Kigali-Rwanda

Partly sunny
23°C
 

Umuyobozi w’Umujyi wa Paris yasuye ibikorwa by’abagenerwabikorwa

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 05-06-2019 saa 15:55:47
Umuyobozi w’Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo wagiriye uruzinduko mu Rwanda hamwe n’itsinda rimuherekeje yasuye abagenerwabikorwa b’umuryango FXB bafashe ifoto y'urwibutso

Umuyobozi w’Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo wagiriye uruzinduko mu Rwanda hamwe n’itsinda rimuherekeje yasuye abagenerwabikorwa b’umuryango Nyarwanda utegamiye kuri leta ushyira mu bikorwa amaporogaramu atandukanye harimo aterwa inkunga n’Umujyi wa Paris, ashima uruhare bagira mu iterambere ry’igihugu.

Uyu muyobozi yavuze ko yishimiye ibikorwa bya FXB mu gufasha abagore, urubyiruko n’abagabo batishoboye kwigira babahugura, banabafasha kwifasha bityo bakabona ko gufasha abantu batishoboye kugira aho bava naho berekeza ari ikintu k’ingenzi.

Yagize ati: “Kuba hari bamwe basoje amashuri yabo ubu bakaba barihangiye imirimo ni ibintu byatunejeje, ni isomo twakuyemo. Ni iby’agaciro kubona abantu barimo guharanira kwigira, ni ibintu bitunezeza.”

Yijeje ubufatanye anavuga ko nyuma y’uru ruzinduko bazaba bazi neza noneho icyo baharanira uwo bafasha ni muntu ki.

Manikuzwe Adeline, akora muri FXB Rwanda yavuze ko iyi Porogaramu iterwa inkunga n’Umujyi wa Paris yatangiye mu Rwanda kuva 2006 aho bamaze gukorana n’imiryango irenga 700, bakaba bamaze gufasha abagenerwabikorwa ubu babita abafatanyabikorwa bagera ku bihumbi birenga 5000, babafasha mu bikorwa bitandukanye birimo kurihira amashuri abanyeshuri baturuka mu miryango itishoboye.

Uretse ibyo ngo banafasha ababyeyi ndetse n’abandi kwihangira imirimo, gukora imirimo mitoya iciriritse ibinjiriza inyungu bakabona amafaranga, bakabasha kugera ku mibereho myiza kuko mbere y’iyi porogaramu ngo abo bagiye bafasha yari imiryango itishoboye, bamwe muri bo ari imfubyi, abandi bafite virusi itera SIDA, ku buryo ngo bari bakeneye kwiyubaka no gutera imbere mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Avuga ko iyi porogaramu yafashije abagenerwabikorwa kuko kuri ubu bigiriye ikizere batangira gukora imirimo.

Kuri ubu ngo babona amafaranga nyuma yo kugurisha bimwe mu byo bakora kuko bafite imishinga itandukanye barimo gukora ibabyarira inyungu, bakabasha kubaho.

Avuga ko Porogaramu iterwa inkunga n’Umujyi wa Paris idakorera muri Nyamirambo gusa hari n’andi mashami ari i Shyogwe mu karere ka Muhanga, i Rubavu, izo porogaramu zose zifasha abagenerwabikorwa kwiteza imbere no kwiyubaka cyane cyane harwanywa ubukene, abafite ibibazo bya virusi itera Sida bakigishwa, bagahabwa inama bakongera kubona ikizere cyo kubaho mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ashima imikoranire myiza bafitanye n’Inzego z’ibanze kuko iyo bagiye gutoranya abo bafasha harebwa cyane cyane imiryango itishoboye, imiryango ifite abana benshi itabasha gufasha mu myigire kuko ari kimwe mu bikomereye imiryango itishoboye ndetse n’ifite virusi itera Sida kugira ngo bafashwe kongera kwiyubaka no kwigirira ikizere.

Bamwe mu bagenerwabikorwa bafashijwe n’Umuryango FXB barimo Umuhoza Clementine yafashijwe na FXB yiga kudoda yishimira inkunga yatewe yo kwiga umwuga ariko by’akarusho bakaba baramuhaye imashini idoda ubu iramwinjiriza.

Umuhoza Jeanne wo mu murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge akora umwuga wo gusudira, nawe yishimira ubufasha yahawe kuko nkuko abisobanura ngo hari aho yavuye naho yerekeza kimwe n’abandi Banyarwanda mu iterambere.

Nsabimana Vedaste, umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Nyarugenge yashimye Umuyobozi w’Umujyi wa Paris, ashima Umuryango FXB kubera impinduka zigaragara ku bagenerwabikorwa babo mu iterambere mu karere ka Nyarugenge.

Avuga ko hari abo bafashije mu bijyanye n’ubuhinzi bigabanya imirire mibi, hari ababaza, abafundi bikaba byaragabanyije ubushomeri bigafasha urubyiruko kwiteza imbere.

Yagize ati: “Icyo rero twishimiye kuri uru ruzinduko bateraga inkunga batarareba, bataravugana n’abagenerwabikorwa turabona ko uru ruzinduko ruzagira uruhare mu kongera inkunga bateraga.

Twishimiye ko atari Paris gusa yaje, hari abayobozi b’indi migi itandukanye hari icyo bizatanga mu kwagura abaterankunga.”

Yaboneyeho gusaba abagenerwabikorwa nkuko inkunga iba yatanzwe kugira ngo babashe kwivana mu bukene nuko bayibyaza umusaruro.

 

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.