Umutoza w’Amavubi azava muri CHAN 2018 ajya gushaka akazi muri Syria

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 22-01-2018 saa 09:01:18

Antoine Hey, umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu “Amavubi” yemeje ko nyuma y’igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu “CHAN 2018” azajya kuganira n’abayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Syria ku mwanya w’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu yabo.

Umutoza w’Amavubi, Antoine Hey ushobora kwerekeza muri Syria

Amakuru aturuka muri Maroc aho ikipe y’igihugu imaze iminsi ikina CHAN 2018 yemeza ko uyu mugabo yamaze kumvikana n’abayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Syira kugira ngo ashyire umukono ku masezerano yo kubatoza.

Aganira n’itangazamakuru ku wa Kane tariki 18 Mutarama 2018,  Antoine Hey, we yahakanye ko yamaze kwumvikana na Syria gusa yemera ko baganiriye akabasaba  kumuha umwanya agasoza inshingano  zo gutoza Amavubi muri CHAN 2018.

Hey yagize ati “Bambajije niba nshobora kujya kubatoza, banyoherereza imbanzirizamasezerano, nabasubije ko nta mwanya mfite ubu, ko ndi hagati mu irushanwa, ariko nirirangira tuzavugana nabo buri kimwe cyose”.

Aya makuru aje nyuma y’iminsi umutoza  Antoine Hey afitanye ibibazo n’ubuyobozi bwa Minisiteri y’Umuco na Siporo bumuhemba, aho ku ya 25 Ukwakira 2017, Emmanuel Bugingo, umuyobozi wa siporo muri MINISPOC yabwiye abanyamakuru ko bandikiye uyu mutoza ibaruwa imusaba ibisobanuro  by’aho amaze amezi abiri aba kandi adakora akazi.

Hey yagizwe umutoza w’Amavubi muri Gashyantare 2017 asinya amasezerano y’imyaka ibiri aho yasimbuye Jonny Mckinstry.

 

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.