Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

‘Umuyobozi wujuje byose aboneka rimwe’ – Kabarebe avuga Kagame

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 22-02-2019 saa 16:04:40
Gen Kabarebe James (Ifoto/Ububiko)

Gen Kabarebe James, umujyanama wa Perezida Kagame mu bya gisirikari, yabwiye urubyiruko ko umuyobozi mwiza nka Perezida Kagame ahenshi ku Isi aboneka rimwe gusa.

Yaganirizaga urubyiruko rwo mu turere dutandukanye two mu Ntara y’Amajyepfo, aho yarubwiye ko rwagize amahirwe yo kugira umuyobozi mwiza wateguye urugamba akarutsinda, ndetse agahagarika na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yabivugiye urwo rubyiruko ubwo rwari rumaze gusura ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu no gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, kuri uyu wa Kane.

Yagize ati “Ubuyobozi bwiza buboneka rimwe, mu gihe kimwe akenshi ku isi. Ibihugu tuzi byateye imbere kuko mu gihe runaka byagize amahirwe yo kugira umuyobozi umwe wujuje byose. U Rwanda rero ni ko rumeze rwagize amahirwe rugira umuyobozi mwiza, ategura intambara arayitunganya arayirangiza, ahagarika Jenoside, yubaka igihugu akigeza aho akigejeje”.

Akomeza avuga kandi ko umuyobozi mwiza abanyarwanda bafite, ko atabahisha ahubwo ababwiza ukuri kwambaye ubusa, akababwiza ukuri kuvuye ku mutima we, akabahugura. Ashimangira ko umuyobozi ubwira abenegihugu ukuri kubafasha kandi ko icyo gihugu gitera imbere.

Muziranenge Eline wo mu Karere ka Ruhango avuga ko amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, yayamenyeyemo byinshi bizamufasha kurushaho gukorera igihugu no kukitangira. Asobanura ko uburyo azakitangiramo ari ugukora akiteza imbere ndetse agaharanira kurwanya uwo ari we wese uvuga nabi igihugu.

Ati “Urugendo twakoze narwigiyemo byinshi birimo amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu. Ni ubwa mbere nyasobanuriwe nkayumva none navuga ko bimpaye imbaraga zo gukorera igihugu no kurwanya uwo ari we wese uvuga nabi u Rwanda, uko ni ko nzitangira igihugu cyanjye”.

Barakamfitiye Francois umwe mu rubyiruko rwaturutse mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko inyigisho yakuye ku ngoro y’urugamba rwo kubohora igihugu ndetse no ku rwibutso rwa Gisozi rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe abatutsi, ari ingenzi.

Akomeza avuga kandi ko agiye guharanira ko na bagenzi be bamenya aya mateka bityo bashake ibibateza imbere birimo no gushyigikira gahunda za Leta ndetse no kuzitabira.

Ati “Urugendo nakoze ni rurerure kandi narwigiyemo byinshi. Nasobanuriwe amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi byanyeretse ko nkwiye kugira umusanzu ntanga ku gihugu cyanjye, birimo kwigisha bagenzi banjye nasize imuhira ko bakwiye gushyigikira no kwitabira gahunda za Leta, ibyo bikazatuma dukomeza gusigasira ibyo twagezeho no guharanira kubaka u Rwanda twifuza”.

Gahunda yo kwigisha urubyiruko amateka y’igihugu arimo ay’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, amaze kwigishwa urubyiruko rwo mu Ntara y’Iburasirazuba, Umujyi wa Kigali, Amajyaruguru n’Amajyepfo hakaba hatahiwe intara y’Iburengerazuba.

 

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.