Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Umwiherero w’inzego z’ibanze, ni umwanya wo kwisuzuma-Kaboneka

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Mar 29, 2018

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis, yagaragaje ko umwiherero uhuje abayobozi b’inzego z’ibanze, ari umwanya mwiza wo kwisuzuma no kurebera hamwe aho bagize intege nke.

Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bitabiriye umwiherero

Yagarutse ku nshingano z’abayobozi b’inzego zibanze, avuga ko izi nzego ari zo zifite inshingano nini zo gushyira mu bikorwa gahunda za leta zose, akaba ari muri urwo rwego bifuza ko barebera hamwe aho bagize intege nke cyane cyane bareba aho batashoboye kuzuza inshingano zabo mu gutanga serivisi nziza ku baturage.

Minisitiri Kaboneka yagize ati “Aha nafata ingero nko mu mibereho myiza y’abaturage, mu bijyanye n’imishinga y’iterambere ifasha abaturage mu kwiteza imbere na ho twagaragaje intege nke ndetse ni no kwisuzuma mu bikorwa bitari byiza kugira ngo dushobore gushyira imbere ibikorwa bifitiye inyungu abaturage, abaturage ari bo bari ku isonga.”

Yavuze ko nyuma yo gutangiza gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage mu 2001, umwaka ushize Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashatse abantu b’inararibonye bayikorera isesengura ry’aho inzego z’ibanze zivuye n’aho zigeze.

Agaragaraza ko izo nararibonye zagiye mu midugudu 300 igize igihugu, mu tugari 100, mu mirenge 50 n’uturere 10, ibyinshi basanze abaturage bishimira, ngo ni gahunda yo kwegerezwa ubuyobozi, kuba basigaye bagira ijambo ku bibakorerwa.

Ati “Mu kigereranyo batweretse, baragaragaza ko muri aba babajije 87% bishimira iyi gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage, abaturage 81% bemera ko begerejwe serivisi kurusha uko byari bimeze mbere yuko iyi gahunda itangira, 75% bemera ko bahawe serivisi zihuse ugereranyije nuko bazibonaga mbere yuko iyi gahunda itangira. 76% bizera serivisi bahabwa, mu gihe abaturage 79,3% bemera ko ubuyobozi bwita ku byo babasaba bakagerageza no kubikora.”

Minisitiri Kaboneka asobanura ko kuva hashyirwaho gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage mu mwaka 2001, ingengo y’imari yajyaga mu turere yari miliyari 49,7 kugeza muri 2006 zari zimaze kuba miliyari 440,3.

Mu rwego rwo gutegura ingengo y’imari, abaturage ku rwego rw’umudugudu bagira uruhare mu kuvuga ibyo bifuza kugira ngo bishyirwe mu ngengo y’imari. Ibi ngo bituma abaturage bavuga ibyo bifuza gukorerwa.