Umwuga wo gushyira amashanyarazi mu nyubako uzajya usabirwa uruhushya muri RURA

Yanditswe na TUMUKUNDE GEORGINE

Ku ya Apr 10, 2018

Mu rwego rwo gukumira inkongi zijya zifata inyubako ahanini bitewe n’amashanyarazi yashyizwemo nabi, ibikoresho bitujuje ubuziranenge cyangwa bishaje, hashyizweho amabwiriza agenga ibikorwa byo gushyira amashanyarazi mu nyubako.

Ayo mabwiriza ateganya ko abikorera bashaka gukora imirimo ijyanye n’amashanyarazi (Installation) bagomba kubisabira uruhushya rutangwa n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), bakaruhabwa habanje kurebwa ko bafite ubumenyi bwo kubikora.

Abakora amashanyarazi barakangurirwa gusaba uruhushya muri RURA

Kugeza ubu hamaze gutangwa impushya zirenga  40, biteganyijwe ko  mu gihe cya vuba uzaba adafite uruhushya atazaba yemerewe gukora imirimo ijyanye n’amashanyarazi. Ni yo mpamvu abakora uwo murimo basabwa kwihurita kwiyandikisha kugira ngo bahabwe impushya.

Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami rya RURA rishinzwe kugenzura ingufu, amazi, isuku n’isukura, Mutware Alexis yagize ati: “Amabwiriza agenga igikorwa cyo gushyira amashanyarazi mu ngo no mu zindi nyubako  yashyizweho mu Kwakira 2012.  Icyo agamije ni ugukemura burundu ibibazo    bituruka ku mashanyarazi yashyizwe mu nyubako nabi   no kugira ngo turinde ibikorwa remezo, turinde ibidukikije n’abantu kuko bashobora kugerwaho n’ingaruka mbi z’amashanyarazi  mu gihe adakoreshejwe neza.”

Avuga ko igenzura ryakozwe mu 2014, ubwo habaga inkongi nyinshi, muri zo izigera kuri 60% zaturutse  ku mashanyarazi  yashyizwe  mu mazu mu buryo butujuje  ubuziranenge.

Ibigenderwaho mu gutanga  uruhushya

Kugira ngo RURA itange uruhushya rwo gukora imirimo y’amashanyarazi ibanza kureba ko urusaba afite ubumenyi buhagije bw’ibyo agiye gukora binyuze mu bizamini bitangwa ku bufatanye n’Urugaga nyarwanda rw’Abenjenyeri.

Uruhushya rutangwa hakurikijwe ibyiciro by’imirimo:

  • Hari ikiciro cya A cyo gushyira amashanyarazi mu mazu aturwamo atarengeje ibyumba 5,
  • Icya B kirebana no gushyira amashanyarazi  mu mazu y’amagorofa  n’andi akorerwamo ibintu byinshi, ahuriramo abantu benshi,
  • Ikiciro cya C kirebana no gushyira amashanyarazi mu nyubako zikenera ingufu nyinshi z’amashanyarazi (Moyenne tension).
  • Ikiciro cya D kirebana n’imirimo yihariye (special installations) nko gukoresha ingufu zituruka ku zuba (solar systems), gukora imirimo kuri “Generators”, n’ibindi.

Mutware yagize ati: “Amashanyarazi ni meza aradufasha, ateza imbere igihugu, ariko iyo adakoreshejwe neza ashobora gutwara ubuzima bw’abantu cyangwa akangiza ibikorwa remezo, turashaka ko ibikorwa byose bikorwa byujuje ubuziranenge”.

Harimo gukorwa ibiganiro n’Ikigo gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta (RPPA), ku buryo mu mabwiriza agenderwaho mu gutanga amasoko ku bayapiganiye hashyirwamo n’ingingo ivuga ko  udafite uruhushya rutangwa na RURA atemererwa gupigana.

Abahawe impushya bashyirwa ku rubuga rwa RURA

Urutonde rw’abatsinze ibizamini bagahabwa  impushya zibemerera gukora iby’amashanyarazi rushyirwa ku rubuga rwa Interineti rwa RURA ku buryo ubakeneyeho serivisi  ari ho  abashakira.

Abakora amashanyarazi bazajya basinyira umurimo bakoze

Mu rwego rwo kwirinda ko hari abakora amashanyarazi mu buryo butanoze akaba yateza impanuka, uwakoze umurimo azajya asiga asinyiye uwo yawukoreye, yemeza ko ibyo yakoze byujuje ubuziranenge ku buryo   habaye ikibazo yabibazwa.

Mu bufatanye n’Umujyi wa Kigali, hemejwe ko mbere y’uko inyubako ihabwa uruhushya rwo gukoreshwa (occupational Permit), Umujyi wa Kigali uzajya ubanza kureba ko iyo nyubako ifite ikemezo (certificate) cyatanzwe n’uwabiherewe  urushushya na RURA akemeza ko uburyo amashanyarazi yashyizwe muri iyo nyubako yujuje ubuziranenge.

Habayeho inkongi bikagaragara ko byaturutse ku mashanyarazi yakozwe nabi uwabikoze azabibazwa. Bimwe mu bihano biteganyijwe ni ukwamburwa uruhushya yahawe na RURA no kwishyura ibyangiritse.

Igenzura ry’amashanyarazi mu nyubako

Ayo mabwiriza arimo kuvugururwa ku buryo hazashyirwamo n’ingingo iteganya igihe cyo kugenzura inzu zihuriramo abantu benshi,  hakarebwa niba ibikoresho by’amashanyarazi birimo bikiri bizima.

Mutware yagize ati: “Turashaka gushyiramo ingingo iteganya igihe runaka cyo kugenzura niba amashanyarazi yashyizwe mu nyubako akimeze neza. Turimo kubiganiraho n’abafatanyabikorwa. Turakorana n’Ikigo gishinzwe gutunganya amashanyarazi (EUCL)  ku buryo mbere y’uko baha umuntu amashanyarazi bazajya babanza gupima  niba ibikoresho byayo byarashyizwe mu nzu neza,  kandi byarakozwe n’umuntu ufite uruhushya.”

Abaturage na bo barakangurirwa gukoresha abantu babifitiye uburenganzira.  Abahuye n’ikibazo bagomba kubimenyesha ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe ingufu (REG) byananirana bakabimenyesha RURA.

Mukamurera Vénérande ushinzwe ishami rirengera abafatabuguzi muri RURA yagize ati: “Hari abantu bagiye  bitabaza  RURA bagize ibyago by’inkongi;  ibikoresho byabo bikononekara, aho byagaragaye   ko atari bo byaturutseho   ari uruhare rw’Ikigo gitanga amashanyarazi, bagiye bishyurwa n’ubwishingizi bwacyo. Abantu bakoreshe abafite ubumenyi n’ibyangombwa noneho mu gihe havutse ikibazo batabigizemo uruhare natwe tubone aho duhera tubarenganura.”

RURA iributsa ko abagize ikibazo cy’amashanyarazi bagakenera umukozi wa REG  batagomba kumuha amafaranga ku giti ke kugira ngo abahe serivisi kuko bitemewe,  igihe ari serivisi igomba kwishyurwa bavugana n’ubuyobozi bw’ikigo amafaranga akajya kuri konti yacyo.