Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Umushinga USAID Soma Umenye  wafashije abanyeshuri barenga miliyoni 2,5

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 18-11-2021 saa 18:17:00
Abitabiriye umuhango wo kwishimira ibyo Umushinga USAID Soma Umenye wagezeho mu myaka isaga 5

Mu myaka isaga 5, umushinga USAID Soma Umenye wafashije abanyeshuri barega miliyoni 2,5 mu Turere twose tw’igihugu   mu kuzamura ubumenyi bw’ibanze bwo gusoma Ikinyarwanda mu  cyiciro  cya mbera cy’amashuri abanza  muri buri shuri rya Leta n’afashwa na Leta

Uyu mushinga  washyizwe mu  bikorwa na Chemonics International ku bufatanye n’Ikigo Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda (REB) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA).

Ku wa Gatatu taliki 17 Ugushyingo 2021 ku cyicaro cya REB habereye umuhango wo  kwishimira iby’uyu mushinga wagezeho kuko  wasoje imirimo yawo.

Mu byagezweho harimo amahugurwa y’abarimu bose b’Ikinyarwanda mu cyiciro  cya mbere cy’amashuri abanza. Harimo kandi gutegura no gutanga mu mashuri hose mu Rwanda imfashanyigisho zigera kuri miliyoni 6 zigizwe n’ibitabo by’abanyeshuri, ibitabo by’abarimu, ibitabo by’abarimu birimo inkuru zisomerwa abanyeshuri ndetse n’amakarita manini y’inyuguti amanikwa mu ishuri.

Umushinga Soma Umenye watuganyije unashyiraho  amasomero 13,500 aho buri cyumba cy’ishuri gifite isomero. Muri buri somero harimo ibitabo by’inkuru  byo gusomera ku ishuri ndetse no mu rugo.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda, Peter  Vrooman yatangaje ko mu myaka 3 ishize abana biga mu mwaka wa mbere  batashoboraga gusoma ijambo na rimwe neza ariko ko ubu basoma neza ku kigero gikwiye.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda, Peter  Vrooman (ibumoso)

Yashimiye NESA n’Umushinga USAID Soma Umenye  ku isuzuma rusange ry’Ikinyarwanda  ryakozwe kuko rifasha  abarimu mu gusuzuma abanyeshuri hagamijwe gufasha abafite ubushobozi buke. Ati : “Ibyagezweho birashimishije.”

Amb. Peter  Vrooman  yakomeje avuga ko  bazi  neza ko abanyeshuri  biga vuba kandi neza mu rurimi bashobora kwiga no kumva . Ati : “ Amerika izakomeza kuzamura ubushobozi bwo gusoma  Ikinyawanda kugira ngo abana bazabashe  kugera  ku rwego rwiza rwo kwiga Icyongereza n’andi masomo.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi “MINEDUC” ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard yashimiye umushinga USAID Soma Umenye avuga ko wabafashije kubaka umusingi w’ibyo  bazakomerezaho mu myaka iri imbere.

Yagize ati : “Uyu mushinga wafashije byinshi cyane cyane mu gutanga ibitabo mu mashuri. Kugira ngo umwana yige neza gusoma agomba kuba afite ibyo asoma n’ababimwigisha kandi bakabimwigisha neza.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi “MINEDUC” ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard

Akomeza avuga ko  mu mwaka wa 2019  bari bageze  ku rugero rw’aho  bafite ibitabo bingana  n’abana bari mu  mashuri. Ati : “Ibyo rero bikaba byarafashije cyane  kugira ngo abo bana bagire ibitabo byo gusoma, abarimu barahuguwe kugira ngo babe bafite ubushobozi bwo kwigisha abana  gusoma no kubafasha.”

Ubwo amashuri yafungaga muri Werurwe 2020 kubera COVID-19, USAID Soma Umenye yatangije gahunda yo gutanga amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga nka Radio n’ibindi  kugira ngo abana bakomeze kwigira mu rugo.

Uyu mushinga kandi  wagize uruhare runini mu gushyigikira no guteza imbere uburezi bw’abatumva mu Rwanda aho yafatanyije n’Umuryango Nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga “RNUD” n’Inama y’igihugu y’Abantu bafite Ubumuga “NCPD”  kurangiza inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga mu Rwanda.   USAID Soma Umenye yateye inkunga mu gutegura ibitabo byo gusoma birimo ururimi rw’amarenga rukoreshwa mu Rwanda, ifasha gukora inkoranyamagambo y’inyandiko ya  “Braille” inafasha kandi mu gutegura ibitabo byo gusoma byanditse muri  “Braille”.

Abarimu batandukanye n’abayobozi b’amashuri  bungukiye muri uyu mushinga bashimye ibyo bagezeho bavuga ko  umusaruro mwiza w’uyu mushinga uzagaragara mu myaka myinshi iri imbere.

Umushinga USAID Soma Umenye  wakoresheje ingengo y’imari igera kuri miliyari 77 z’amafaranga y’u Rwanda. Mu gihe uyu mushinga usoje,  umwaka utaha wa 2022 hazatangira imishinga ibiri mishya izaterwa inkunga na USAID, umwe uzibanda ku gushyigikira uburezi bufite ireme mu mashuri undi ukazibanda ku bikorwa bikorerwa mu muryango mugari.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.