19°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Umusirikare arahatana muri Miss Career Africa

Yanditswe na Ndamyirokoye François

Ku ya 22-03-2020 saa 16:28:10
Umusirikare arahatana muri Miss Career Africa

Assaba Cinthia Consuela Koffi,  Umukobwa wo muri Togo ufite ipeti rya gisirikare rya Lieutenant,  ari mu bakobwa 15 bo muri Afurika y’Iburengerazuba bari guhatanira kuzagera mu bakobwa ba mbere  bazatoranywamo Miss Career Africa akaba ari irushanwa rizasorezwa mu Rwanda mu mpera z’uyu mwaka.

Uyu mukobwa arashaka gushishikariza abakobwa bakiri bato kwiga siyansi, kwihangira imirimo y’abagore cyane cyane y’ubuhinzi. Mu myaka itanu iri imbere, arashaka kubona impamyabumenyi y’ikirenga (doctorat) mu buvuzi bwa gisirikare kubera ko muri Togo habuze abaganga bayifite.

Afite intego yo gukora ubworozi bw’inkoko muri buri karere k’igihugu cye kuko Togo yari yatumije mu mahanga inkoko zigera kuri miliyoni 22 mu 2019, bigatuma atekereza ko aramutse abukoze byafasha benshi muri iki gihugu nawe ubwe.

Umushinga we witwa “Volaille pour tous”. Ushingiye ku gushyira ibiraro by’inkoko mu bice bitandukanye by’igihugu cye. Avuga Togo itumiza inkoko nyinshi hanze, uyu mushinga we ukaba ugamije no guhanga imirimo y’urubyiruko.

Agira ati  “Nimba nambitswe ikamba rya Miss Career Africa 2020, bizamfasha kumenya uburyo nshobora gufasha abakobwa bagenzi banjye bakiri bato mu gihugu ku bintu bimwe birimo kurwanya uburaya no gutwita hakiri kare.”

Ntabwo bikunze kubaho ko usanga abakobwa bari mu myanya yiganjemo iy’umutekano bitabira amarushanwa nk’aya y’ubwiza cyangwa se ayandi ayo ari yo yose.

Uyu mukobwa yavutse mu 1998, yakuze afite umubyeyi umwe ari we nyina gusa. Ni impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, akaba ari umucuruzi  akabikomatanya no kuba ari umusirikare mu ngabo za Togo ndetse akaba ari gushaka impamyabumenyi y’ikirenga mu by’ubuvuzi.

Ku rundi ruhande iri rushanwa rizazenguruka mu bice bitandukanye bya Afurika aho ubu muri Afurika y’Iburengerazuba, hazatoranywa   abakobwa icumi bazahahagararira ako gace nk’uko no mu tundi duce tw’Afurika bizagenda.

Guhera kuwa  19 Werurwe 2020, abo muri Afurika y’Iburengerazuba batangiye gutorwa hifashishijwe urubuga rwa Miss Career Africa.

Mu gihe muri Afurika yo hagati ho guhera ku wa 18 Werurwe 2020 kugeza ku wa 18 Mata 2020, abashaka guhatana bafunguriwe urubuga ku buryo bashobora kwiyandikisha.

Abo mu Majyepfo ya Afurika bazatangira kwiyandikisha ku wa 3 Gicurasi, abo mu Majyaruguru batangire ku wa 24 Kamena 2020 naho muri Afurika y’Iburasirazuba batangire ku wa 8 Kanama. Kwiyandikisha bizajya bimara ukwezi, abatoranyijwe bahabwe gahunda bazakurikiza nyuma.

Iri rushanwa rizajya   riba hasimbukwe umwaka umwe mu rizakurikira. Ku ikubitiro Miss Career Africa 2020 azatorerwa mu Rwanda mu birori bikomeye bizaba ku wa 27 Ugushyingo 2020, mu gihe mu 2022 iri rushanwa rizabera muri Nigeria.

Hazatorwa uzahiga abandi abe ariwe ugirwa Miss Career Africa 2020, mu gihe hazatangwa andi makamba arimo nka Miss Speaker, Miss Technology, Miss Hospitality, Miss Science, Miss Talent na Miss Art.

Kugira ngo umukobwa yitabire iri rushanwa hagenderwa ku kuntu bumva ibitekerezo bye niba ari ingirakamaro.

Ibisabwa mu bashaka guhatana ni ukuba umukobwa ari  hagati y’imyaka 18-24, yarasoje  amashuri yisumbuye cyangwa yiga muri kaminuza anabarizwa muri Afurika.

Umwanditsi:

Ndamyirokoye François

2 Comments on “Umusirikare arahatana muri Miss Career Africa”

  1. Mwiriwe neza!

    Mubwire uko batora neza ntangire nshakire amajwi uyu musirikare.

    Mubinyoherereze kuri e-mail.

    Murakoze.

  2. Mwiriwe banyarwanda dusangiye ingobyi! No ukuri twishimiye iri rishanwa kuko biragaragara ko ryifitemo udushya, gusa bazaturinde inkyebebe mu abakemurampaka, hazatambuke ubikwiye muri buri kiciro! Nagirango kandi nisabire ubufasha kuri telecommunication companies, rwose bagerageze bafashe abanyarwanda muri iyi lock down! Urimo kugura any service, bikarangira amafaranga bayatwaya, ugategereza ya service wishyuye ukayibura! No ukuri, ba service providers bisubireho bafashe abanyarwanda by’ umwihariko muri ibi bihe batemerewe gusohoka, murakoze!

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.