“Umwotsi ucumba tuzamenya igicaniro uturukamo,” Tusabe avuga ku basarura aho batabibye

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 05-06-2019 saa 09:54:43
Umuyobozi Mukuru wa RSSB Tusabe Richard ibumoso na Dr Hakiba Solange ushinzwe ibigenerwa abanyamuryango muri RSSB iburyo bwe (Foto Regis)

Tusabe Richard uyobora Ikigo k’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) aravuga ko RSSB igiye kugenzura abashaka gusarura aho batabibye, bakora uburiganya bakajya kwishyuza RSSB.

Yabwiye itangazamakuru ko ayo makosa agenda agaragara, ndetse bamwe mu bayakora bagasa n’abashyigikiwe, ariko ngo bagiye kugenzurwa ku buryo uwakosheje wese abiryozwa.

Ati, “Nta kuntu twarwanya abafatanyabikorwa bakora uburiganya hari abantu wenda bashobora kuba babashyigikiye muri twebwe, hari igihe ubona umwotsi ucumba ahantu, uwo mwotsi twumva uri hano muri twebwe nawo tuzamenya igicaniro urimo guturukamo.”

RSSB isobanura ko yiteguye guhashya bamwe mu bafatanyabikorwa bayo bifashisha impapuro mpimbano bakajya kwishyuza muri icyo kigo.

Tusabe Richard avuga ko hari abantu bamwe bakora muri serivisi z’ubuvuzi haba mu bitaro, mu mavuriro ndetse no muri farumasi bakora fagitire zitujuje ubuziranenge.

Agira ati: “Turabamenyesha ko bene abo bantu bashaka gusarura aho batabibye batazihanganirwa kuko kwishyura amafaranga nta serivisi yahawe umunyamuryango ari ibintu bidakwiye.”

Tusabe avuga ko hari abantu usanga batazi akamaro n’inyungu ubwizigamire bufitiye abanyamuryango, ahubwo bagashyira imbaraga nyinshi mu kubibyaza umusaruro byihuse kandi binyuranyije n’amategeko.

Asobanura ko hatabayeho kugenzura bene abo bantu b’imico mibi ibyo Abanyarwanda bateganyirijwe bishobora kutabageraho mu buryo burambye.

Tusabe avuga uburemere bw’icyo kibazo cy’abakora ubwishyu bwa magendo, yavuze ko nibura mu mafagitire atangwa muri icyo kigo yishyuza, agera ku 10% aba arimo amakosa akabije bigatuma habaho kubanza kuyagenzura bikagira ingaruka kuri serivisi z’abanyamuryango.

Agira ati: “Nta kuntu twarwanya abafatanyabikorwa bakora uburiganya hari abantu wenda bashobora kuba babashyigikiye muri twebwe, hari igihe ubona umwotsi ucumba ahantu, uwo mwotsi twumva uri hano muri twebwe nawo tuzamenya igicaniro urimo guturukamo.”

Umuyobozi ushinzwe ibigenerwa abanyamuryango mu Kigo k’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) Dr. Hakiba Solange, agaragaza amakosa amwe n’amwe ajya agaragara yagize ati: “Hari ibitaro bimwe bishobora gufata inyemezabwishyu y’ibindi bitaro bagakorana bikayifotoza bakohereza hano mu munsi umwe kandi ari iy’umurwayi umwe.

Hari aho usanga ivuriro ryaranditse ku nyemezabwishyu ikizamini gikorerwa abagore gusa kandi hishyurizwa umugabo bikakuyobera”.

Mu rwego rwo kurushaho kunoza imikoranire n’abafatanyabikorwa ba RSSB mu kwishyura inyemezabwishyu, Dr. Hakiba agaragaza ko mu mezi 18 ari imbere hazatangira gukoreshwa uburyo bw’ikoranabuhanga mu kumenyekanisha serivisi yahawe umukiriya wa RSSB.

Mu myaka itatu ishize abanyamuryango 250 bakoresheje uburimanganya mu kwivuza hari n’abafatanyabikorwa bagera kuri 15 bagaragaye muri ibyo bikorwa.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB Tusabe Richard ibumoso na Dr Hakiba Solange ushinzwe ibigenerwa abanyamuryango muri RSSB iburyo bwe (Foto Regis)

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

One Comment on ““Umwotsi ucumba tuzamenya igicaniro uturukamo,” Tusabe avuga ku basarura aho batabibye”

  1. RSSB nayo ikosore imikorere !nkubu bamaze umwaka urenga icyuma gikora amakarita yo kwivurizaho batubwirango cyarapfuye ,guhora dusiragira kubipapuro bimara amezi atatu cg atandatu biragoye ! Mubyigeho muduhe service inoze !

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.