Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Umutekano w’ikoranabuhanga uzafasha gukumira abinjira mu mabanga y’abandi

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 25-03-2019 saa 13:31:17
Umwe mu bitabiriye iyi nama atanga igitekerezo ku mutekano w'ikoranabuhanga

Kubungabunga umutekano w’ikoranabuhanga bizafasha gukumira abinjira mu mabanga y’akazi n’ibitero by’ikoranabuhanga, hagamijwe gutanga serivisi nziza.

Ibi ni ibyasobanuwe na Nyiranzeyimana Josephine, umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga mu Kigo k’igihugu gishinzwe amakuru (RISA) mu nama yahurije hamwe Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge igize Uturere tw’Umujyi wa Kigali ku bijyanye no kubungabunga umutekano w’ikoranabuhanga no gutangiza icyumweru cy’ubukangurambaga ku mutekano w’ikoranabuhanga.

Afungura iyi nama ku mugaragaro, Nyiranzeyimana yavuze ko ubukangurambaga bugamije kwigishwa ibijyanye n’ibitero by’ikoranabuhanga, kugaragarizwa ahashobora guturuka intege nkeya, kungurana ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ubwirinzi bw’ibitero n’icyakorwa mu kwirinda ndetse no gusigasira umutekano w’igihugu binyuze mu ikoranabuhanga.

Yagize ati “Mu Isi y’ikoranabuhanga imipaka irahinduka, terefoni yawe ishobora kukubera ikoranabuhanga, gishobora kuba ikibazo cyawe bwite cyangwa ikibazo k’igihugu muri rusange. Ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga bibasha kubaho mu gihe abantu bazi nomero yawe n’ijambobanga.”

Nyiranzeyimana Josephine, Umuyobozi Ushinzwe Ikoranabuhanga muri RISA, afungura iyi nama

Uyu muyobozi yavuze ko ikoranabuhanga rishobora kubangamira cyangwa kubangamirwa mu mikorere biturutse ku ikoranabuhanga, aho asobanura ko hari ibishobora kwibasira ikoranabuhanga ry’amabanki, ikoranabuhanga ry’ibigo by’ubucuruzi n’ahandi.

Yagarutse ku bantu banyura mu ikoranabuhanga rya Twitter bagatangaza inyandiko zidasinye kandi zitanga ubutumwa bubi, aho abantu bibaza uwabyanditse n’impamcu yabyo bagashoberwa.

Ati “Ibi byagiye bigaragara aho abantu batangaza ibihuha banyuze mu ikoranabuhanga rya Twitter, abandi bagatukana, ndetse mu nzego z’ibanze naho bashobora kwibwa amakuru mu gihe badafashe ingamba zo gukoresha ikoranabuhanga bijyanye n’inshingano bafite kuko utegura igitero k’ikoranabuhanga ashobora kubikora agakuraho amakuru azajya yifashisha mu nyungu ze bwite cyangwa mu nyungu z’itsinda ry’abantu.”

Nyiranzeyimana avuga ko Uturere twagezweho n’ ikoranabuhanga ndetse n’Imirenge kongeraho Utugari 900.

Uyu muyobozi yavuze ko ubukangurambaga buzamara icyumweru, kuri ubu hakaba hibanzwe ku Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere tugize Umujyi wa Kigali, akaba ari muri gahunda yo gufasha abantu bakoresha ikoranabuhanga mu guha serivisi abaturage bakeneye binyuze ku rubuga rw’Irembo.

Yasabye Abanyamabanga Nshingwabikorwa kwirinda kugagaragaza imibarebanga bakoresha mu kwinjira muri sisitemu bakoreramo kugira ngo batazibasirwa n’ibitero by’ikoranabuhanga bishora mu kwiba amakuru, bityo akazakoreshwa mu nzira mbi ziyobya Abanyarwanda.

Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga mu Kigo k’igihugu k’indangamuntu, Ntaganzwa Eric yasobanuye uburyo amakuru akoreshwa n’iki kigo aturutse mu buyobozi bw’Inzego z’ibanze zishinzwe irangamimerere, bivuze ko mu gihe abakoresha izi serivisi batabaye maso ngo barinde amakuru bakoresha, ashobora guhindurwa n’undi muntu kandi ushinzwe kuyakoresha no kuyatanga mu zindi nzego ntabimenye.

Yagize ati “Mu ikoranabuhanga nta nshuti ibamo, ashobora kuba ari inshuti yawe ukamwizera ukamwinjiza mu ikoranabuhanga ukoresha, ariko ejo agahinduka umwanzi wawe akaba yarikoresha mu guhemukira igihugu cyangwa kuguhemukira .”

Ntaganzwa Eric, Umuyobozi Ushinzwe Ikoranabuhanga muri NIDA

Ntaganzwa yasabye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge kudaha abandi bantu imibarebanga bakoresha binjira muri sisitemu, kuko ngo bishobora kubabera bibi mu gihe amabanga y’akazi yaba yibwe.

Yagarutse ku kibazo cy’amakosa akorerwa mu irangamimerere ku myirondoro y’abantu bikagera mu Kigo k’igihugu k’indangamuntu kuko ariho kivana imyirondoro y’abantu kuko ari bo bashinzwe ibarura.

Yavuze ko ibyo bituma habaho abantu baza muri iki kigo gukosoza amakosa yagaragaye ku ndangamuntu zabo, ibyo bikaba bikwiye gucika, bityo imyirondoro y’umuntu ikaba ari ukuri uhereye ku mazina ye gukomeza.

Kampogo Marcella, Umukozi wa LODA, mu gashami gashinzwe gucunga amakuru, nawe yagarutse ku makuru y’ibanze bahabwa n’Inzego z’ibanze akaba ari yo soko y’amakuru LODA ikoresha, aho avuga ko iyo ayo makuru ari ukuri bifasha LODA mu igenamigambi ryayo ariko ngo iyo atari ukuri, bituma LODA iyakoresha mu buryo bwiza kandi bwizewe.

Ati “Iyo amakuru y’umuturage atuzuye cyangwa amakuru y’ibyiciro akaba atari yo icyo gihe ikibazo kiba cyaturutse mu buyobozi bw’Inzego z’ibanze kuko ari bwo buba bwayaduhaye.”

Kampogo Marcella, Umuyobozi muri LODA mu gashami k’Ikoranabuhanga ushinzwe gucunga amakuru

Yavuze ko amakuru yo mu Kigo k’indangamuntu kimwe n’aya LODA akenshi aba ahuye, akaba asaba Abanyamabanga Nshingwabikora kujya bareba muri izo sisitemu zombi kugira ngo nibagira impungenge ku makuru areba umuturage babashe kumenya ukuri banyuze muri LODA no mu Kigo k’igihugu gishinzwe indangamuntu.

Shema Akilimali ushinzwe ikoranabuhanga mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yavuze ko ibitero by’ikoranabuhanga mu Rwanda bidakunze kugaragara cyane, ko ahubwo ibigaragara ari ubwambuzi ahanini n’uburangare cyangwa amakosa kuri banyirayo bashobora gutanga imibarebanga bakoresha.

Yavuze ko ibitero by’ikoranabuhanga byakunze gukumirwa mu buryo bunyuranye mu mabanki n’ibigo by’ubucuruzi ariko ubwambuzi bushukana bukoresha ikoranabuhanga bwo bukaba bwaragaragaye kenshi, aho ababufatiwemo bagera ku 10 bamaze gushyikirizwa inzego z’ubutabera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo wo mu Karere ka Nyarugenge, Uwamwiza Chantal avuga ko mu kazi bashinzwe basabwa gukorana ubushishozi bikajyana no gutanga serivisi nziza ku babagana, ibyo bikaba bigomba kwitabwaho, aho basabwa kugira impungenge mu gihe bashyira umukono ku byangombwa no mu gihe babitanga ariko nanone ntihagire uwitwaza izo mpungenge ngo atange serivisi mbi.

Yagize ati “Mu kazi kacu ka buri munsi dusabwa kwirinda guhubuka no kureba neza niba ibyo tugiye gusinyira ari ukuri, izo mpungenge zishobora gutuma serivisi uha umuturage itindaho gato ariko nawe ukayitanga wizeye ko ari ukuri. Ushobora kubona umuturage aje ku murenge akagusaba kumuha ikemezo cy’uko ari ingaragu, wajya kureba mu bitabo mu buryo bw’ikoranabuhanga ugasanga koko ari ingaragu ariko mu by’ukuri yarasezeranye n’umugore ariko abashinzwe kubihindura ntibabyiteho agakomeza yitwa ingaragu mu bitabo by’irangamimerere. Iyo utagize impungenge rero ngo ubanze uhamagare mu murenge avukamo ngo ubaze, usanga wamusinyiye cya cyangombwa akaba yakijyana kugikoresha amakosa, ugasanga urahamagarwa mu buyobozi.”

Ubukangurambaga ku mutekano w’ikoranabuhanga bukora buri mwaka, kuri ubu Abanyamabanga Nshingabikorwa ni bo bahuguriwe gukoresha neza amakuru bifashishije ikoranabuhanga.

 

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.