Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

 Umushinga w’itegeko rihana ruswa ugaragaza impinduka ku bihano

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Jun 7, 2018

Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite yatoye umushinga w’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa. Imvaho Nshya yagiranye ikiganiro na Musangabatware Clement, Umuvunyi Mukuru wungirije ushinzwe kurwanya ruswa  asobanura  impinduka zitegerejwe muri uyu mushinga.

Asobanura ko uyu mushinga uziye igihe kandi ugaragaza imbaraga zishyirwa mu kurwanya ruswa mu Rwanda, ni igisubizo ku ngorane zimwe na zimwe bahuraga na zo mu kurwanya ruswa.

Yagize ati: “Uyu mushinga ni igisubizo ku byuho byagaragaraga mu Itegeko n° 23/2003 ryo ku wa 07/08/2003 ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo bitewe n’uko ruswa igenda ihindura isura ndetse ari abayitanga n’ abayakira bari bamaze kugira amayeri menshi adahuye n’amategeko twagenderagaho.”

Musangabatware akomeza asobanura ko kunyereza umutungo (Embezzlement/ Détournement de fonds) ari  icyaha kitari kiri mu bubasha bw’Urwego rw’ Umuvunyi, ngo  byasabaga kwiyambaza amasezerano uru rwego  rufitanye n’izindi nzego mu gukurikirana icyaha cyo kunyereza umutungo.

Ashima abafatanyabikorwa bokoranaga mu gukurikirana abanyereza umutungo, ubufasha bahaga Urwego rw’ Umuvunyi kandi abizeza ko bazakomeza gufatanya mu kurwanya ruswa mu Rwanda.

Avuga ko  abafatanyabikorwa biyongereye cyane  kubera ko buri rwego rwa Leta, urw’abikorera, urwa Sosiyete Sivili  cyangwa umuryango mpuzamahanga ukorera mu Rwanda rugomba kuba rufite inshingano yo kurwanya ruswa  kandi rukabibazwa.

Ibihano ku bahamwa na ruswa byarongerewe

Musangabatware asobanura ko ibihano bitegereje abazajya bahamwa n’icyaha cya ruswa byazamuwe  ndetse n’amande bazajya bacibwa yarazamuwe.

Yagize ati:  “Umwanditsi w’urukiko, umushinjacyaha, umufasha w’umushinjacyaha, umwunganizi mu mategeko, intumwa ya Leta mu nkiko, umuhesha w’inkiko, umukozi wa Leta ushinzwe gusesengura imanza ku mpamvu z’akarengane, umukozi wa Leta ushinzwe gutanga ubufasha mu by’amategeko bazajya bahanishwa ibihano byo hejuru.”

Yungamo ati: “Hari ibikorwa bimwe byakorwaga bikitwa amakosa, ubu na byo byashyizwe muri uyu mushinga nk’ibyaha bya ruswa nko gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe, kunyereza umutungo, gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu bwite, kwiha inyungu zinyuranyije n’amategeko n’ ibindi.”

Hakubiyemo kandi impamvu nkomezacyaha ku cyaha cya ruswa cyakozwe n’umuntu uri mu rwego rw’ubuyobozi bikaba bisaba umuyobozi kwitwararika no gushishoza mu gufata ibyemezo, yirinda  ibishobora kumuganisha muri ruswa,  akayigendera kure, akaba inyangamugayo mu bo ayobora.

Kudasaza kw’icyaha cya ruswa

Musangabatware avuga ko igihe uregwa ahamwe n’icyaha cya ruswa, urukiko rutegeka ubunyagwe bw’umutungo ukomoka ku cyaha cyangwa ibyakomotse kuri uwo mutungo.

Yagize ati: “Icyaha cya Ruswa cyashyizwe mu byaha bidasaza. Bamwe bajyaga batoroka ubutabera bakagaruka  ibyaha byarashaje, bizavaho itegeko nirimara gusohoka mu igazeti.”

Asanga kugira ngo ruswa iranduke mu Rwanda, buri muturarwanda agomba kugira uruhare mu kuyirwanya;  atanga amakuru mu nzego zibishinzwe.

Uretse ibyo, abahamwe n’ibyaha bya ruswa ngo bakwiye kubihanirwa by’intangarugero kugira ngo bibakosore kandi byigishe n’abandi.

Kugira ngo ruswa iranduke hagomba ubufatanye bw’inzego z’ubuyobozi n’abaturage, byose bigashyigikirwa  n’ubushake bwa politiki igihugu kigaragaza yo kurwanya ruswa.

Abari mu nzego z’ubuyobozi, ni ukuvuga abayobozi n’abakozi bagomba gusobanukirwa neza inshingano zabo. Umuntu wese ukora mu nzego z’ubuyobozi akwiye gusobanukirwa neza ibyo ashinzwe kandi akabyubahiriza, ku buryo utezutse ku nshingano ze abihanirwa.

Agomba kandi kumenya ko guha abamugana serivisi nziza ari inshingano y’ibanze; kugira gahunda y’akazi no kuyubahiriza, kugira ngo abari mu nzego z’ubuyobozi barusheho kunoza imikorere, bagomba kugira gahunda y’akazi, ikamenyeshwa abaturage kandi bakayubahiriza ndetse n’abagana ubuyobozi na bo bakayubahiriza.  Gukorera mu mucyo ugaragaza ibyo ukora n’impamvu ibyemezo byafashwe birinda umuturage urwikekwe ko serivisi yifuza itatanzwe neza.

Kudakemurira umuturage ikibazo bikurura akarengane bigatuma asiragira mu nzego bikaba byatuma anatanga ruswa kugira ngo ikibazo gikemuke.

Ibyemezo ntibigomba buri gihe gufatirwa mu buyobozi gusa kandi n’abayoborwa baba bafite ibitekerezo byatuma akazi gakorwa neza, ngo  ni yo mpamvu hagomba kubaho kungurana ibitekerezo, bityo no gukorera mu mucyo bigashoboka.

Musangabatware aributsa  Abaturarwanda ko Polisi y’u Rwanda isaba buri wese  gutanga amakuru ku gihe kugira ngo icyaha gikumirwe.

Ati: “Uyu mushinga uteganya ko  umuntu watanze cyangwa wakiriye indonke mu rwego rwo gufasha ubutabera kubona ibimenyetso ku cyaha cya ruswa ntafatwa nk’uwakoze icyaha iyo yabimenyesheje inzego z’ubutabera mbere y’uko icyo cyaha gikorwa. Nta buryozwacyaha bubaho ku muntu watanze cyangwa wakiriye indonke, ubimenyesha inzego z’ubutabera mbere y’uko ikurikiranwa ry’icyaha ritangira, atanga amakuru cyangwa agaragaza ibimenyetso.”

Abaturage barasabwa gukoresha ukuri, kwanga kurengana no kurenganya; kumenya inzego zishyikirizwa ibibazo; kumenya no guharanira uburenganzira bwabo.