17°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Umushinga ugaragaza ihumana ry’ikirere umaze imyaka 7 ukorera mu Rwanda

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 23-04-2021 saa 15:35:15
Ibyuma byifashishwa mu gupima imyuka ihumanya ikirere n'iyangirika ryacyo biri ku musozi wa Mugogo

Hashize imyaka 7 Leta y’u Rwanda ifatanije na kaminuza yigisha iby’ikoranabuhanga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Massachusetts Institute of Technology (MIT), itangije umushinga wo kugaragaza uko ikirere gihagaze ku ihumana ry’ikirere n’ihindagurika ryacyo.

Minisiteri y’uburezi ifite uyu mushinga mu nshingano, igaragaza ko uyu mushinga wafashije u Rwanda na Leta z’ibindi bihugu by’Isi kuba intangarugero mu gufata ingamba zihamye mu kubungabunga ikirere n’akayunguruzo k’izuba.

Ni umushinga ugizwe n’imashini zipima zikanagaragaza uko ikirere gihagaze buri kanya, by’umwihariko ku ihumana, uko ikirere kibungabunzwe n’uburyo bigira ingaruka ku mihindagurikire y’ikirere bityo hagafatwa ingamba.

Ubushakashatsi bwakozwe hashingiwe ku bipimo bitangwa n’ibyuma biri ku musozi wa Mugogo mu murenge wa Kintobo mu karere ka Nyabihu, bugaragaza ko ibinyabiziga bikoresha ibikomoka kuri peterori, ibicanwa n’inganda ari byo biza ku isonga mu guhumanya ikirere.

Uyu mushinga ugaragaza uko ikirere gihagaze, ni nawo watumye habaho amasezerano mpuzamaha ya Kigali yashyizweho umukono n’ibihugu bitandukanye hagamijwe kurengera akayunguruzo k’imirasire y’izuba kazwi nka Ozone.

Umuyobozi ushinzwe ubumenyi n’ikoranabuhanga muri uyu mushinga wo kugaragaza uko ikirere gihagaze (Climate Observatory Project) Jimmy Gasore, avuga ko muri rusange ikirere cy’u Rwanda gihagaze neza.

Yagize ati: “Ikirere cy’u Rwanda kugeza ubu gihagaze neza ariko mu bihe by’impeshyi usanga ikirere kitameze neza kubera amashyamba aba ashya hirya no hino mu karere. Icyakora ku isonga ibinyabiziga n’ibicanwa ni byo bigira uruhare runini mu guhumanya ikirere”.

Habineza Theobald, Umukozi wa Minisiteri y’Uburezi mu mushinga wo gupima imyuka ihumanya, yerekana ibyuma byifashishwa mu gupima ibihumanya ikirere

U Rwanda rwatangiye umushinga wo gukoresha ibinyabiziga bikoreshwa n’amashanyarazi no gukumira ibinyabiziga bishaje mu muhanda.

Ibi byatumye hari na bimwe mu bikoresho bikonjesha bisohora imyuka yangiza akayunguruzo k’izuba bigenda bikurwa ku masoko hirya no hino ku Isi.

Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko uyu mushinga ufite uruhare runini mu guhugura abarimu ba kaminuza n’abashakashatsi ndetse ugafasha n’ibigo bifite mu nshingano imiterere y’ikirere no kurengera ibidukikije kuzuza inshingano zabyo.

Ndikubwimana Jean de Dieu, Umuhuzabikorwa w’Umushinga upima imihindagurikire y’ibihe ukorera muri Minisiteri y’Uburezi, asobanura ko mu mpera z’umwaka wa 2011 ari bwo inama y’abaminisitiri yemeje uyu mushinga wo kugaragaza uko ikirere gihagaze.

Yagize ati: “Kuri ubu hari imashini z’ubwoko butandukanye zitanga aya makuru uko ikirere gihagaze umunota ku munota. Zimwe ziri mu mujyi wa Kigali izindi zikaba mu karere ka Nyabihu.

Avuga ko bajya guhitamo ahantu ho gushyirwa ibikoresho byifashishwa mu gupima imihindagurikire y’ibihe n’imyuka ihumanya ikirere, hatoranijwe umusozi wa Mugogo uherereye mu murenge wa Kintobo mu karere ka Nyabihu, hashingiwe ku butumburuke bwa metero 2,406 ufite.

Asobanura ko uyu mushinga ujya gutangira, abantu bajijukiwe ibijyanye n’ubumenyi bw’ikirere mu Rwanda bari bakeya ndetse ko n’ubushakashatsi bwakorwaga bwari buke.

Ati: “Icyo waje gukemura byari ukugira ngo abantu bongere ubumenyi mu bijyanye n’ubumenyi bw’ikirere ndetse hagire n’abantu bashobora gukora ubushakashatsi mu bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’iyangirika ryacyo”.

MIT ifite inshingano zo gutanga ibyuma bikoreshwa harimo ibikoreshwa muri KIST bifite agaciro k’ibihumbi 180 by’amadolari yaguzwemo igikoresho kitwa Medusa gipima imyuka 50, hakaba n’izindi zifite agaciro k’ibihumbi 30 by’amadolari y’Amerika.

Ndikubwimana Jean de Dieu, Umuhuzabikorwa w’Umushinga upima imihindagurikire y’ibihe ukorera muri Minisiteri y’Uburezi

Uyu mushinga umaze gushorwamo amafaranga y’u Rwanda akabakaba miriyari 1.5Frws.

Guverinoma y’u Rwanda yo ngo ifite inshingano zo gutanga ibikorwaremezo no guhemba abakozi bareberera uwo mushinga ndetse n’ibyuma byifashishwa kugira ngo bitangirika.

Hari kandi no gutanga amafaranga yo gutunganya ibyuma no kugura ibibisimbura bitwara amafaranga angana na miriyoni hagati ya 25 na 30 yo kugura ibikoresho buri mwaka kugira ngo ikigize ikibazo kibone ikigisimbura.

Habineza Theobald, Umukozi wa Minisiteri y’Uburezi mu mushinga wo gupima imyuka ihumanya ndetse n’ihindagurika ry’ibihe, avuga ko uyu mushinga yawugiriyeho amahirwe yo kongera ubumenyi bwe.

Ati: “Mfite ubushobozi bwo kumenya imibare nkaba natanga ubufasha mu gusubiza ibyuma ku murongo. Ingamba imwe uyu mushinga ufite harimo n’ubushakashatsi kugira ngo dusobanurire abaturarwanda ibyo ikirere gihatse ndetse n’ingaruka gishobora kutugiraho”.

Imibare yo mu mwaka wa 2016 y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) igaragaza ko ku isi abaturage miliyoni 3,8 bapfuye bazize ingaruka z’ihumana ry’ikirere.

Jimmy Gasore, Umuyobozi ushinzwe ubumenyi n’ikoranabuhanga muri uyu mushinga wo kugaragaza uko ikirere gihagaze (Climate Observatory Project)

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.