Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Umutekano w’abaturage bacu ni wo uza mbere – Maj. Gen. Murasira

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 21-05-2019 saa 17:25:41
Abayobozi batandukanye bo mu Rwanda n'ab'ahandi muri Afurika bari bitabiriye inama ku mutekano (Foto Twagira W.)

Minisitiri w’Ingabm, Maj. Gen. Murasira Albert asanga hatabayeho ubuzima bwiza nta muturage ushobora kumva ko atekanye mu gihe yugarijwe n’icyorezo k’indwara runaka.

Yabitangarije i Kigali ubwo yatangizaga inama mpuzamahanga ihurije mu Rwanda itsinda rigizwe n’abayobozi b’ingabo basaga 120 baturutse mu gihugu 25 byo ku mugabane w’Afurika harimo na Leta zunze ubumwe z’Amerika (USA), bahuriye mu muryango nyafurika witwa APORA “African Partner Out break Response Alliance”.

Mu gihe k’iminsi 5, ingabo zirimo impuguke mu by’ubuzima harimo abaganga, barahererekanya ubumenyi bwo mu bihugu bitandukanye, uburyo bwo kwirinda ibiza bafate n’ingamba z’uburyo barushaho gukoresha uburyo budasanzwe mu kugabanya hakiri kare ingaruka ziterwa na byo harimo n’ibyorezo by’indwara nka ebola n’izindi.

Mu butumwa bwe, Maj. Gen. Murasira yasobanuriye abahagarariye bihugu by’Afurika n’ahandi bari muri iyo nama ko kuba iyo nama mpuzamahaga ibereye mu Rwanda ari intambwe ikomeye ku bijyanye n’umutekano ndetse n’ubuzima by’abatuye uyu mugabane n’Abanyarwanda by’umwihariko, yibutsa ko nk’Urwego rushinzwe umutekano ahagarariye ruha agaciro kanini ibikorwa by’abantu guhora biteguye ibibazo ibyo ari byo byose byaba ibiza, cyangwa ibyorezo by’indwara.

Minisitiri w’Ingabo yakomeje agira ati “Nk’u Rwanda umutekano w’abaturage ni wo uza mbere baba Abanyafurika cyangwa Abanyarwanda, nta muturage wakumva ko atekanye mu gihe hari ibibazo by’ibyorezo by’indwara bimwugarije. Ni yo mpamvu ibyo biba byugarije ubuzima bw’abaturage bacu tubifata nk’umwanzi, bityo nk’ingabo zihora zambaye umwambaro w’akazi tugomba gufata iya mbere mu gufatanya n’izindi nzego mu rwego rwo gukumira no kurinda abaturage bacu ibyo byorezo cyangwa ibiza ibyo ari byo byose, ni yo mpamvu dushima akamaro k’uyu muryango nyafurika APORA.”

Maj. Gen. Murasira kandi yongeyeho ati “Nk’ubu twagize uruhare mu gufasha kumenyesha abaturage bacu mu rwego rwo guhora biteguye kwirinda ingaruka z’icyorezo cya ebola yavuzwe muri bimwe mu bihugu by’abaturanyi nka Repubulika iharanira demukarasi ya Congo, no gutanga amahugurwa y’ibanze hagamijwe kwirinda kare, dushingiye ku bunararibonye dufite, byagaragaye ko ingabo zo mu bihugu by’Afurika ziramutse zishyize hamwe nta mwanzi wadutsinda.”

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda Dr. Gashumba Diane, avuga ko gukorera hamwe nk’Abanyafurika hari ikizere ko bizatanga umusaruro, agaruka kungero zo mu bihugu byo mu karere k’Uburengerazuba bw’Afurika aho icyorezo cya ebola cyatangiriye nubwo hari abo cyahitanye, ariko ubu ibihugu byo muri ako gace bifite ubuzima bwiza biratekanye nyuma y’ibyo bibazo.

Dr.Diane yagize ati “Kugeza ubu, nyuma yuko icyorezo cya ebola cyadutse mu gihugu cya Congo gituranye n’u Rwanda, ariko kubera guhuza no gufatanyiriza hamwe, ingaruka zacyo zaragabanyutse, kandi twe nk’abaturanyi bacyo twafatanyije n’izindi nzego kugira ngo ebola itazagera hano mu Rwanda. Ndasaba n’abandi bafite mu nshingano gufasha no gukora ibishoboka ngo icyo cyorezo kiranduke muri Congo nk’uko mbere byakozwe.”

Lt. Col. Jullius Nwobegahay waturutse mu gihugu cya Cameroun, avuga ko muri iyi nama bazaboneraho gutegura no kunononsora inyandiko y’ibanze izatuma ibihugu bigize uwo muryango wa APORA bitegura igenamigambi no kuvugurura amategeko yatuma barwanya ibiza n’ibyorezo by’indwara mu gihe byavutse no kwigisha abaturage b’Afurika guhora biteguye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuvugizi w’Ingabo zurwanda Lt. Col. Innocent Munyengango yavuze ko ari inama ya karindwi aho abayobozi bayitabiriye bazagira uruhare mu gutuganya, kurwanya, by’umwihariko kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza, bakazahererekanya ubumenyi uburyo ibyo bibazo bigira ingaruka ku mutekano byakwirindwa imbaraga zishyizwe hamwe.

Lt. Col. Jullius Nwobegahay waturutse mu gihugu cya Cameroun avugana n’itangazamakuru (Foto Twagira W.)

Ni inama yitabiriwe n’abayonozi bakuru mu nzego zifite mu nshingano kurwanya ibiza nka Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi mu Rwanda, Eng. Kamayirese Germaine, inzego z’ubuzima, na bamwe mu bayobozi mu bitaro bikuru bya gisirikare by’i Kanombe.

Abayobozi batandukanye bo mu Rwanda n’ab’ahandi muri Afurika bari bitabiriye inama ku mutekano (Foto Twagira W.)

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.