Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Umushoferi yashyikirije Polisi abinjije mu gihugu udupfunyika 8000 tw’urumogi

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 13-05-2019 saa 07:31:07
Ubanza iburyo ni we wakiriye urumogi rwazanywe n'Umukongomani wo hagati, mu gihe amafaranga yahawe umushoferi w'ikamyo yatanzwe n'ubanza ibumoso (Foto RNP)

Umushoferi utwara imodoka za tagisi nto (Taxi Voiture) yashyikirije Polisi, abagabo batatu barimo umukongomani umwe, bari bafite imizigo y’urumogi rw’udupfunyika 8000, ruvuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) rugiye gucururizwa mu Rwanda, yanga ko rwajya kwica abana b’u Rwanda.

Ni igikorwa cyabaye tariki ya 11 Gicurasi 2019, aho uwo mushoferi yahamagawe n’umuntu amurangira akazi ko gutwara abantu aza gusanga umuzigo bafite ari urumogi ni ko guhitamo kubashyikiriza abapolisi bakorera iruhande rwa Kigali Convention Centre (KCC) nk’uko yabitangarije abanyamakuru kuwa 12 Gicurasi 2019.

Yagize ati: “Ukuntu nabimenye, nka saa moya n’igice (19h30) nari ndi i Nyamirambo mu Biryogo numva terefone irampamagaye, bambaza niba ndi mu kazi, mbemerera ko ndi mu kazi. Ubwo biba ngombwa ko bambwira ko mbasanga Nyabugogo kwa Mutangana, ngera Nyabugogo, bambwira ko hari umuzigo tugiye gufata ahitwa 15 (Rusororo).

Bambwira umuzigo uwo ari wo, ko ari urumogi, tuvugana amafaranga, banyemerera ibihumbi 50 bampa ibihumbi 10 byo kunywa lisansi, ngo andi bakayampa tugejeje umuzigo Kimisagara. Ndaza ngeze hano Convention Centre mbonye abapolisi mpita mparika iruhande rwabo.”

Uyu mushoferi yavuze ko bakimubwira ko ari ibiyobyabwenge agiye gutwara yanzuye ko aho kugira ngo bage kwica abana b’u Rwanda yahitamo kubashyikiriza abashinzwe umutekano.

Ati: “Numvise ko ari ibiyobyabwenge, icyahise kinza mu mutwe navuze nti aba bantu aho kugira ngo bage kwica abana b’Abanyarwanda reka ngende mbipakire noneho nze guhagarara ahari abantu bashinzwe umutekano mbabereke.

Ubutumwa naha bagenzi bange ni uko na bo bagerageza bagafasha inzego z’umutekano mu kurwanya ibiyobyabwenge.”

Abo bagabo uko ari batatu ubu bafungiye ku biro bya Polisi Kimuhurura mu Mujyi wa Kigali. Umwe yasobanuye ko uwo Mukongomani yamubajije niba yabona isoko ry’urumogi aramwemerera, aruzana yifashishije imodoka y’Abanyatanzaniya itwara ibicuruzwa biva mu bihugu bimwe bijya mu bindi arugejeje mu Rwanda biba ngombwa ko bashaka umuntu urubagereza Kimisagara.

Yakomeje avuga ko uwo mukongomani yamusabye amafaranga yo guha imodoka yaruzanye ni ko guhita ahamagara muramu we amuguriza ayo mafaranga, bakomezanya inzira igana Rusororo kuko uwo muramu we yari agiye kureba umukecuru we urwariye Remera.

Ati: “Ubwo ni bwo twaje dupakira urwo rumogi turushyira mu modoka iratuzana tugeze hano kuri Convention Centre ngiye kubona mbona imodoka irihuse cyane ifungira feri ku bapolisi bo ku muhanda, shoferi avamo arababwira ngo ntihagire uva mu modoka kuko aba bagabo mbakuye ahantu, bapakiye urumogi none ntibagucike; abapolisi baradufata batugeza hano kuri sitasiyo ya Polisi Kimuhurura.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, mu mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Goreth yabwiye itangazamakuru ko ashimira cyane ubufatanye bw’abaturage mu rugamba rwo guhashya ibyaha nk’ibyo.

Ati: “Umwe yavanye urumogi muri Kongo, udupfunyika tugera ku 8000, aruzana aruhishe muri za modoka zitwara peterori, muri tank (ahajya lisansi) araza ageze Rusororo ahura na bariya bandi bavuye Kimisagara baje kurugura. Ni bwo bafashe tagisi baraza, bageze Kimihurura umushoferi agira amakenga ahita agenda abashyikiriza ahari polisi yo ku muhanda, basanga abo bagabo koko batwaye urumogi.”

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ingingo ya 263 ireba abantu bose ku biyobyabwenge, aho ufashwe yambutsa ibiyobyabwenge umupaka bijya mu Rwanda ahanishwa igihano cya burundu n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miriyoni 30, itarengeje miriyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubanza iburyo ni we wakiriye urumogi rwazanywe n’Umukongomani wo hagati, mu gihe amafaranga yahawe umushoferi w’ikamyo yatanzwe n’ubanza ibumoso (Foto RNP)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.