Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Umushinjacyaha yatanze ingero z’uburyo ruswa idindiza ishoramari

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 21-01-2019 saa 10:38:09

Umushinjacyaha wo ku Rwego rw’Umuvunyi, Nsengiyumva Emmanuel atangaza ko ruswa imunga ubukungu bw’igihugu ikanasubiza inyuma ishoramari, ari na yo mpamvu inzego zinyuranye zihagurukiye gufatanyiriza hamwe kuyirwanya.

Nsengiyumva agaragaza uburyo bamwe mu bakorera inzego za Leta n’iz’ibanze bagiye bakoresha ruswa mu kunyereza umutungo w’igihugu bitwaje imyanya bafite n’ibikorwa by’ishoramari bihari.

Yagize ati: “Itegeko ryacu rirasobanutse, iyo uri mu nzego za Leta ugashaka kuzanamo ibyo wunguka ku giti cyawe utitaye ku nyungu rusange, buriya uba winjiye muri ruswa. Ruswa igabanya ubukungu bw’igihugu, ahari ruswa nta bwo abashoramari bazajyamo bishimye, nta bwo ubucuruzi buzakorwa uko bikwiye kandi izarenganya bamwe.”

Yatanze urugero ku Karere ka Rutsiro kari gafite gahunda yo kubaka Guest House, maze abayobozi b’icyo gihe bahise bihisha inyuma yo kubaka iyo nzu y’akarere, batangira kubaka inyubako zabo bakoresheje umutungo wateganyirijwe kubaka Guest House.

Ati: “Ubwo Guest House yatangiraga kubakwa, Meya w’icyo gihe na we yahise atangira kubaka inzu y’ubucuruzi iruhande rwa Guest House, kugira ngo abashyitsi bazajya baza muri Guest House y’Akarere nibazajya basanga ibiciro biri hejuru bage bahita bigira muri Guest House ya Meya.”

Nyuma yo kubaka iyo nzu y’ubucuruzi, Meya ngo yahise atangira kubaka indi nyubako ku Gisenyi, ni mu gihe kandi yari afite izindi nyubako nziza, byose hamwe mu gihe kimwe na Guest House yari ifite ingengo y’imari ya miriyari 2.

Uyu mushinjacyaha yagaragaje ko umwera waturutse ibukuru kwa Meya waje gukwira hose ugera no kwa Gitifu w’akarere, na we atangira kubaka inzu nziza ayuzuza mu gihe gito na we akoresheje amafaranga ya Guest House yabonye binyuze muri ruswa yatse rwiyemezamirimo.

Ati: “Ntibyagarukiye aho, ushinzwe imari mu Karere na we ntiyasigaye, rwiyemezamirimo yazaga kumwishyuza akamubaza impamvu akorana n’abayobozi we ntihagire icyo amugenera kandi ari we umuha amafaranga.”

Yemeza ko uyu muyobozi na we yahise atangira inyubako ye mu Karere ka Rubavu, ahitwa mu Mudugudu wa RDC ahazamura inzu y’igorofa mu mafaranga ya rwiyemezamirimo.

Nsengiyumva avuga ko icyaje kugaragara ari uko rwiyemezamirimo yaje guhomba ataragira aho ageza inyubako ya Guest House bitewe n’uko hari izindi nzu zubakwaga muri ayo mafaranga yari agenewe Guest House.

Ati: “Rwiyemezamirimo byarangiye ahombye, n’imitungo ye irashira, areka kubaka Guest House, byose byatewe na ruswa abayobozi bagiye bamwaka, bivuze ko no gutsinda isoko bishoboka ko hari ibipimo ngenderwaho yari yahawe.”

Umushinjacyaha wo ku Rwego rw’Umuvunyi yagaragaje uburyo ruswa isenya imibanire n’ubusabane bw’abayobozi n’abayoborwa, kuko ngo niba umuyobozi yatse ruswa abo ayobora bituma batamwiyumvamo.

Yatanze urugero rw’umukozi wari ushinzwe ubutaka mu Karere ka Nyagatare wasabwe serivisi n’umugore washakaga guhinduza ubutaka bwe, maze ushinzwe ubutaka amusaba kubanza kuryamana na we ariko umugore arabyanga, bituma atangira kumusiragiza.

Ati: “Wa mudamu wimwe uburenganizira bwe, ba bantu bahuriye kuri koperative bimwe ibyangombwa byabo, bikaza guhabwa umwe muri bo wumvikana n’uwo muntu ushinzwe ubutaka, byose ni akarengane gaturuka kuri ruswa.”

Urundi rugero uyu mushinjacyaha yatanze ni urw’ umwunganizi mu nkiko wahaye ruswa umushinjacyaha bitewe na dosiye yaburanaga, umushinjacyaha akaza kubigaragariza urukiko ariko bikarangira ukekwaho icyaha arekuwe.

Ati:“ Ubwo murumva ipfunwe umushinjacyaha yagize nyuma yo kugaragaza umwunganizi mu nkiko watanze ruswa ariko ntahanwe ahubwo agafungurwa. Ese ubwo ayo mafaranga yamuhaga kandi atayamusabye yari ay’iki, ese uwo muco wo gushimira umuntu mu nshingano asanzwe agomba gukora kandi ahembwa byari ngombwa?”

Yavuze ko ruswa ituma habaho ukudahana, aha yagarutse kuri Rugomboka na Bimenyimana bombi nk’abakozi ba Leta, aho Rugomboka wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa waje kugira Bimenyimana umugenzuzi w’umurimo, amugira inama yo kuba na rwiyemezamirimo ngo bage basangira.

Ati: “Ubwo Bimenyimana yahembwa n’akarere nk’umugenzuzi w’umurimo akanahembwa n’akarere nka rwiyemezamirimo watsindiye isoko ry’akarere kandi abiziranyeho na Gitifu bagasangira, kandi ntibigeze bahanwa.”

Yavuze no kuri Murekezi Jean Paul waje gutoroka ubutabera, yari yagizwe umwere ku byaha bimwe akurikiranwa ku bindi ariko ari hanze, gusa yaje gucika kandi yacikanye amafaranga menshi.

Murenzi Thomas na we ngo urukiko rwaramufunguye, nyuma ubushinjacyaha burajurira aratsindwa, ariko ubwo yafungurwaga yahise acika, atsindwa adahari na we ntiyahanwa.

Yagarutse kuri ruswa iteza ubukene abaturage, igatuma serivisi zidatangwa neza, igatuma abakeneye ubutabera badafashwa uko bikwiye.

Yavuze no kuri Dosiye Maombe wari umucamanza, yemererwa n’umukiriya ruswa, ahabwa ibihumbi 100, ayashyira mu myenda y’imbere, bayamufatanye, yahise ayavanamo ayanyanyagiza mu muhanda, arafatwa ashyikizwa ubutabera, ariko yaje kuba umwere bitewe n’uko muri za noti basanze zifite agaciro k’ibihumbi 95 mu gihe amakuru yavugaga ko yahawe ibihumbi 100.

Ati: “Yagizwe umwere kubera inoti imwe gusa yabuze ngo icyaha aregwa cyuzure.”

Hari abiba umutungo wa Leta bagahunga bagera hanze bakiyita impunzi za Politiki

Nsengiyumva yagarutse ku Banyamamabaga Nshingwabikorwa b’uturere bagiye bacika kubera ko barekuwe, kandi bagacikana amafaranga y’igihugu, nyuma bakazakatirwa badahari, bagahamywa ibyaha.

Yatanze urugero rw’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere twa Nyabihu, Habyarimana Emmanuel, uwa Nyamasheke Ndagijimana Jean Pierre n’uwa Rutsiro Thomas Murenzi.

Ati: “Aba bose babanje kurekurwa bagizwe abere, mu bujurire baratsindwa, bagiye gufatwa basanga bamaze gucika, bivuze ko basomewe bari ku mupaka.”

Yavuze ko kugaruza umutungo na byo bikirimo imbogamizi, ahereye kuri raporo ya Minisiteri y’Ubutabera yo mu mwaka wa 2013 kugera ku itariki 30 nzeri 2018, amafaranga yagarujwe ni miriyari 1 na miriyoni 900 ndetse n’amadorari ibihumbi 6, ni mu gihe hagombaga kugaruzwa asanga miriyari 4.

Ubufatanye bw’inzego

Nsengiyumva asanga abagenzacyaha ba RIB n’abashinjacyaha b’Urwego rw’Umuvunyi nibashyira hamwe bazabasha kwegeranya ibimenyetso kugira ngo umucamanza azabe afite ibimenyetso byose bimufasha kumenya uko icyaha cyakozwe.

Avuga ko umushinjacyaha na we azagomba gukora iperereza ry’inyongera, dosiye igashyikirizwa urukiko, bityo ibimenyetso byose umucamanza yashingiraho mu guca urubanza bikaba bihari.

Mu rwego rwo kugaruza umutungo wa Leta, Inama ngishwanama y’Igihugu yo kurwanya ruswa yemeje ko umutungo wa Leta ugomba kugaruzwa.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.