Umwe mu ntwari z’i Nyange arasaba urubyiruko kwigira ku mateka

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 04-02-2019 saa 05:55:42
Sindayiheba Phanuel, Umuyobozi w’Ishyirahamwe Komezubutwari

Sindayiheba Phanuel yarokotse mu banyeshuri b’i Nyange bishwe n’abacengezi mu 1997 nyuma yo kwanga kwitandukanya hashingiwe ku moko.

Icyo gikorwa cy’ubutwari cyatumye bashyirwa mu Ntwari z’u Rwanda zizirikanwa buri wa 1 Gashyantare mu kiciro k’Imena.

Sindayiheba arasaba urubyiruko kugira intumbero yo guhindura u Rwanda rukarushaho kuba rwiza kurusha uko barusanze.

Mu ijoro ryo ku wa 18 rishyira tariki ya 19 Werurwe 1997, ni bwo habaye igitero kitazibagirana mu mitima y’Abanyarwanda by’umwihariko abigaga n’abarereraga ku ishuri ryisumbuye ry’i Nyange, mu Karere ka Ngororero.

Abanyeshuri bigaga mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu basabwe kwitandukanya ngo Abahutu bage ukwabo n’Abatutsi ukwabo, barabyanga ahubwo bagashimangira ko ari Abanyarwanda.

Bamaze kwanga kwivangura, abo bacengezi babarashemo amasasu, barindwi muri bo bahasiga ubuzima, abandi barakomereka.

Icyo gikorwa cy’ubutwari cyatumye aba banyeshuri bashyirwa mu Ntwari z’u Rwanda zizirikanwa buri wa 1 Gashyantare mu kiciro k’Imena, bahuriyemo n’Umwami Mutara III Rudahigwa, Agathe Uwiringiyimana, Rwagasana Michel na Niyitegeka Felicité.

Uretse kwibukwa ku munsi w’Intwari, aba banyeshuri by’umwihariko banazirikanwa tariki 19 Werurwe.

Mu buhamya bw’Umuyobozi w’Ishyirahamwe Komezubutwari rihuje abantu 40 barokotse ubwicanyi akaba n’Intwari y’Imena y’i Nyange Sindayiheba Phanuel yagize ubutumwa agenera urubyiruko.

Yagize ati “Abacengezi badusanze mu ishuri, nigaga mu mwaka wa gatandatu ariko bagiye no mu mwaka wa gatanu, badusaba kwitandukanya ariko twese dusezerana ko turi Abanyarwanda twanga kwitandukanya.”

Akomeza agira ati “Imbaraga zadushoboje kutitandukanya nzibonamo uburyo butatu, icya mbere ni uburere twahabwaga ku ishuri kuko batwigishaga gukunda ikiza tukanga ikibi, tukabiharanira igihe cyose kandi tukabitozwa, icya kabiri ni gahunda z’ubuyobozi kuko ubuyobozi mu nzego zitandukanye baradusuraga, bakadukangurira kubana mu mahoro no gukundana, icya gatatu ni ukwemera kwacu kubera ko ari mu mwaka wa gatanu ndetse n’uwa gatandatu basanze tumaze gusenga, ubumwe bwacu na bwo bwaturukaga ku kuba dusenga twese twemera Imana imwe tugakundana.”

Yibutsa urubyiruko ndetse n’Abanyarwanda muri rusange ko amateka yabigishije.

Yagize ati “Mbona y’uko dufite ubushobozi bwo guhangana na byo, nta bwo twaba ibigwari kubera ko amasomo y’ibyo twanyuzemo yaratwigishije. Inama natanga ku rubyiruko ni uko rwafatira isomo ryiza ku bababanjirije ari intwari zo mu gihe cya kera ndetse no mu gihe cya vuba, icya kabiri na rwo rugomba gufata urugero rwiza rukagira intumbero yo guhindura u Rwanda rwiza kuruta uko rwarusanze.”

Abanyeshuri b’i Nyange baharaniye ku mugaragaro amahame y’ubumwe bw’Abanyarwanda kugeza aho bamwe babizira babizi, bemera guhara ubuzima bwabo aho kwivangura.

Babereye Abanyarwanda muri rusange n’urubyiruko by’umwihariko, urugero rw’urukundo rwo kurwanya amacakubiri no kwitangira uburenganzira bwa muntu.

Sindayiheba Phanuel, Umuyobozi w’Ishyirahamwe Komezubutwari

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.