Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Umutekano n’ituze byagerwaho dufatanyije – Gen. Nyamvumba

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Jul 27, 2018

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Patrick Nyamvumba asanga umutekano w’akarere utagerwaho hatabayeho ubufatanye bw’inzego  z’umutekano  zo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Patrick Nyamvumba atangiza inama ya EASF (Foto Gisubizo G.)

Gen. Nyamvumba yabivugiye i Kigali kuri uyu wa Kane, mu nama ya 24 ihuje abagaba bakuru b’Ingabo zo mu bihugu 10 bihuriye ku mutwe w’Ingabo z’Akarere zihora ziteguye gufasha aho zikenewe mu birebana n’ikibazo cy’umutekano, EASF (East African Standby Force), harimo n’u Rwanda.

Baraganira ku cyarushaho gukorwa mu kubungabunga amahoro mu karere, icyakora ngo hari intambwe imaze kugerwaho mu kugarura amahoro n’ituze kuva uwo mutwe wa EASF washyirwaho.

Mu butumwa bwe, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Patrick Nyamvumba, yavuze ko ikibazo cy’umutekano muke gikomeje kugaragara muri bimwe mu bihugu byo mu ihembe ry’Afurika, urugero nka Sudani y’Amajyepfo, kandi bikaba bimaze igihe kirere, yibutsa ko  kugera ku mahoro n’umutekano mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba bikiri ikibazo, atari mu rwego rw’Akarere gusa, ahubwo ku mugabane w’Afuria muri rusange.

Yagize ati “Twese nk’inzego zifite mu nshingano umutekano muri aka karere, tugomba guteza imbere ubufatanye nk’abahuriye muri uyu muryango. Ni bumwe mu buryo bwatuma umutekano n’ituze muri aka karere bigerwaho nta kabuza”.

Maj. Mugoba Trust, umujyanama mu by’ingabo wa Komiseri ushinzwe amahoro n’umutekano mu mutwe wa EASF, ashima bimwe mu byakozwe kugeza ubu, avuga ko zimwe mu ntego bihaye, ari uko amahoro azaba yagezweho mu kerekezo 2020, ndetse n’umuhigo bihaye wo kugera kuri agenda 2063 y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika.

Ati “Hari ikizere,  nibura twishimira ko hari ibikorwa bifatika bimaze kugerwaho nko kohereza intumwa z’uwo mutwe gukurikirana igikorwa cya kamarampaka yo mu gihugu cya Comoro, n’ibindi”.

EASF igizwe n’ibihugu icumi u Rwanda rurimo, iyo nama y’Abagaba Bakuru b’Ingabo ni itegura iy’Abaminisitiri b’Ingabo bahuriye muri uwo mutwe iterana uyu munsi ari nabwo isozwa.