Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Umutoza wa APR FC afite ikizere ko bazitwara neza imbere ya Club Africain

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 24-11-2018 saa 21:49:56
Abakinnyi ba APR FC ubwo bari mu myitozo bitegura umukino wa Club Africain

Tariki 28-11-2018

APR FC-Club Africain (Kigali-15h30)

Tariki 05-12-2018

Club Africain-APR FC (Tunis)

Ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2017-2018 ikaba izahagararira u Rwanda mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo “Total CAF Champions League 2018-2019” izahura n’ikipe ya  Club Africain yo muri Tunizia mu ijonjora ribanza.

Abakinnyi ba APR FC ubwo bari mu myitozo bitegura umukino wa Club Africain

Umukino ubanza uzabera mu Rwanda tariki 28 Ugushyingo 2018 naho uwo kwishyura ubere muri Tunizia tariki 05 Ukuboza 2018.

Kuri ubu ikipe ya APR FC irimo kwitegura uyu mukino ubanza uzabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo saa kenda n’igice (15h30). Umutoza mukuru w’iyi kipe, Mulisa Jimmy yatangaje ko  abakinnyi bameze neza kandi bafite ubushake bwo kwitwara neza imbere ya Club Africain izaba ikina na APR FC ku nshuro ya kabiri muri iyi mikino.

Mulisa akomeza avuga ko amaze iminsi ashakisha amakuru y’iyi kipe ndetse anareba imikinire yayo. Ati “Naganiriye n’abakinnyi bakina muri Tunizia,  ni ikipe nziza ariko muri iyi  minsi ntiri mu bihe byiza kandi ifite abakinnyi bakuze n’abandi bakiri bato.”

Mu gihe ikipe ya APR FC yatangiye shampiyona neza ya 2018-2019 aho imaze gutsinda imikino 5, ikipe ya Club Africain nyuma y’umunsi wa 8 wa shampiyona iri ku mwanya wa 9 n’amanota 8 aho mu mikino 8 yatsinze 2 ikanganya 2 igatsindwa 4.

N’ubwo iyi kipe idahagaze neza, bikunze kugora cyane amakipe y’abirabura guhangana n’amakipe y’abarabu kenshi bisa nko kubatinya. Umutoza wa APR FC, Mulisa Jimmy   atangaza ko nta mpamvu yo gutinya amakipe y’abarabu kuko umupira ari umwe.

Yagize ati Byose bisaba ko witegura neza kandi birashoboka, icyo nsaba abakinnyi bange ni ukutagira ubwoba bagakina umupira wabo. Ngewe ngikina  twasezereye ikipe ya  Zamalek, byose murumva ko bishoboka.”

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC, Sugira Ernest umaze umwaka n’amezi 3 adakina kubera imvune yagize muri 2017 atangaza ko kuri ubu ameze neza ndetse yiteguye no kuba yakina.

Sugira yagize ati “Tumeze neza, tumaze iminsi twitoza nta mvune yewe  nange ubu narakize nditeguye”. Gusa avuga ko naramuka ahawe amahirwe yo gukina azagerageza kwitwara neza n’ubwo bitoroshye kuko amaze igihe kinini adakina.

Ikipe ya APR FC yaherukaga guhura n’ikipe ya Club Africain muri 2011 aho Club Africain yasezereye APR FC ku bitego 6-2. Umukino ubanza wabereye i Kigali, APR FC yanganyije na Club Africain ibitego 2-2 naho umukino wo kwishyura Club Africain itsinda APR FC ibitego  4-0.

Muri iri jonjora ry’ibanze, ikipe izakomeza hagati ya APR FC na Club Africain izahura mu kiciro cya kabiri n’izakomeza hagati ya  Al Hilal yo muri Sudani na JKU yo muri Zanzibar.

 

 

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.