Umwana wa Osama arahigwa: Amerika yashyizeho miliyari y’Amadolari

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 01-03-2019 saa 09:11:03
Hamza Bin Laden

Leta zunze Ubumwe z’Amerika zashyizeho igihembo cya miliyoni y’amadolari, asaga miliyari z’amanyarwanda zibarirwa muri 900, ku zatanga amakuru y’aho umwana wa Osama aherereye.

Osama Bin Laden yayoboraga umutwe wa Al-Qaeda, yishwe n’Abanyamerika muri 2011, magingo aya Amerika ihangayikishijwe n’uko umwana we Hamza yateye ikirenge mu cye.

Igihembo cya miliyoni y’amadolari ni cyo gitegereje uzatanga amakuru y’aho Hamza Bin laden aherereye

Ubuyobozi bw’Amerika buhamya ko Hamza ayoboye umutwe w’abarwanyi ba kislamu, bikaba bikekwa ko aherereye hafi y’umupaka wa Afganistan na Pakistan.

Mu bihe byashize, Hamza, yasohoye ama-video ahamagarira abayoboke be kugaba ibitero kuri Amerika n’ibihugu by’i Burayi bifitanye ubushuti na yo mu rwego rwo guhorera se.

Obama yishwe n’ingabo zidasanzwe (special forces) z’Amerika, ahitwa Abottabad muri Pakistan.

Osam yiyemereye ko ari we wagabye igitero kuri Amerika kuwa 11 Nzeli 2001, cyahitanye ababarirwa mu bihumbi 3.

Hamza Bin Laden bivugwa ko afite imyaka 30 y’amavuko, mu myaka ibiri ishize Amerika yamushyize ku rutonde rw’abaterabwoba (terrorist).

Hamza Bin Laden, mwene Osama Bin Laden

Deparitoma ya Leta yavuze ko Hamza yarongoye umukobwa wa Mohammed Atta, uyu akaba ari umwe mu bagongesheje indege umwe mu miturirwa ya World Trade Center i New York.

Impapuro zasanzwe aho Osama yiciwe muri Pakistan, zigaragaza ko Hamza ari we muhungu we yakundaga cyane, ndetse ngo yamuteguriraga kuzamusimbura ku buyobozi bwa Al-Qaeda.

Hamza bikekwa ko yamaze imyaka myinshi abana na nyina muri Iran, ari na ho yaba yarakoreye ubukwe, mu gihe andi makuru yerekana ko yabaye cyane muri Pakistan, Afganistah na Syria.

Umunyamabanga wa Leta y’Amerika wungirije ushinzwe umutekano mu by’ububanyi n’amahanga, Michael Evanoff, yagize ati, “Turatekereza ko ari ku mupaka wa Afganistan na Pakistan, kandi azinjira muri Iran, ariko wasanga ari n’ahandi nko muri Aziya yo hagati.”

Ibyo wamenya kuri Osama

Osama Bin Laden yatangiye kumenyekana aba muri Afganistan mu myaka ya 1980, ubwo abakorerabushake b’Abarabu binjiraga mu mirwano yo gushwiragiza ingabo z’Abarusiya zayoboraga kimwe mu bice by’Afganistan.

Iyo mirwano yari ishyigikiwe n’Abanyamerika, abarwanyaga abanyamerika mu ntambara za Jihad bakitwa Mujahidini.

Osam yashinze umuryango wo gufasha abo bakorerabushake, ari wo waje kwitwa Al-Qaeda ukanatangiza intambara yiswe ntagatifu yo kurwanya Abanyamerika, Abayahudi n’inshuti zabo.

Osama yavuye muri Afganistan mu 1989, aza kuyigarukamo mu 1996 aje kuyobora imyitozo y’abarwanyi ba kislamu bakomoka mu bihugu bitandukanye.

Nyuma yo kugaba ibitero ku nyubako za World Trade Center muri 2011, Osama yagiye kuba muri Afganistan, abanyamerika bagaba ibitero muri icyo gihugu, bakura ku butegetsi abarwanyi b’umutwe w’Abataliban bari baramuhaye ubuhungiro.

Mu myaka ishize, Al-Queda yaretse kuvugwa nka mbere, umuryango mpuzamahanga werekeza amaso ku mutwe wa Islamic State urwanya Amerika n’ibihugu by’i Burayi bibanye neza na yo.

“Al-Qaeda kuri ubu iracecetse, ariko ni amayeri ya tekiniki, si ukuvuga ko yamanitse amaboko”, nk’uko byatangajwe na Nathan Hales ushinzwe guhuza ibikorwa bihashya iterabwoba ku ruhande rw’Amerika.

Yunzemo ati, “Muri ibi bihe Al-Qaeda ntisinziriye, irimo kwiyubaka ari na ko ishaka kubangamira inyungu z’Amerika n’inshuti z’Amerika. Dukoze ikosa rito Al-Qaeda yasubirana imbaraga n’umugambi wo kudutera.”

Iyi nkuru tuyikesha BBC.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.