Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Umwiherero 15: Hagaragajwe ingamba mu kongera umusaruro w’ubuhinzi

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Feb 28, 2018

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Nsengiyumva Fulgence yatangaje ko ku munsi wa kabiri w’Umwiherero bimwe mu byaganiriweho harimo ingamba zizifashishwa mu guteza imbere ubuhinzi buganisha ku kongera umusaruro.

Abayobozi bafashe ingamba zitandukanye zo guteza imbere ubuhinzi hongerwa umusaruro

Yabigarutseho ejo hashize tariki ya 27 Gashyantare 2018, aho yavuze ko mu kuvugurura ubuhinzi uretse kongera umusaruro ahubwo Abanyarwanda bazanagera mu kerekezo 2050 ubuhinzi bumaze kuvugururwa.

Ku birebana n’imbuto kimwe n’inyongeramusaruro, Umunyamabanga wa Leta, Nsengiyumva yasobanuye ko mu byo bavuze harimo gushyira imbaraga mu gukemura ikibazo cyatumaga inyongeramusaruro  n’imbuto bigera ku muhinzi bitinze, kuko biri mu bidindiza umuhinzi bigatuma adahingira igihe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe ubuhinzi, Nsengiyumva Fulgence

Ati “Zimwe mu ngamba  abayobozi twafashe ni uko mu gihembwe k’ihinga cy’umwaka utaha wa 2019A, 50% by’imbuto cyane iz’ibigori, soya n’izindi zajyaga zitumizwa mu bihugu byo hanze zizajya zituburirwa mu Rwanda bikazakemura bimwe muri ibyo bibazo byo gutinza abahinzi.”

Ku kibazo cy’uruganda rwa Soyico rutunganya soya, Umunyabanga wa Leta muri MINAGRI yemera ko aribyo koko urwo ruganda  rwigeze kugirana ibibazo n’abahinzi bajyaga barugemurira soya, aho abahinzi batishimiraga ibiciro bagurirwagaho umusaruro wabo kugeza ubu ibyo bibazo bikaba byarakemutse binyuze mu kubaha amafaranga impande zombi zemeranyijweho.

Umwiherero w’abayobozi ubaye ku nshuro ya 15 uhuje abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo n’abikorera baganiriye ku ngamba zigamije guteza imbere imigi 6 yunganira Umujyi wa Kigali,  uruhare rw’iterambere ry’imigi mu kuzamura ubukungu bw’igihugu,  inkingi z’ibanze  mu kubaka iterambere ryihuse n’ibindi.