Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Umutoza wa Musanze FC yikomye imisifurire

Yanditswe na Bugingo Fidele

Ku ya 31-10-2018 saa 17:09:41
Umutoza wa Musanze FC, Ruremesha Emmanuel wikomye imisifurire nyuma yo gutsindwa na AS Muhanga mu mukino w'umunsi wa 3 wa shampiyona

Ikipe ya Musanze FC yatsinzwe na AS Muhanga ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona wabereye kuri Sitade ya Muhanga tariki 30 Ukwakira 2018.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza w’iyi kipe Ruremesha Emmanuel yikomye imisifurire.

Iyi kipe ya Musanze FC ni umukino wa kabiri yari itsinzwe yikurikiranya nyuma yo gutsindwa na APR FC iwayo ibitego 2-0.

Ruremesha yavuze ko umukino wa AS Muhanga bitabakundiye nyamara ari bo batangiye neza.

Ati “Umukino twawutangiye neza ariko duhusha uburyo bwinshi bwagombaga kuvamo ibitego.”

Musanze FC yatsinzwe igitego cya mbere kuri penaliti ku munota wa 53. Umutoza Ruremesha akaba yarikomye imisifurire kuko na bo hari penaliti bimwe.

Ati “Niba ari uku dutangiye ndabona bizatugora, banyibye pe, umusifuzi yatubangamiye kuva umukino utangiye kugeza urangiye”. Uyu mukino wari wasifuwe na Mukansanga Salma.

Gusa uyu mutoza anemera ko AS Muhanga yiteguye neza kuko abakinnyi bayo bari hejuru kandi harimo n’abafite ubunararibonye.

Ruremesha yagize n’icyo atangaza ku bakinnyi batarimo kugaragara muri iyi minsi nka rutahizamu, Bokota Labama. Ati “Ntarabona ibyangombwa turamutegereje ataje ubwo tuzakinisha abahari”.

Ubu Musanze FC ifite inota 1 ku manota 9, umutoza Ruremesha avuga ko atari abimenyereye ariko ko mu mupira w’amaguru ibintu byose umuntu agomba guhora abyiteguye.

Umutoza wa Musanze FC, Ruremesha Emmanuel wikomye imisifurire nyuma yo gutsindwa na AS Muhanga mu mukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona

Ati “Icya mbere ni ukudacika intege, gusa kuba dutangiye gutya gufata imyanya myiza bizatugora ariko tugiye gukomeza gukora cyane.”

Ejo tariki 02 Ugushyingo 2018, Musanze FC izakira Espoir FC mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona.

Umwanditsi:

Bugingo Fidele

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.