Umushinga DALGOR wateje imbere imiyoborere – Prof. Shyaka

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 04-02-2019 saa 12:43:16
Prof Shyaka Anastase, Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu (hagati), Nicola Bellomo, Ambasaderi wa EU (iburyo) na Uwimana Innocent, umuyobozi wa RALGA (Foto MINALOC)

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, ashima cyane ibikorwa by’Umushinga (DALGOR) wateje imbere imiyoborere myiza mu turere 5 wakoreyemo mu gihe k’imyaka 5.

Ibi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase yabivugiye mu muhango wo gusoza ku mugaragaro ibikorwa by’umushinga DALGOR (Deepening Accountable Local Governance in Rwanda) wari wanitabiriwe n’Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ari na wo wateye inkunga uyu mushinga.

Umushinga DALGOR ugamije gushimangira imiyoborere myiza mu nzego z’ibanze, wakoreye mu turere 5 mu gihe k’imyaka 3 ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Ambasade y’Umuryango w’u Bumwe bw’u Burayi.

Prof. Shyaka yagize ati: “Nishimiye kwifatanya namwe mu muhango wo gusoza ku mugaragaro igice cya mbere cy’umushinga ugamije gushimangira imiyoborere myiza mu nzego z’ibanze, kuko wakoze byinshi kandi byiza, usoje ufashije abayobozi b’inzego z’ibanze guteza imbere imiyoborere.”

Yashimiye RALGA ku murimo yakoze ifatanyije na DALGOR anashimira cyane uturere 5 uyu mushinga wakoreyemo, adusaba gukomeza gushyira mu bikorwa ibyo bigiye muri DALGOR ku bijyanye n’imiyoborere myiza, kongera uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa, kugaragaza ibyo babakorera (Accountability) n’ibindi.

Yashimiye abayoboye uyu mushinga, avuga ko wakoze umurimo ukomeye mu kubaka ubushobozi bw’abajyanama mu nzego z’ibanze, bikazafasha gukomeza guteza imbere imiyoborere myiza.

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Nicolla Bellomo, yavuze ko mu byakozwe n’umushinga DALGOR harimo guteza imbere ihame ry’uburinganire mu nzego z’ibanze, imiyoborere myiza y’abajyanama mu nzego z’ibanze n’ibindi.

Yavuze ko mu myaka itatu uyu mushinga umaze ukorera mu turere 5 tw’igihugu wakoresheje ingengo y’imari ingana n’ibihumbi 600 by’amayero, akaba asaga miriyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yagize ati “Yakoreshejwe mu guteza imbere imishinga y’ubushakashatsi, ibiganiro by’abajyanama mu turere n’imirenge, ibikorwa binyuranye biteza imbere imiyoborere myiza byakozwe hifashishijwe ingengo y’imari ingana n’Amayero 600.000, ni yo nkunga y’Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi.”

Uwimana Innocent ni Umujyanama akaba na Perezida wa RALGA, yabwiye itangazamakuru ko umushinga wa DALGOR wari ugamije kuzamura uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa.

Ati: “Umushinga DALGOR wakoreye mu turere 5, kamwe muri buri ntara n’Umujyi wa Kigali, hashingiye ku turere twari hasi mu tundi mu guha uruhare abaturage mu byo bakorerwa.”

Yavuze ko mu Burasirazuba wakoreye mu Karere ka Ngoma, mu Mujyi wa Kigali wakoreye mu karere ka Gasabo, mu Majyepfo wakoreye mu Karere ka Nyamagabe, mu Majyaruguru ukorera mu karere ka Burera naho mu Burengeranzuba wakoreye mu karere ka Nyamasheke.

Yagize ati “Umushinga utangira wahereye ku turere twari dufite ibipimo bitari byiza mu bijyanye n’uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa n’uko abayobozi begera abaturage hasi, utwo turere rero twazamuye ibipimo bigaragaza uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa, aho akarere ka Gasabo kavuye ku bipimo cya 60.3% muri 2014 kakaba karageze kuri 89%.”

Avuga ko iki gipimo cya Gasabo kigaragaza ko abaturage bagize uruhare mu bibakorerwa no kwegera abaturage kw’inzego z’ibanze.

Uwimana avuga ko n’ubwo umushinga urangiye, RALGA izakomeza kongera ubushobozi bw’abakora mu nzego z’ibanze, ibyiza byagaragaye muri uwo mushinga muri utwo turere uko ari 5, RALGA izabishyira mu igenamigambi ryayo igamije ku bisakaza mu tundi turere.

Prof Shyaka Anastase, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu (hagati), Nicola Bellomo, Ambasaderi wa EU (iburyo) na Uwimana Innocent, umuyobozi wa RALGA (Foto MINALOC)

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.