Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Umusingi w’u Rwanda twifuza ni umuturage – Prof. Shyaka

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 10-12-2018 saa 14:37:15
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Prof. Shyaka Anastase mu kiganiro n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yasabye abayobozi b’imirenge kubaha abaturage.

Yasabye ko habaho imikoranire y’inzego igamije ko umuturage ava ku rwego akagera ku rundi mu iterambere.

Prof Shyaka yabivugiye mu karere ka Gasabo kuwa 9 Ukuboza 2018 mu kiganiro yagiranye n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, n’abayobozi ba Dasso mu rwego rw’uturere.

Yavuze ko guteza imbere abaturage birimo gucunga neza ibya rubanda, kuko usanga hari abatagerwaho n’ibyabagenewe bakaguma mu bibazo by’ubukene.

Prof. Shyaka yagize ati “Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ni mwe mwegereye abaturage, umusingi w’u Rwanda twifuza ni umuturage muyobora, kandi mugomba kumufasha gutera imbere akava ku rwego akagera ku rundi maze akivana mu bukene.”

Ku birebana n’ibibazo by’imishinga, amakoperative na za Sacco zikorera hirya no hino mu mirenge byagombye kugirira akamaro abaturage ariko ugasanga bidakora neza, Minisitiri Shyaka yasabye abayobozi b’imirenge guhwitura abaturage izo koperative na Sacco bikabateza imbere binyuze mu muco wo kwizigamira, icyakora anenga n’abayobozi b’imirenge badakora neza.

Ati “Ni mwe abayobozi mukwiye kuza ku isonga mu gufasha abaturage kuva mu bukene, nk’ubu mubishatse mwamenya abagira uruhare mu kunyereza amafaranga ya za Sacco, icyagaragaye ni uko bamwe muri mwe aho twasuye mu karere ka Kirehe baka inguzanyo mu mirenge Sacco ariko ntibubahirize amasezerano rero mutange urugero rwiza mwikosore.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase mu kiganiro n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta wungirije, Patrick Habimana asanga imwe n’imikorere mibi y’ibigo nk’ibitaro n’ibigo nderabuzima bikorera mu mirenge biteza ingaruka ku micungire y’umutungo w’inzego z’ibanze.

Akomeza agira ati “Nk’ubu hari ibibazo by’amadeni aberewemo ibitaro by’uturere, imicungire mibi mu bigo by’amashuri, ibibazo byo kutandika imyenda mu bitabo by’ibaruramari, imitungo itimukanwa mu bitaro no mu bigo by’amashuri idakoreshwa n’ibindi”

Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Ingabire Paula avuga ko mu rwego rwo kuborohereza akazi, bagomba gukoresha ibyumba mpahabwenge biri mu turere kuko bimaze igihe kinini bidakora. Yagize ati “Munoze gahunda yo guha abaturage serivise mukoresha ikoranabuhanga, kuko intego ari uko serivise zose za Leta zizaba zikoresha ikoranabuhanga muri 2024.”

Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika Mutangana Jean Bosco yagarutse ku bibazo bya ruswa, imisoro, iby’abayobozi basiragiza abaturage ku bushake kuko na byo bibarwa nka ruswa. Ati “Nk’imisoro inyerezwa mubireba kandi yakabaye yubaka ibigo nderabuzima n’ibitaro byari kwita ku buzima bw’abaturage muyobora.”

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.