Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Umuyobozi w’Ishuri ry’Ingabo muri Cameroun yasuye ‘Rwanda Peace Academy

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ku ya 15-07-2019 saa 09:48:23
Nyuma yo gusura Rwanda Peace Accademy Brigadier General Patrice Bitote yanditse mu gitabo cy'abashyitsi (Foto Ngaboyabahizi P)

Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Mpuzamahanga ry’Ingabo zishinzwe kubungabunga umutekano muri ‘Cameroun International School of Security Forces’ (EIFORCES), Brig. Gen. André Patrice Bitote n’intumwa yari ayoboye basuye Ikigo k’Igihugu cy’Amahoro ‘Rwanda Peace Academy’ giherereye mu Karere ka Musanze.

Muri iki Kigo izi ntumwa zakiriwe n’Umuyobozi wa ‘Rwanda Peace Academy’ Col. Jill Rutaremara, avuga ko bagenzwaga no gushaka uburyo u Rwanda rwazashyigikira ikifuzo cyabo cy’uko Cameroun yahabwa umwanya uhoraho mu bunyamabanga bukuru bw’Ihuriro ry’Ibigo n’Amashuri byo muri Afurika bishinzwe guhugura abajya mu butumwa bw’Amahoro APSTA (African Peace Support Trainers Association).

Iri huriro ngo ubusanzwe ikicaro cyaryo cyabaga i Nairobi muri Kenya kiza kwimurirwa muri Cameroun; nyuma y’aho abagiteraga inkunga bahagarikiye inkunga zabo. Kuri ubu rero ngo Cameroun yiyemeje kugishyigikira akaba ari na yo mpamvu yifuza gushyigikirwa kuri uriya mwanya.

Col. Jill Rutaremara avuga ko babwiye izi ntumwa ko bazasuzuma ubusabe bwabo hisunzwe amategeko agenga Ihuriro. Ku bijyanye n’ubufatanye ho ngo bizasuzumwa.

Yagize ati: “Kubera ko ibyo bakora ni byo dukora batanga imyitozo bagakora n’ubushakashatsi, ibyo na byo twavuze ko ari ibintu tuzigaho, tugomba no kubigeza no ku bayobozi bacu nta bwo wapfa kwemerera ikigo ko ugiye gukorana nacyo, kuko natwe dufite abadukuriye, dushobora gukorana na bo mu guhererekanya abarimu, mu gukorana ubushakashatsi n’ibindi, gusa muri rusange twavuze ko tuzabinononsora”.

Brig. Gen. André Patrice Bitote avuga ko yishimiye uburyo yakiriwe muri iki kigo, akaba yizera ko inzego zibakuriye zizabafasha kugera ku bufatanye bw’ibi bigo byombi bigamije gushimangira ibungwabungwa ry’amahoro n’umutekano.

Yaciye akarongo k’ubwiza bw’aho iki kigo kigamije kubungabunga amahoro muri Afurika cyubatse n’akamaro kacyo.

Yagize ati: “Birumvikana nigiye byinshi ku Rwanda cyane muri iki kigo cy’Amahoro, ni ahantu heza u Rwanda rwahisemo guha Afurika, ngo ihigishirize impuguke zayo amahoro n’umutekano murabizi ko uyu mugabane wacu ukeneye amahoro n’umutekano kubera ko ntitwagera ku majyambere nta mahoro n’umutekano”.

Kugeza ubu ibigo n’amashuri 14 byo hirya no hino muri Afurika ni byo bigize Ihuriro ry’Ibigo n’Amashuri byo muri Afurika bishinzwe guhugura abajya mu butumwa bw’Amahoro APSTA (African Peace Support Trainers Association). Ubusanzwe muri iri huriro Ubuyobozi bugira manda y’imyaka ine ishobora kongerwa.

Umwanditsi:

Ngaboyabahizi Protais

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.