Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Umushyikirano 16: Prof Shyaka yerekanye ibyanozwa mu guteza imbere abaturage

Yanditswe na Uwimana Donatha

Ku ya 13-12-2018 saa 17:59:32
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, ari mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko hari ibikwiye kunozwa mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ziteza imbere abaturage.

Hari mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 16, cyavugaga kuri gahunda z’iterambere zigenda zishyirwaho, aho zigeze zishyirwa mu bikorwa ndetse n’uruhare rw’umuturage muri izi gahunda.

Nka gahunda zizamura abaturage zigifite ibikeneye kunozwa mu ishyirwa mu bikorwa ryazo, Minisitiri Shyaka yavuze nka VUP, aho abafite intege nke bahabwa amafaranga y’inguzanyo, bakayishyura. Uretse ko hari aho ugera ugasanga ntibikora neza, cyangwa hakeneye kunozwa. Mu mirimo y’amaboko ibaha amafaranga naho hari ibikeneye kunozwa.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, ari mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano

Minisitiri Shyaka agaragaza ikindi gikeneye kunozwa cyangwa kongerwamo imbaraga, yagize ati: “Ni ugukurikirana no kunoza imicungire y’ibigenewe abaturage bafite imbaraga nke byegereye mu nzego z’abaturage harimo guca ruswa, kuko hari aho ikigaragara. Icyo dusabwa ni ukongera imbaraga.”

Yavuze ko kandi abayobozi bakwiye gusubiza amaso inyuma nko mu myaka itari iya kera cyane hakorwaga ibintu neza ariko mu myaka ya vuba bigasa n’ibitagikorwa.

Aha yatanze urugero ko nko mu myaka 10 ishize hariho ikitwa Inama y’abaturage mu iterambere, asobanura ko uyu munsi bikiri mu itegeko ariko ntibikorwe nyamara urwego rwakagombye kuba rufasha abaturage bakazamuka vuba.

Yagarutse ku buryo amafaranga yagiye ashyirwa muri gahunda zo kuzamura abaturage yagiye yiyongera buri mwaka, ariko ugasanga bitajyanye n’umuvuduko mu kuva mu byiciro by’ubukene.

Ati: “Ugasanga biterwa nuko hari aho abaturage bageze bararemara, si bose ni bake, aho bumva ibintu byose Leta yabibakorera. Iyo akaba atari imico igororotse. Icyo kintu kikaba gikwiye guhinduka. Umuturage agashyiraho ake kugira ngo ahindure imibereho ye.”

Abayobozi bakuru b’Igihugu, ni bamwe mu bitabira Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, bakaganira ku bibangamiye iterambere ry’Igihugu, bagafata umwanzuro w’uko bizakemuka

Umwanditsi:

Uwimana Donatha

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.