aba akenewe mu mubiri w’umuntu.

Mu kumenya byinshi ku bijyanye n’umwuma Imvaho Nshya yaganiriye na Dr. Hagenimana Pacifique, umuganga mu Bitaro bya Kirinda mu Karere ka Karongi yemeza ko ubusanzwe bagaragaje ko umuntu muzima akwiye kugira byibura 60 kugeza kuri 70% by’amazi bitewe n’uko umubiri uyakenera ahantu henshi hatandukanye kandi ngo uko umuntu ayatakaza haba mu nkari cyangwa mu byuya ni nako aba akeneye kongera kugarura ayo yatakaje vuba.

Agira ati: “Iyo amazi yabuze mu mubiri rero ni bwo bavuga ko umuntu afite ikibazo cy’umwuma ari byo bita ‘Deshydratation’ mu ndimi z’amahanga, aha akaba nta kindi kintu ashobora kwimarira mu gihe nta mazi afite mu mubiri we.”

Bimwe mu bishobora gutera umwuma mu mubiri

Muganga Dr Hagenimana avuga ko bitewe n’uko umubiri ukenera amazi menshi, ngo burya ni nako ashobora kuyatakaza byoroshye binyuze mu bintu byinshi bitandukanye birimo kubira ibyuya byinshi cyane mu gihe wakoze urugendo cyangwa imyitozo ngororangingo, kwihagarika inshuro nyinshi cyangwa guhitwa cyane, aha rero ikibazo gikomera iyo umuntu atabonye ibyo kunywa bihagije ari nabyo bisimbura ibyasohotse, umuntu ahita agira ikibazo cy’umwuma.

Akomeza avuga ko kugira umuriro mwinshi cyane umuntu akarenza degere 37 nabwo aba afite ibyago byo kugira ikibazo cy’umwuma bitewe na bwa bushyuhe yagize bikaba byanamuviramo urupfu. Ikindi gishobora gutuma umuntu agira ikibazo cy’umwuma, ni igihe yahuye n’ibyago agashya bikabije, aha aba afite ibyago byo kuma cyane ari na byo bishobora kumwica cyangwa igihe arwaye indwara za karande nka diyabete..

Muganga Hagenimana avuga ko bimwe mubyo abantu bagomba kumenya harimo kuba bamenya ko umubiri udafite ububasha bwo kubika amazi kuko uyasohora buri gihe iyo duhumeka, iyo dututubikana, ndetse n’igihe umuntu yihagarika cyangwa se tukajya ku musarane. Gusa nubwo umubiri wacu uba utakaza amazi muri izo nzira zose, amazi aba akenewe cyane kugira ngo umubiri ubashe gukora neza ndetse akarinda ko umubiri ugira umwuma.

Ibimenyetso 8 bikunda kugaragaza ko umubiri wawe watakaje amazi menshi.

Dr Hagenimana avuga ko mu bimenyetsi harimo kwihagarika inshuro nkeya, kandi inkari nkeya, agira ati : «Umubiri wacu, ku mpuzandengo usohora litiro 2 z’inkari ku munsi, bisobanuye ko nibura umuntu ajya kwihagarika nibura hagati y’inshuro 6 n’inshuro 8 ku manywa ndetse n’inshuro 1 nibura mu ijoro. Niba ubona ko inkari unyara ari nkeya kandi ukajya kwihagarika inshuro nkeya, gishobora kuba ikimenyetso cy’uko umubiri wawe watakaje amazi kandi ukaba ukeneye kunywa ayandi.’’

Uruhu rukanyaraye

Dr Hagenimana avuga ko amazi agira umumaro ukomeye mu mikorere y’umubiri aho umwe muri yo harimo gutuma uruhu ruguma rutoshye ariyo mpamvu umuntu asabwa byibuze kunywa hagati ya litiro 1.5 na litiro 2 z’amazi ku munsi.

Agira ati: “Kugira uruhu rwumagaye ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza umubiri watakaje amazi rero rimwe na rimwe iyo uhinnye uruhu, hari igihe rutinda gusubira mu mwanya warwo, iki gihe ugomba gukeka ko hari ikibyihishe inyuma bishobora kuba ari ikibazo cy’amazi make ukiwiye kuyongera.”

Kurwara umutwe kwa hato na hato

Dr Hagenimana avuga ko kunywa amazi menshi bifasha mu kugabanya kurwara umutwe kwa hato na hato ndetse no kuribwa na wo.

Byongeye ngo nikimwe mu bimenyetso bikunda kuranga abantu benshi kigaragaza ko umubiri ufite umwuma, kurwara umutwe hato na hato bihurirwaho na benshi. Kimwe n’izindi ngingo z’umubiri, ubwonko nabwo buba bukeneye amazi kugira ngo bukore neza ari nayo mpamvu iyo amazi yabaye make, bwohereza ibimenyetso.

Akanwa kumye

Dr Hagenimana avuga ko kamwe mu kamaro k’amazi mu mubiri harimo no gufasha mu ivubura ry’amacandwe yo gufasha mu kumira ibiryo no kurinda ko mu kanwa habamo umwuma. Iyo haramutse habayeho igabanuka ry’amazi, bituma habaho igabanuka ry’ivuburwa ry’amacandwe ari naho hava kumagaraga mu kanwa.

Guhinduka kw’ibara ry’inkari

Dr Hagenimana avuga ko ibara risanzwe ry’inkari ari umuhondo werurutse ariko ibara rishobora guhinduka bitewe n’impamvu zinyuranye, ibara rishobora kuba ryerurutse cyane (transparente) bitewe n’uko wanyweye amazi menshi cyangwa se ibara ryazo ryijimye biturutse ku biryo wariye birimo ibirungo cyangwa se bigaturuka ku kuba umubiri wawe wabuze amazi. Uko umubiri wawe ukeneye amazi menshi, niko ibara ry’inkari rirushaho kwijima.

Kugira inzara

Dr Hagenimana avuga ko umuntu ufite amazi make hari igihe rimwe na rimwe umubiri wibwira ko ushonje kandi ari uko ufite inyota ngo uko kwitiranya ibi byombi bikorwa n’igice cy’ubwonko cyitwa ‘hypothalamus’ gifite inshingano zinyuranye harimo no gutandukanya ibyo byiyumviro 2 (sentiments).

Agira ati: “Rimwe na rimwe hari igihe hypothalamus ibyitiranya, ikohereza ikimenyetso cy’uko umubiri ushonje kandi nyamara wari ukeneye amazi, inama dutanga niba ufite inyota, nywa amazi, utegereze iminota mike wumve niba bigabanuka mbere yo kwihutira kurya ako kanya.”

Kugira isereri

Dr Hagenimana avuga ko kugira isereri bishobora guturuka ku mpamvu nyinshi z’ubuzima zoroheje cyangwa zikomeye. Kubura amazi mu mubiri nabyo bishobora gutera isereri kuko umubiri uba wacitse intege kubera kubura amazi.

Kugira amazinda kwa hato na hato

Mu bindi, Dr Hagenimana avuga ko uturemangingo tw’ubwonko tugirwaho ingaruka no kubura amazi mu mubiri, icyo gihe nibwo umuntu atangira kwibagirwa kwa hato na hato cyangwa ibibazo byo gutekereza cyane.

Zimwe mu nama

Mu nama agira abantu harimo kubibutsa ko amazi ari ikintu k’ingenzi mu buzima.

Yagize ati, : “Turasaba abantu kumenya ko amazi ari ikintu k’ingenzi cyane mu buzima bw’umuntu mu mubiri we. Bakwiye kuyanywa igihe kinini, by’umwihariko abanywa ibisindisha banywe amazi menshi bizarinda ubuzima bwabo kuba bwajya mu byago bishobora no kugera ku rupfu.”

Akomeza asaba ababyeyi guha amazi abana babo no kuyabamenyereza, asaba abakora imikino ngororamubiri kuzirikana ko uko batakaza amazi binyuze mu cyuya ari nako bakwiye kongera ingano y’amazi banywa.

Dr. Hagenimana Pacifique, umuganga mu bitaro bya Kirinda

Umwanditsi:

Iyaremye Yves

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.