Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Umuyobozi mushya wa REB yibukijwe ko iki kigo gifite inshingano zikomeye

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Mar 2, 2018

Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugene yibukije umuyobozi mukuru mushya w’Ikigo k’igihugu  gishinzwe uburezi  (REB) ko inshingano ahamagarirwa, amubwira ko zikomeye ariko amwizeza ubufatanye n’izindi nzego.

Dr Ndayambaje Irenée, Umuyobozi Mukuru wa REB mu muhango w’ihererekanyabubasha n’umuyobozi mukuru ucyuye igihe, Gasana Janvier

Ibi Dr Mutimura yabitangarije mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati y’umuyobozi wa REB ucyuye igihe na Gasana Janvier Umuyobozi mukuru mushya Dr Ndayambaje Irenée, umuhango wabereye muri Minisiteri y’Uburezi, ukaba wari witabiriwe n’abayobozi banyuranye muri iyi Minisiteri n’ibigo biyishamikiyeho.

Yagize ati “REB ni  ikigo gifite inshingano zikomeye cyane ku rwego rw’igihugu kubera ko ibikorwa by’Uburezi byinshi ari ho bibarizwa, urasabwa rero gukomereza aho mugenzi wawe  yari agejeje imirimo y’ikigo.”

Muri uwo muhango w’ihererekanyabubasha hagati y’abayobozi bombi, Minisitiri w’Uburezi yashimiye Umuyobozi Mukuru wa REB ucyuye igihe, Gasana Janvier intambwe ikomeye yateje Ikigo REB, maze amwifuriza amahirwe mu yindi mirimo azakora.

Muri uyu muhango, Minisitiri w’Uburezi yaboneyeho kwakira abandi bayobozi bashya ba REB ari bo Madame Tusiime Angelique nk’Umuyobozi Mukuru wungirije wa REB dore ko ubu muri iki kigo hari umuyobozi mukuru wungirije umwe gusa n’abahoze ari abayobozi bakuru bungirije ubu bahindutse abayobozi b’amashami (Departments).

Abo ni Dr Niyizamwiyitira Christine, umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Uburezi  na Bwana Mujiji Peter wari usanzwe ari umuyobozi ushinzwe abakozi  muri REB.

Abakurikiranira hafi uburezi bw’u Rwanda bavuga ko REB nk’Ikigo gifite mu nshingano ibijyanye na tekiniki mu burezi ari ngombwa ko abayikoramo kimwe n’abayobozi bayo bakwiye gushyira imbaraga mu guteza imbere uburezi bufite ireme kuko ari cyo ababyeyi n’Abanyarwanda muri rusange bategereje kuri Minisiteri y’Uburezi n’Ikigo kiyishamikiyeho REB.