Kigali-Rwanda

Partly sunny
20°C
 

Umusoro ku kibanza kidakoreshwa wikubye kabiri

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 14-02-2019 saa 15:42:05
Itegeko rishya rigena inkomoko y'imari n'umutungo by'inzego z'ibanze rigena ko ikibanza kimaze imyaka igeze kuri itatu kidakoreshwa icyo cyagenewe kizajya gisoreshwa inshuro ebyiri z'umusoro usanzwe (Foto Imvaho Nsh

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) itangaza ko abafite ubutaka by’umwihariko abagura ibibanza bikamara igihe kigeze ku myaka itatu bidakoreshwa, ngo byubakwe, bizajya bisoreshwa inshuro ebyiri, 200%.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Politiki y’inkomoko y’imari y’inzego z’ibanze, Nzayikorera Jonathan, asobanura ko mu itegeko rishya rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage (Inzego z’ibanze) hagaragaramo imisoro ku mutungo utimukanwa, ariko imisoro ku kibanza ukagenwa na Njyanama y’Akarere ikibanza giherereyemo, ukaba uri hagati y’amafaranga y’u Rwanda 0 na 300 kuri metero kare imwe.

Nzayikorera asobanura ko ikibanza kimaze imyaka igera kuri itatu nta kintu gikoreshejwe kizajya gisora inshuro ebyiri ku musoro wagenwe na Njyanama.

Ati “Nta bwo ari ikibazo cy’abantu baguze ubutaka gusa, ushobora kuba waranaburazwe ariko tuvuge ngo ni ubwo kubaka, ufite ikibanza, ibyangombwa byose bikenerwa birimo n’igishushanyombonera birahari ariko ugasanga umaze imyaka itanu, ingahe utacyubaka kandi cyasigaye hagati y’inzu, kigateza umutekano muke mu bandi.

Icyo tubwira abantu ni uko iyo hashize imyaka itatu ikibanza wahawe utarimo kugikoresha icyo wagiherewe, igipimo cy’umusoro wishyuragaho kikuba kabiri kugeza igihe ucyubakiye.”

Muri iri tegeko kandi bigaragara ko igipimo ku musoro w’ikibanza washyizweho n’Inama Njyanama uzajya wiyongeraho 50% kuri buri metero kare irenga ku zagenwe na njyanama z’ikibanza cyo guturamo. Gusa uwo musoro w’ikirenga ntureba ababonye cyangwa abaguze n’abatuye mu bibanza mbere y’uko iri tegeko rishya ritangira gukurikizwa, mu 2019.

Harimo kandi ko mu gihe umuntu yubatse inyubako yo guturamo mu buryo bwo gukodesha, atari iyo yageneye guturamo we ubwe n’umuryango we, iyo nyubako mu gihe izaba igeretse kuva ku magorofa ane habariwemo n’ari munsi y’ubutaka azagabanyirizwa igipimo cy’umusoro ku kigero cya 50% by’igiciro gisanzwe.

Mu bindi bihugu ho, nko ku mugabane w’u Burayi, ngo usanga ibibanza nk’ibyo kimwe n’inzu zishaje zitavugururwa zishobora kwihishamo abakora ibikorwa runaka bibi bisoreshwa cyane kugira ngo ba nyirabyo bagire umwete wo kugira icyo bazivugururaho bive mu kudakoreshwa.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.