Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Umushinga wa KivuWatt mu rugendo rwo gufasha Abanyarwanda kwibohora

Yanditswe na RUTAYISIRE EMILE

Ku ya 09-07-2018 saa 17:32:23
Ahakorerwa imirimo yo kubyaza Gaz methane umuriro w'amashanyarazi, imirimo ikorerwa mu kiyaga cya Kivu rwagati

Abaturage bo mu karere ka Karongi baturiye Ikiyaga cya Kivu barashima Leta y’u Rwanda ikomeje kwagura imishinga ifasha abaturage kwigira ari nako ibateza imbere; imwe muri iyo mishinga ni umushinga wa KivuWatt uherereye mu Murenge wa Bwishyura wo mu Karere ka Karongi.

Ahakorerwa imirimo yo kubyaza Gaz methane umuriro w’amashanyarazi, imirimo ikorerwa mu kiyaga cya Kivu rwagati

KivuWatt ni umushinga w’ikigo cy’Abanyamerika cya ContourGlobal gifatanyije na Leta y’u Rwanda ugamije gutanga ingufu z’amashanyarazi zigera kuri Megawatt 100 binyuze mu gucukura Gazi Metane iri mu Kiyaga cya Kivu ikabyazwa ingufu z’amashanyarazi.

Umushinga ugabanyijwemo ibyiciro bibiri: amasezerano atangiza ikiciro cya mbere gitanga Megawatt 25 yashyizweho umukono hagati ya Leta y’u Rwanda n’Ikigo ControurGlobal muri Werurwe 2009, hakurikiraho imirimo yo kubaka uruganda rwaje gutwahwa ku mugaragaro n’Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame ku wa 16 Gicurasi 2016. Ingufu z’amashanyarazi zitangwa n’uyu mushinga zihabwa Ikigo k’igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’amshanyarazi (EUCL) ari na cyo kizigeza mu turere dutandukanye tw’igihugu.

Inyubako y’uruganda rw’amashanyaraziKivuWatt yubatse ahimuwe abaturage mu Murenge wa Bwishyura

Ikiciro cya 2 cy’uyu mushinga kizatanga izindi Megawatt 75 ziziyongera kuri Megawatt 25 ziri gutangwa ubu ngubu kizatangira mu minsi ya vuba.

Intego y’umushinga wa KivuWatt ni ukugabanya ku buryo bufatika igiciro k’ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda habyazwa umusaruro Gazi Metane iri mu kiyaga cya Kivu dore ko iyi gazi idacukuwe ishobora kuba yagira ingaruka mbi ku buzima bw’abaturage baturiye ikiyaga.

Uretse gutanga ingufu z’amashanyarazi, umushinga wa KivuWatt wanagabanyije ubushomeri kuko wahaye akazi k’igihe gito abakozi barenga 200 mu iyubakwa ry’uruganda n’abakozi barenga 100 bakora akazi gahoraho muri uru ruganda.

Si ugutanga umiriro gusa, Kivuwatt ifasha abaturage kwigira no kwibohora ubukene

Ubwo Imvaho Nshya yasuraga uruganda rwa KivuWatt, abaturage batanze ubuhamya bw’uko umushinga wabafashije kwiteza imbere binyuze muri gahunda zinyuranye zikorwa n’uyu mushinga.

Izo gahunda zerekeye guteza imbere ubworozi, uburezi, ubuzima, ibikorwaremezo n’ibindi bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ariko hakibandwa ku bintu abaturage bakeneye kurusha ibindi.

Madamu Mugwaneza Genereuse ni Umuyobozi ushinzwe guhuza umushinga wa KivuWatt n’abaturage yatangarije Imvaho Nshya ko KivuWatt ifite imishinga myinshi iteramo inkunga abaturage hagamijwe kubafasha kwigira.

Ku ikubitiro, ubwo uruganda rwubakwaga hari abaturage bimuwe bahabwa ingurane ariko na nyuma y’aho ubuyobozi bw’umushinga bwakomeje kubegera no kubagezaho gahunda zibafasha mu iterambere.

Umushinga woroje abaturage 43 inka z’inzungu, 75% muri zo zaje zirengeje amezi atandatu zihaka; abaturage bubakiwe ibiraro, bahabwa imiti y’amatungo ndetse n’abaganga b’umwuga bahoraho bakurikirana imibereho y’izo nka umunsi ku munsi.

Inkunga ya KivuWatt mu burezi bw’u Rwanda

Umushinga wa KivuWatt utera inkunga uburezi aho ufasha ibigo by’amashuri binyuranye (amashuri y’incuke n’amashuri abanza) biri mu murenge uruganda ruherereyemo.

Ishuri ry’abana b’inshuke ryubatswe n’Uruganda rwa Kivu Watt

Madamu Uwamahoro Béatrice ni Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Gatwaro avuga ko KivuWatt yabateye inkunga ya mudasobwa eshanu zo kwifashisha mu burezi, banahabwa imashini nini ifotora (photocopieuse) ndetse n’ibitabo by’abanyeshuri ku buryo ubu buri mwana wese afite igitabo cyo gukoresha mu myigire.

Madamu Uwamahoro akaba yishimira ubufasha bahawe mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya mudasobwa, imashini ifotora ituma ikigo cyicapira ibizamini n’izindi nyandiko zikoreshwa mu masomo. Uyu muyobozi avuga kandi ko ibitabo bahawe byakemuye ikibazo cy’abanyeshuri benshi bahuriraga mu gitabo kimwe.

Ibi Madamu Uwamahoro abibonamo kwibohora ubujiji kuko ibikoresho bahawe bituma abana biga neza kandi n’abarimu bakigisha neza nta pfunwe bafite bikagaragaza iterambere u Rwanda rugezeho nyuma yo kwibohora.

Madamu Uwamahoro Beatrice, uyobora EP Gatwaro, mu biro bye, imbere y’ya Mudasobwa yahawe n’uruganda rwa Kivu Watt

Madamu Uwamahoro agira ati “Ibi dukorerwa bigaragaza imiyoborere myiza ya Leta y’u Rwanda n’uburyo ikorana n’abashoramari kandi ibibonetse ntibige mu mifuka yabo gusa ahubwo bigafasha abaturage. Uku ni ukwibohora ubujiji, ni ukwibohora ubukene bituma Abanyarwanda batera imbere.”

Umushinga wa KivuWatt wateye inkunga kandi amashuri y’inshuke aturanye n’uruganda uyaha ibikoresho byose by’ibanze ndetse unubaka ishuri ry’incuke rishya.

Imvaho Nshya yaganiriye na Madamu Christine Tambwe, Umuyobozi w’ishuri ry’incuke ryubatswe na KivuWatt (Ecole d’élites), ayitangariza ko ubu ishuri rirera abana 32 akaba yishimira uburyo aba bana barererwa muri iri shuri ry’icyitegererezo rifite ibikoresho byose nkenerwa.

Madamu Tambwe agira ati “Gutera inkunga amashuri ni ukubaka u Rwanda rw’ejo. Umushinga wa KivuWatt warebye kure uhitamo ibintu byiza bizagirira akamaro abana b’u Rwanda mu gihe kirekire. Nta mashuri, nta ejo heza u Rwanda rwaba rufite.”

Ibindi bikorwa by’Umushinga wa KivuWatt

Madamu Mugwaneza yatangarije Imvaho Nshya ko umushinga wa KivuWatt mu bufatanye n’ikigo cy’igihugu gikwirakwiza amazi WASAC wakwirakwije amavomero ajyanye n’igihe tugezemo mu mirenge ituranye n’uruganda bityo hakemurwa ikibazo cy’abaturage bavomaga amazi yo mu kiyaga.

KivuWatt kandi yanahembye abanyeshuri bitwaye neza bo mu Ishuri Rikuru ry’ubumenyingiro ryo mu ntara y’Uburengerezuba (IPRC West) ndetse abanyeshuri banahabwa amahirwe yo kwimenyereza umwuga mu ruganda rwa KivuWatt.

Umushingwa wa KivuWatt wishyuriye abaturage batishoboye ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé); iki gikorwa cyabaye ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kuko ari bwo buba buzi neza abaturage badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira.

KivuWatt yubatse kandi ikibuga rusange cyo kwidagaduriramo gifite ibikoresho byo gukiniraho ndetse n’ubusitani nyuma yo kubona ko abana bo mu karere ka Karongi bakiniraga mu muhanda, rimwe na rimwe bikaba byateza impanuka. Iki gikorwa gifasha abana ndetse n’ababyeyi kuko iyo abana bagiye kwidagadura haba hari umutekano kuko hari umukozi wo kubitaho.

Abaturage bavuga ko kugerwaho n’ibi bikorwa ari umusaruro wo kwibohora

Muhawenimana Alphonse ni umwe mu bimuwe ariko akaba yarimukiye hafi y’uruganda; uretse ingurane y’amafaranga, Alphonse yanahawe inka y’inzungu akaba asanga ubu bufasha bukomoka ku miyoborere myiza y’ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu.

Imvaho Nshya yasanze Muhawenimana agaburira inka ye n’akanyamuneza ku maso, agira ati: “Ndashima cyane umushinga wa KivuWatt watworoje inka, unatwubakira ibiraro none turanywa amata. Ibi byose babidukoreye nyuma yo kuduha amafaranga atwimura kandi tugenda twishimye; ibi badukorera bigaragaza imiyoborere myiza mu Rwanda kuko iyo igihugu kiyobowe neza kigira ibikorwa bigera ku baturage bigatuma bagira iterambere.”

Muhawenimana Alphonse agaburira inka

Muhawenimana akomeza avuga ko ibyo bakorerwa na KivuWatt bigaragaza ko Abanyarwanda bibohoye koko kuko n’uwari yarazahajwe n’ingoyi y’ubukene agerwaho n’imishinga imuzamura agatera imbere.

Muhawenimana akomeza ahamya ko umuriro w’amashanyarazi uva muri gazi metane na wo ubageraho 100%, mu gihe mu myaka yashize benshi mu baturage nta muriro bagiraga ndetse n’abawufite ukaba warabonekaga rimwe na rimwe.

Gufasha abaturage kwibohora birakomeje

Madamu Mugwaneza avuga ko KivuWatt ifite n’indi mishinga yateguwe igiye gushyirwa mu bikorwa mu gihe cya vuba; muri iyo mishinga harimo gufasha abaturage mu bijyanye n’ubworozi bw’amafi mu kiyaga cya Kivu bakorana n’amakoperative y’aborozi b’amafi.

Mu rwego rwo gusubiza abaturage bifuza kubona uko Gazi Metane iboneka n’uburyo ihindurwamo imbaraga z’amashanyarazi kandi bikaba bitaboroheye kugera mu kiyaga rwagati aho iyo mirimo ikorerwa, hari gahunda iri gukorerwa mu nzu ndangamurage y’ibidukikije (Environmental Museum) y’i Karongi izashyirwamo amashusho agaragaza neza inzira zose zinyurwamo kugira ngo amashanyarazi aboneke.

Hari kandi umushinga bagiye gukorana n’ibigo by’amashuri yisumbuye, wo kubaka igikoni kigezweho ku kigo cy’amashuri cya Gishyita; iyo gahunda ikazakomereza no mu bindi bigo.

Mu bufatanye n’Umurenge wa Bwishyura, KivuWatt iri gufasha abaturage badafite inzu zo kubamo zikwiriye hakaba hazatangwa amabati, amadirishya n’inzugi ubwo izi nzu zizaba zimaze kuzura biciye mu muganda w’abaturage.

Muri rusange, mu rwego rwo gukomeza urugamba rwo kwibohora, ibikorwa byose by’umushingwa wa KivuWatt, mu bufatanye na Leta y’u Rwanda, bigamije kuzamura umunyarwanda bigatuma yigira akanibohora ingoyi y’ubukene ari na ko hatezwa igihugu cyacu imbere.

Umwanditsi:

RUTAYISIRE EMILE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.