Kigali-Rwanda

Partly sunny
28°C
 

Umutekano ni wo musingi ibindi byose byubakiraho – DIGP Marizamunda

Yanditswe na Manishimwe Noël

Ku ya 17-07-2019 saa 15:54:45
DIGP Marizamunda (iburyo) na Minisitiri w'abakozi ba Leta n'umurimo Rwanyindo Kayirangwa Fanfan batangiza igikorwa cyo kubakira umuturage utishoboye (Foto Manishimwe N)

Mu gutangiza gahunda z’ukwezi kw’ibikorwa bya Polisi, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi muri Polisi y’u Rwanda-DIGP Juvenal Marizamunda, yabwiye abatuye Akarere ka Ngoma ko ibikorwa bigamije kubaka iterambere bishoboka kubera umutekano.

Yabivugiye mu Murenge wa Sake nyuma y’uko Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Rwanyindo Kayirangwa Fanfan atangirije ku mugaragaro ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’Igihugu, ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba.

Mu gutangiza uku kwezi, Ubuyobozi bwa Polisi n’Abapolisi, Abayobozi mu Ntara y’Iburasirazuba bafatanyije n’abaturage b’i Sake mu bikorwa byo kubakira inzu umuturage witwa Hakizimana Emmanuel wo mu Mudugudu wa Nyarurembo, mu Kagari ka Rukoma.

Hakizimana Emmanuel ni umwe mu bamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu, afite umuryango w’abantu 7. Avuga ko mbere yo gutangira kubakirwa yari abayeho mu buzima butari bwiza.

Yagize ati: “Nshimishijwe no kuba nubukiwe kuko nari mbayeho nkodesha rimwe na rimwe bakansohora mu nzu, ariko ubu nshimiye cyane Polisi cyane ije kumfasha kubona aho kuba heza kandi mu nzu nini.

Ubu amafaranga nakoreshaga nkodesha na yo nabonaga bingoye, nzajya nyakoresha mu bindi bikorwa biduteza imbere.”

DIGP Juvenal Marizamunda, Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi muri Polisi y’u Rwanda yashimiye abaturage ubufatanye bwabo mu bikorwa bya Polisi, abibutsa ko ibikorwa byose bishoboka kubera ko umutekano uhari.

Ati: “Ibikorwa bigamije kubaka iterambere ry’abaturage, bishoboka gusa kubera ko dufite umutekano. Umutekano ni wo musingi ibindi byose byubakiraho.

Ni yo mpamvu buri gihe aho turi yaba ubuyobozi bw’ibanze, yaba Polisi, Ingabo, uwo ari we wese icyo abanza kugusaba nk’Umunyarwanda nk’ugenda mu Rwanda, ni uguharanira ko umutekano uhabwa intebe aho utuye, aho ukorera, aho ugenda n’aho uhurira n’abandi.”

Yakomeze agira ati: “Umutekano rero nyawo utangirira mu rugo rwacu. Iyo ingo zitekanye, imidugudu iratekana, utugari, imirenge, uturere, intara, byaterana igihugu cyacu cyose kigatekana hanyuma abantu bagahugira mu bikorwa byubaka iterambere ari yo gahunda nzima igihugu kirimo.”

DIGP Marizamunda yabwiye abaturage n’Abayobozi ko mu gihe cy’ukwezi kose Polisi y’u Rwanda hirya no hino mu gihugu igiye gushyira imbaraga mu bijyanye no kubakira imiryango itishoboye, gucanira ingo zitagira amashanyarazi, kubaka ibiro by’imidugudu, ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kubungabunga ibidukikije, no kwita ku mutekano wo mu muhanda.

Gusa avuga ko ibyo byose kugira ngo bishoboke, binagerweho ku buryo burambye hakenewe ubufatanye n’abaturage.

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred, yashimye ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda avuga ko butagaragarira gusa mu gucunga umutekano ahubwo bugera no mu guteza imbere Abanyarwanda ibubakira ibikorwa remezo.

Ati: “Ku bufatanye na Polisi yacu, mu ntara yacu y’Ibirasurazuba ubu hari kubakwa inzu nziza zirindwi, ndetse n’ibiro by’imidugudu ibiri.

Umwe ni uw’aha muri Ngoma n’undi wo muri Gatsibo. Harimo no gutanga imirasire y’izuba ku miryango 700, muri buri karere hazajyamo nibura imirasire 100; n’abaturage ibihumbi bibiri bazahabwa mituweri.”

Guverineri Mufulukye yasabye abaturage kurwanya ibyaha ati: “Icyo tubasaba kwitura Polisi yacu n’igihugu cyacu, ni ukuba abaturage beza, badafite icyaha na kimwe, batari mu biyobyabwenge, barwanya impanuka zo mu muhanda, barwanya ihohotera iryo ari ryo ryose by’umwihariko irikorerwa abana n’abagore.”

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Rwanyindo Kayirangwa Fanfan avuga ko imyaka 19 Polisi y’igihugu imaze ifatanya n’abaturage hari iterambere imaze kugeza ku Banyarwanda.

Ati: “Imyaka 19 ishize Polisi y’u Rwanda ifatanya n’abaturage hamwe n’izindi nzego mu kurinda umutekano nta bwo yabaye imfabusa, uyu munsi dufite igihugu gifite umutekano usesuye, ari wo shingiro ry’amajyambere n’iterambere ry’abaturage.”

Yakomeje asaba abaturage ubufatanye mu kwita ku mutekano barwanya, banirindwa ibyaha.

Ati: “Ibyaha by’ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko ni ngombwa ko tubyirinda. Gahunda zo kurwanya ibyaha dukwiye kuzigira izacu kuko abakora ibyaha n’ababafasha babana natwe. Dukwiye rero gutangira amakuru ku gihe kugira ngo tubikumire bitaraba.

Nta bwo iterambere n’imibereho myiza twifuza byagerwaho, hakigaragara ibyaha. Turasabwa rero kwigisha abana bacu indangagaciro, gukunda umurimo, no gukunda igihugu.”

Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda kwatangijwe tariki ya 15, Nyakanga, kuzasozwa ku ya 14 Kanama 2019.

Gufite insanganyamatsiko igira iti “Imyaka 19 y’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu guteza imbere imibereho myiza no kwicungira umutekano.”

DIGP Marizamunda (iburyo) na Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Rwanyindo Kayirangwa Fanfan batangiza igikorwa cyo kubakira umuturage utishoboye (Foto Manishimwe N)

Umwanditsi:

Manishimwe Noël

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.