Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Umusoro ku nyubako zirenze iyo guturamo uzikuba inshuro 10 mu myaka 4

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Aug 4, 2018

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bemeje umushinga w’itegeko rigena umusoro ku mutungo utimukanwa, rikuraho umusoro ku nyubako umuntu cyangwa umuryango utuyemo ugakuba inshuro 10 umusoro ku nzu umuntu afite zirenze iyo atuyemo kuko ifatwa nk’ibyazwa inyungu.

Dr. Uzziel Ndagijimana, Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite hatorwa umushinga w’itageko ry’umusoro ku mutungo utimukanwa (Foto James R)

Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu mutwe w’Abadepite, Mukayuhi Rwaka Constance, yasobanuye ko iryo itegeko ryari rimaze imyaka irindwi ariko byabaye ngombwa ko rivugururwa kuko byagaragaye ko inzego z’ibanze zitabasha kubona 10% by’ingengo y’imari zikenera mu gutanga serivisi zikwiriye ku baturage no gukora ibikorwa by’iterambere kuko zifite umutungo muke cyane bityo bikazazamura ibyinjiriza akarere.

Yavuze ko muri iri tegeko habayeho kuzamura umusoro ku nzu irenze iyo umuntu, umuryango utuyemo mu gihe k’imyaka ine, ukava kuri 0.1% by’agaciro kayo ukagera kuri 0,25% mu mwaka wa mbere, 0.50% mu mwaka wa kabiri, 0.75% mu mwaka wa gatatu na 1% mu mwaka wa kane, uhereye mu ntangiriro z’umwaka ukurikira uwo iryo tegeko ryatorewemo.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Ndagijimana Uzziel, yabwiye itangazamakuru ko iryo tegeko rigamije kuzamura umusaruro w’inzego z’ibanze ku ngengo y’imari zinjiza ubwazo.

Ati: “Ubushobozi bw’inzego z’ibanze buracyari hasi cyane, ntiburenga 10% by’ingengo y’imari yose; usanga inzego z’ibanze zitungwa ahanini n’ingengo y’imari ituruka muri Leta, ugasanga ubushobozi bwazo bwo kwinjiza amafaranga ku misoro n’amahoro zagenewe bukiri hasi.

Ikindi iri tegeko rigamije ni ukunoza imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka; harimo ingingo zituma abantu bakoresha ubutaka neza, bakubaka ku butaka buto, ku buryo urengeje ubutaka bwagenwe agira icyo asora kirenzeho”.

Iri tegeko rigabanya imisoro ku mutungo ku bantu bubaka inzu bajya hejuru (inzu zigerekeranye), aho bishyura kimwe cya kabiri cy’umusoro usanzwe kugira ngo ubwo buryo bw’imiturire butezwe imbere cyane cyane mu migi, haba mu Mujyi wa Kigali no mu yindi y’uturere.

Iri tegeko rigena kandi ko inyubako z’ubucuruzi zisoreshwa imisoro mike wa 0.5% ku gaciro k’izo nyubako, na byo bizashyirwa mu bikorwa mu gihe k’imyaka ine (4), abasoreshwa uwo musoro bagahera kuri 0.2%, mu mwaka wa mbere kuzamuka kugera kuri 0.5% ku mwaka wa kane.

Hari kandi korohereza inyubako z’inganda, bishingiye kuri gahunda y’igihugu yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, aho umusoro ugena ko ku nyubako z’inganda ujya hasi ku bindi byose bisoreshwa, kuri 0.1% kimwe no ku nyubako z’abikorera ariko bakiri bato kugeza ku baciriritse (SMEs).

Ikibanza kidakoreshwa kizajya gisoreshwa uko biteganyijwe ariko gicibwe umusoro w’inyongera ya 100% irenze ku gipimo gisanzwe, mu gihe ufite ikibanza atuyemo kirengeje igipimo k’ibanze cyagenwe na Njyanama y’akarere azajya asoreshwa umusoro usanzwe anongerweho 50% by’agaciro kacyo kugira ngo bice intege abashaka kugira ibyo badakoresha.

Muri iri tegeko, rigena ko umuntu wahawe ubutaka kandi hari igikorwa agomba gukoreramo, agahabwa n’ibyangombwa byo gukoreramo hanyuma icyo gihe kikarangira nta cyo arakorera iyo agumanye uwo mutungo kandi hari abandi bakeneye ubutaka bwo gukoreramo azishyuzwa umusoro w’ikirenga, wikubye kabiri uwagenwe kuko apfusha ubusa ubwo butaka.