Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Umuvunyi yakanguriye abaturage gutanga amakuru kuri ruswa ntawe batinya

Yanditswe na Uhoraninema Anitha

Ku ya 25-04-2019 saa 15:38:01
Umuvunyi Mukuru Murekezi Anastase arakangurira abaturage ko bafite uburenganzira bwo gutanga amakuru kuri ruswa n'akarengane igihe babonye uwo bigaragayeho uwo yaba ari we wese

Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase, yasabye abaturage kujya berura bakagaragaza ahari ruswa n’akarengane ntacyo bikanga kabone n’iyo byaba bikorwa n’umuyobozi.

Yabivugiye mu biganiro Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye n’abatuye mu Karere ka Nyanza, muri gahunda yo kwegera abaturage akumva ibibazo byabo ndetse bakabafasha kubikemura.

Abaturage bishimiye kuba basuwe n’Urwego rw’Umuvunyi kuko babonye umwanya wo kwisanzura bakavuga ibibazo byabo ndetse bakanagirwa inama yuko byakemuka.

Murekezi yabwiye abaturage ko bafite inshingano zo gutuma umuryango nyarwanda mugari ubaho neza, batanga amakuru aho babonye akarengane cyangwa ahari ruswa.

Ati “Niba ubonye akarengane, niba ruswa yaratanzwe ukaba warabibonye ufite inshingano yo guhita ubwira inzego zibishinzwe uti hariya hari ruswa yatanzwe. Ruswa yatanzwe na kanaka ayiha kanaka; dore icyo yayitangiye, dore amafaranga yatanze, dore inka yatanze, ukabivuga neza. Iyo nshingano urayifite nk’Umunyarwanda kugira ngo tugire igihugu kitarangwamo ruswa n’akarengane.”

Umuvunyi Mukuru ariko yanenze abaturage batanga amakuru y’ibinyoma, avuga ko bene abo bahemutse, baba bataye umwanya, kandi bawutesheje n’abandi, ababwira ko mu gutanga amakuru bakwiye kujya barangwa n’ukuri.

Umuvunyi Mukuru yanasobanuriye abaturage uburyo bashobora gukoresha batanga amakuru. Ati “Inzira zoroshye mwakoresha mutanga amakuru kuri ruswa ndetse n’akarengane zirahari; mwahamagara ku Rwego rw’Umuvunyi kuri numero zashyizweho z’ubuntu, kwandika ubutumwa bugufi, ushobora no kuza ku Rwego rw’Umuvunyi utubwira ikimenyetso simusiga gikomeye wabonye kuri ruswa dusanze gifite ireme tuzaguha n’amafaranga y’urugendo.”

Abaturage batangaje ko kuba babwiwe ko bafite inshingano yo gutanga amakuru kuri ruswa n’akarengane babyishimiye kandi basobanukiwe bagiye kubishyira mu bikorwa bagafatanya n’Urwego rw’Umuvunyi ndetse n’izindi nzego n’umuryango nyarwanda muri rusange kurwanya ruswa n’akarengane.

Ntampuhwe Yohana utuye mu karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, Akagari ka Kibinja, Umudugudu wa Mukindo, yavuze ko yishimiye inama bahawe kuko ubu bafashe umwanzuro wo kwirekura ntibatinye bagaharanira ko ruswa n’akarengane bicika mu gihugu.

Ntampuhwe ati “Twishimiye ko Umuvunyi yaje kudusura, ubu ndumva nabaterura kuko ikibazo cyange nari maranye igihe kinini bangiriye inama bambwira inzira nzacamo ngo gikemuke nkaba nizeye ko kizakemuka. Impanuro Umuvunyi aduhaye nazishimiye cyane, yatubwiye ko tudakwiye kugira ubwoba bwo gutanga amakuru kuri ruswa n’akarengane; ubundi twari tuzi ko tubonye nk’umuyobozi atanga ruswa cyangwa arenganya umuntu tutatinyuka kubivuga kubera ubwoba. Ariko bu badusobanuriye inzira zitandukanye twabinyuzamo tugatanga amakuru tukubaka umuryango nyarwanda utabamo ruswa.”

Murekezi Anastase yongeyeho ko hari itegeko rirengera abantu batanga amakuru kuri ruswa n’akarengane, ababwira ko bafite uburenganzira busesuye bwo gutanga amakuru kuko nta ngaruka bifite, ntawe bakwiye gutinya kuko gutanga amakuru si icyaha ahubwo ni igikorwa cy’ubutwari. Yanabibukije ko gutanga amakuru atari ukugenda wasasa ahantu hose ko watanze amakuru ahubwo bakwiye kubinyuza mu nzira babwiwe.

Yasoje agira ati “Uwo ari we wese yigutera ubwoba, niba arya ruswa ntabwo akwiriye uwo mwanya arimo. N’akarengane rero ni uko, urenganya undi yaba umuturage, yaba umuyobozi, uwo ari wese mutubwire amakuru, mubinyujije mu buryo twababwiye.”

Umuvunyi Mukuru Murekezi Anastase arabwira abaturage ko bafite uburenganzira bwo gutanga amakuru kuri ruswa n’akarengane igihe babonye uwo bigaragayeho uwo yaba ari we wese

Umwanditsi:

Uhoraninema Anitha

One Comment on “Umuvunyi yakanguriye abaturage gutanga amakuru kuri ruswa ntawe batinya”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.