Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Umutoza mushya wa APR ati, “Nje gukina umupira usatira muzabibona”

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 08-02-2019 saa 17:51:15
Gen Mubaraka Muganga (wa 3 uhereye ibumoso), Visi Perezida wa APR FC, akurikirwa na Nshuti Innocent, Usengimana Danny,Zlatko Krmpotić, umutoza mukuru) ndetse na Iragire Ramadhan

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwerekanye ku mugaragaro umunya Serbia Zlatko Krmpotić, nk’umutoza mushya mukuru wa APR FC hamwe n’abandi bakinnyi bashya bagera kuri bane bazayifasha.

Byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuwa 08 Gashyantare 2019, ku Kimihurura ku kicaro k’ikipe ya APR FC, kiyoborwa na Maj Gen Mubaraka Muganga, Visi Perezida wa APR FC.

Krmpotić yaje gusimbura mugenzi we na we ukomoka muri Serbia Dr Ljubomir Petrović wari umaze amezi 11 ari umutoza mukuru wa APR FC, aza gusezera kubera uburwayi bw’umutima.

Uyu mutoza w’imyaka 60, umaze kumenyera umupira w’Afurika cyane kuko mu myaka itatu ishize yatoje amakipe arimo; TP Mazembe na Don Bosco zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Zesco United yo muri Zambia na Galaxy yo muri Botswana yari amazemo amezi atandatu.

Krmpotić avuga ko intego ye ari ugufasha iyi kipe kugera kure mu mikino nyafurika nk’uko biri no muri gahunda y’iyi kipe.

Ati “Nje gukina umupira usatira muzabibona. Hari umukino APR FC iheruka gutsindira hanze ikina na Espoir. Yatsinze igitego imara iminota 56 iri gukina yugarira. Kuri nge biriya simbishaka. Haba ku mikino yo mu rugo no hanze, ndashaka ko APR FC izajya ihora ishyira igitutu gikomeye ku makipe bikina ariko ari na ko yugarira neza.”

Arakomeza ati “Birumvikana nk’uko byari mu ntego za Petrovic, kugera mu matsinda ni yo ntego yacu. Kuzagera mu matsinda ya CAF Champions League ni yo ntego kandi nziko n’umutoza Petrovic iyo ahaguma APR FC yari kubigeraho niyo mpamvu nange ngiye gukomerezaho.”

APR FC yanerekanye abakinnyi bashya basinye amasezerano y’umwaka n’igice bayobowe na Usengimana Danny wari umaze iminsi wumvikana mu itangazamakuru nk’uri kumvikana n’amakipe arimo Police FC, na Vipers yo mu Rwanda.

APR FC yasobanuye ko uyu mukinnyi yari yagiranye imbanzirizamasezerano mbere y’uko ajya muri Singida yo muri Tanzania mu 2017 ari naho yaje kuvamo ajya muri FC Tersannah yo mu Misiri naho ntibimukundire.

Hari kandi Ally Niyonzima, umukinnyi wakinaga hagati muri AS Kigali na rutahizamu Nshuti Innocent utarahiriwe muri Club Tunisien wahisemo kugaruka mu rugo.

APR FC yanahisemo kuzana Iragire Ramadhan, Umunyarwanda wakinaga nka myugariro w’ibumoso muri Atlético Olympic Football Club y’i Burundi uje gusimbura Imanishimwe Emmanuel Mangwende wamaze kwerekeza ku mugabane w’u Burayi.

APR FC yaguze aba bakinnyi mu gihe isoko ry’abakinnyi b’imbere mu gihugu rigomba gufunga tariki 10 Gashyantare 2019; naho isoko ry’abakinnyi bavuye hanze ryafunzwe mu Ukuboza 2018, bivuze ko abavuye hanze y’u Rwanda baguzwe nk’abakinnyi bavuye mu ikipe y’Intare mu kiciro cya kabiri cyane ko ho hataba igihe ntarengwa cyo kugura abakinnyi.

APR FC yaraye isubukuye imyitozo i Shyorongi mu rwego rwo kwitegura imikino yo kwishyura aho izatangira ihura n’Amagaju. Kuri ubu APR FC yasoje imikino ibanza ya shampiyona iyoboye urutonde n’amanota 35, ikurikirwa na Mukura VS na 34 naho Rayon Sports ni ya 3 na 31.

Gen Mubaraka Muganga (wa 3 uhereye ibumoso), Visi Perezida wa APR FC, akurikirwa na Nshuti Innocent, Usengimana Danny,Zlatko Krmpotić, umutoza mukuru) ndetse na Iragire Ramadhan

Umwanditsi:

Bizimana Eric

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.