Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Umushinga w’ikurikiranabikorwa mu iterambere uzafasha guhuza amakuru ku nzego zose

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Jun 7, 2018

Ikigo cya Leta gishinzwe iterambere mu nzego z’ibanze (LODA) cyatangije umushinga w’ikurikiranabikorwa mu iterambere ry’abaturage hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga (MEIS), ukazafasha guhuza amakuru ku nzego zose uhereye ku Kagari kugera ku rwego rw’igihugu mu rwego rwo gukora igenamigambi rihamye.

Harelimana Cyriaque, Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ushinzwe iterembere rusange (uwa gatatu iburyo) na Nkunda Laetitia, Umuyobozi Mukuru wa LODA (uwa kane iburyo) n’abandi bafatanyabikorwa (Foto Gisubizo G.)

Byatangajwe mu nama nyunguranabitekerezo yahuje LODA n’Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’abaturage kuri uyu wa kabiri, tariki ya 06 Kamena 2018  yari igamije kurebera hamwe ko umushinga ugenda ugera ku ntego zawo n’imbogamizi uhura nazo mu rwego rwo kuzishakira ibisubizo.

Uyu mushinga uterwa inkunga ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’iy’u Budage umaze imyaka 2 utangiye gushyirwa mu bikorwa, ukaba ugaragaza ko hari ibyo umaze kugeraho ariko kandi n’imbogamizi zituma utihuta nk’uko byagombye.

Nk’uko bisobanurwa na Harelimana Cyriaque, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe iterambere rusange, avuga ko uyu mushinga ugamije uburyo bwo kubona amakuru afasha Leta mu gukora igenamigambi rirambye, abafashwa gukurwa mu bukene, ibyo bafashwa n’aho baherereye.

Ati “Uyu mushinga uzaba ugaragaza amakuru y’abaturage bose bakeneye gufashwa, ibyo bakwiye gufashwamo n’aho baherereye, hakarebwa n’uburyo bishyirwa mu bikorwa, kandi inzego zose bireba zikagira amakuru amwe”.

Avuga kandi ko iyi nama nyunguranabitekerezo igamije kurebera hamwe ibimaze kugerwaho mu gihe k’imyaka 2 uyu mushinga umaze utangiye ndetse n’imbogamizi zagaragayemo mu rwego rwo kuzishakira ibisubizo.

Ati “Ubu ni uburyo bukomatanyije bugamije guteza imbere abaturage bakeneye gufashwa no gutezwa imbere. Twifashishije uyu mushinga buri rwego rushobora kumenya umubare w’abaturage barimo gufashwa ndetse unagaragaza inyigo y’ibikorwa biteganyijwe mbere y’uko bikorwa mu rwego rwo kwirinda ko haboneka imbogamizi ibikorwa bigeze hagati”.

Ku bijyanye n’ibikorwaremezo, Harelimana avuga ko hari imbogamizi uyu mushinga uhura na zo kuko mu gihugu hose hataba Interineti, ariko ngo izo mbogamizi ziragenda zikemurwa na telefoni ngendanwa kuko nazo zibasha gukoreshwa mu gutanga amakuru no kuyakira.

Ati “Nubwo telefoni zigendanwa hari amakuru zitanga, biragaragara ko hakiri ibikorwaremezo bya Interineti hirya no hino mu byaro ariko tuzakora uko dushoboye iyo nzitizi nayo iveho, gusa mu gihe tugitegereje abafite iyo mbogamizi bazaba bakoresha telefoni”.

Yongeyeho ko uyu mushinga uzafasha inzego za Leta kwirinda gukoresha nabi ingengo y’imari y’igihugu yatakariraga mu mpapuro zanyuzwagamo raporo zinyuranye zisobanura ibijyanye n’iterambere ry’abaturage.

Sibomana Saidi, Umuyobozi wungirije muri LODA, ushinzwe gahunda z’iterambere n’ikurikiranabikorwa mu nzego z’ibanze, avuga ko uyu mushinga uzafasha kugaragaza ibikorwa byose mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ati “Mbere tugikoresha uburyo busanzwe butari ubw’ikoranabuhanga, ibikorwa byaradindiraga, ariko ubu tubasha kureba abaturage bafashwa mu bikorwa binyuranye bya VUP nk’abahabwa inkunga y’ingoboka, abakora imirimo rusange, abahabwa inguzanyo ziciriritse n’uburyo bafashwamo ngo babashe kuva mu bukene”.

Avuga ko hakoreshejwe ubu buryo Igenamigambi ritangirira ku rwego rw’umudugudu rikagera ku rwego rw’igihugu umuturage yarigizemo uruhare, amakuru yose agahurizwa hamwe n’uyu mushinga akagera ku nzego zose.

Yongeraho ko uyu mushinga uzorohereza abashakashatsi n’abanyeshuri bimenyereza umwuga mu bijyanye n’iterambere ry’abaturage kuko bazajya babona amakuru yose  mu buryo bwihuse.

Birorimana Jean Paul, umuyobozi w’igenamigambi mu Karere ka Ngororero, avuga ko uyu mushinga ubafasha kubika amakuru yose yatanzwe n’abaturage mu rwego rwo gutunganya ingengo y’imari no kumenya ibibakorerwa.

Unafasha kubika ibitekerezo batanze hakazagira n’igihe bajya gusobanurira abaturage imishinga yabonye  ingengo y’imari n’itarayibonye.

Ati “Uyu mushinga kandi ufasha abaturage kumenya amakuru ku byiciro by’ubudehe, mu gutanga mituweli, ibi byose bakabikora bakoresheje telefoni mu buryo busanzwe, bakabasha  kubona amakuru yose.

Kalinda Vitali ni umuturage wo mu Kagari ka Mumena, Umurenge wa Nyamirambo, avuga ko bahawe uburyo bwo gutanga mituweli mu buryo bw’ikoranabuhanga ngo babashe kureba ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo ndetse bakanabasha kubona amakuru y’uko imisanzu yabo yakiriwe batarinze kujya ku buyobozi.

Ati “Gutanga mituweli ubu byaroroshye ndetse n’iyo umaze kwishyura ubona amakuru yemeza ko wishyuye, kureba ibyiciro by’ubudehe ntitukibanza kujya ku kagali na byo tubirebera kuri telefoni”.

Uburyo bw’ikurikiranabikorwa mu iterambere ry’abaturage hifashishijwe ikoranabuhanga bwafashije inzego zinyuranye guhuza amakuru no kugira imyumvire imwe ku bikorerwa abaturage.