Umuyobozi Mukuru wa BK PLC yasangiye n’abakiriya b’i Rubavu

Yanditswe na Iyaremye Yves

Ku ya 18-06-2019 saa 17:36:27
Abakiriya ba BK bishimiye gusabana n'abakozi bayo

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali (BK PLC) Dr. Karusisi Diane yasangiye n’abakiriya b’iyi banki bo mu Karere ka Rubavu n’abaturutse mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu rwego rwo kurushaho kubegera no kungurana ibitekerezo.

Ni igikorwa gihoraho kuko Umuyobozi wa Banki ya Kigali afata igihe cyo gusangira n’abakiriya mu ntara zose z’Igihugu.

Dr. Karusisi yashimangiye ko bagiye gukomeza kwagura imikorere ku buryo umuturage azabaho atunze banki iwe, binyuze mu kwihutisha ikoranabuhanga rizatuma amashami ari hirya no hino agabanuka kuko atazaba agikenewe n’abaturage babonera serivisi zose rimwe batarinze gusiragira.

Ikoranabuhanga ryitezweho kwihutisha no kongera uburyo bwo kubitsa no kubikuza, aho umukiriya ashobora kwifashisha abahagarariye BK PLC hirya no hino mu gihugu (BK Agent), cyangwa agakoresha terefoni igendanwa.

Dr. Karusisi yanashimye uburyo abakiriya bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bakomeje kugana iyi banki.

Yagize ati:”Turashimira abakiriya bacu, iyo duhuye tukaganira biradufasha cyane kuko tumenya uko bakira serivisi zacu, ibyo bishimira n’ibyo banenga, bityo bikatworohera kubikosora.

Turishimira uburyo isoko ryo mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo rigenda ryaguka uko bwije n’uko bukeye, twashyize ishami ryacu ku mupaka ngo tworohereze abatugana bavuye muri icyo gihugu.”

Akomeza agira ati:” Turizeza gukomeza kunoza imikorere cyane cyane twihutisha ikoranabuhanga ndetse dushyiraho ingamba zituma umukiriya wacu yizera neza umutekano w’amafaranga ye.”

Habyarimana Gilbert Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yashimye imikorere ya Banki ya Kigali n’imikoranire yayo n’Akarere mu gufasha abaturage mu rugendo rw’iterambere binyuze muri serivisi zinyuranye zirimo kuzigama, kugurizwa ku nyungu iri hasi ndetse no kubaha amahirwe atandukanye abafasha kwiteza imbere.

Yagize ati :”Turashima gahunda za Banki ya Kigali, mu Karere ni yo ifite abakiriya benshi, kuyigana ni uko bayishimiye. Icyo dusaba ni uko banamanuka bakaza tugafatanya mu kongera ibikorwa bizamura imibereho myiza y’abaturage; bisanzwe bikorwa ariko byongerewe ni na bwo abakiriya barushaho kwiyongera.”

Abakiriya begerejwe na serivisi z’ubwishingizi

Nyiranziza Germaine uhagarariye ubwishingizi bwa BK PLC (BK General Insurence) mu Karere ka Rubavu ari na we wasobanuriye abatuye i Rubavu n’abaturanyi babo bo mu Mujyi wa Goma iyi gahunda, yasabye abakiriya kubyaza umusaruro aya mahirwe bahawe yo kuba bahererwa serivisi zose hamwe zirimo n’ubwishingizi.

Yagize ati:”Iyi serivisi ntabwo yari imenyerewe muri aka Karere ariko twarayizanye kugira ngo umukiriya tumufashe bitarinze kumugora. Dutanga ubwishingizi bw’imodoka n’ubw’inkongi y’umuriro, kubera ko duturiye umupaka hari n’ubwishingizi ku modoka zambukiranya imipaka, ibicuruzwa bitwarwa n’amato, ubwishingizi ku bagenzi bakora ingendo zo mu kirere, kwishingira amafaraga n’ibindi byinshi.”

Dr. Sarambuye Erasme Umuyobozi w’Ivuriro “Clinique Medicale de l’Arche” rikorera ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo, akaba n’umukiriya wa BK PLC, yashimye imikorere yayo asaba ko gahunda zihuza abakiriya n’abakozi bayo zarushaho kwiyongera kuko bibafasha kunyurwa na serivisi bahabwa bazigizemo uruhare.

Agira ati:”Turashimira Banki ya Kigali ko amafaranga usanga afite umutekano usesuye, ikindi iyi gahunda yo kuduhuza tugasabana tukaganira ni nziza turabasaba gukomeza kuyishyiramo imbaraga.”

Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali bwizeza abakiriya gukomeza gushyira imbaraga muri gahunda zibahuza n’abakiriya kuko ngo bibafasha kurushaho kunoza imikorere n’imikoranire, serivisi zikarushaho kuba nziza.

Habyarimana Gilbert Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yashimye imikorere ya BK PLC

Abakiriya ba BK bishimiye gusabana n’abakozi bayo

Abakiriya ba BK PLC bashima serivisi begerejwe

Abakiriya ba BK PLC bishimiye gusangira n’ubuyobozi ndetse n’abakozi bayo

Abakiriya ba BK PLC bishimiye serivisi bahabwa ubwo bari mu busabane n’abakozi b’iyi banki

Abakiriya ba Congo na bo bari bahari bishimira gahunda za BK PLC

Dr. Karusisi Diane (ibumoso) na Nyiranziza Germaine bishimiye guhura n’abakiriya ba BK PLC

Umwanditsi:

Iyaremye Yves

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.