Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Umuyobozi wa FERWAFA asanga amasezerano y’ Azam akwiye gusubirwamo

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 19-08-2018 saa 09:09:43
Kuri Sitade hagaragara ibyaba by'Azam kandi hari amakipe afite n'abandi baterankunga bagakwiye guhabwa umwanya wo kwamamaza

Rtd Brig Gen Sekamana, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda “FERWAFA” asanga amasezerano iri shyirahamwe ryagiranye n’ umufatanyabikorwa waryo Azam akwiye kunozwa mu nyungu z’abanyamuryango bose.

Kuri Sitade hagaragara ibyaba by’Azam kandi hari amakipe afite n’abandi baterankunga bagakwiye guhabwa umwanya wo kwamamaza

Aya masezerano yasinywe tariki 24 Kanama 2015  icyo gihe Azam igura shampiyona y’u Rwanda mu gihe k’imyaka 5 itanze miliyoni n’ibihumbi 350 by’amadolari y’amerika.

Ishyirwa mu bikorwa ryayo ryakunze kugonganisha abanyamuryango aho bamwe bavuga ko Azam ibabuza kwamamaza abafatanyabikorwa bayo abandi bo bakavuga ko Azam yitwara nk’iyaguze umupira w’u Rwanda wose.

Nk’ikipe ya Rayon Sports ni imwe muzakunze kubangamirwa n’aya masezerano nk’aho  tariki 26 Ugushyingo 2017  yabujijwe kwamamaza umuterankunga wayo “Skol” ikanategekwa umubare w’ibyapa itagomba kurenza ku kibuga.

Perezida wa FERWAFA, Rtd Brig Gen Sekamana na we yemera ko aya masezerano ashobora kubangamira abandi bafatanyabikorwa bifuza kuza muri shampiyona.

Ati “Nk’ubu dufite ikibazo na Rayon Sports kubera Skol  bafitanye amasezerano ariko itemerewe kuzana ibicuruzwa byayo kuri za Sitade kubera ko twasinyanye n’Azam 100%  nta wundi muntu wemewe kuza. Igisigaye ni ukurwanira muri yayandi y’Azam. Hari uwabyumva akumva ari ibintu byoroshye ariko ubyinjiyemo neza wakumirwa.Tugomba kwicara tukareba icyakorwa”.

Aha yakomeje yerekana ko abantu bakwiye kureba uburyo aya masezerano yavugururwa mu korohereza abafatanyabikorwa bashaka kuza mu mupira w’u Rwanda.

Agira ati: “Ayo masezerano y’Azam na yo ubwayo arimo ikibazo ugasanga n’abafite ibibuga twababujije kubikoreraho. Ariko tugomba kwicara tukareba mu gihe asigaje tukareba icyakosoka. Ubutaha ni ukureba ngo aya ma Sitade abantu bakoresha ni aya bande? bayakiriraho bate? Niba Mukura ikinira mu Majyepfo hari abafatanyabikorwa bazakorana? Twebwe uradusigiraho ibingana iki ? Tuge i Nyamirambo kuri AS Kigali tumenye ngo bimeze gutya ».

Yifashishije ingero z’umupira w’abateye imbere asanga nta mufatanyabikorwa ukwiye kubuza ikipe gushaka abandi. Ati : « Ubundi buri kipe iba ifite ikibuga cyayo, ifite uko igomba kucyamamarizaho, ifite uko igomba kukibyaza umusaruro ».

Mu gihe aya amasezerano azaba amaze kuvugururwa bishobora kuzatuma abaterankunga biyongera yaba ku makipe ndetse na FERWAFA  kuko hari bamwe bamaze no kuvugana n’iri shyirahamwe barimo nka Banki ya Kigali n’abandi.

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.