29°C , Thunderstorms | Kigali-Rwanda

Umushiga “eSport Rwanda” ugiye gufasha abakinnyi bakiri  bato gukina ku rwego mpuzamahanga

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 11-10-2019 saa 18:42:33
Umuyobozi akaba ari nawe watangije uyu mushinga wa "eSport Rwanda", Dr Irakiza Jean Jacques

Mu Rwanda hatangijwe umushinga “e-sports Rwanda” ugamije gufasha abakinnyi mu byiciro bitandukanye kumenyekana yaba mu Rwanda no hanze yarwo.

Uyu mushinga uzafasha kuzamura siporo y’u Rwanda igere ku rwego mpuzamahanga kuko abakinnyi benshi bazafashwa gukina nk’ababigize umwuga. Aba bakinnyi ariko bakazajya bakurikiranwa ari uko   babanje gukorerwa ikizamini cy’ubuzima n’abaganga babifitiye ubumenyi ndetse bakarebwa  n’abatoza bafite ubunararibonye mu mikino itandukanye.

Umuyobozi akaba ari nawe watangije uyu mushinga, Dr Irakiza Jean Jacques atangaza ko   ubu bakorana n’amashuri y’umupia w  10 abarirwamo abana bagera kuri 665 bakaba bareba abana bafite impano kurusha abandi kugira ngo bazabafashe kugera kure hashoboka.

Yakomeje avuga ko  aba bana babanza bakareba ibijyanye n’ubuzima bwabo hanyuma bakabayobora mu buryo bwo gukora siporo ifite  intego kugira ngo impano zabo zizababyarire umusaruro ufatika yaba kuri bo ndetse n’igihugu cyabo.

Uretse ibi kandi muri  uyu mushinga  bareba  byose umwana azakenera ngo azavemo umukinnyi mwiza nyuma akaba ari bwo batangira kubashakira  amakipe hirya no hino ku bufatanye n’abamaze kubigira umwuga.

Umushinga “eSport Rwanda” ni wo ufasha abana kubona  amashusho y’imikino itandukanye baba bakinnye ari nayo yifashishwa mu kwereka amakipe  bakwerekezamo yabashima akabafata.

Kugira ngo ibikorwa bigende neza, uyu mushinga ukora bya hafi n’ababyeyi bafite abana bifuza ko batera imbere.

Mu kuboza 2019 akaba ari bwo hazaba irushanwa aho   abakinnyi 43 babyifuje   muri 665 akaba ari bo bazitabira. Iri rushanwa rikaba rizatumirwano  abashinzwe gukurikirana impano z’abana baturutse hirya no hino ku Isi bityo abitwaye neza bakaba bajyanwa mu mashuri y’umupira w’amaguru   ku mugabane w’u Burayi n’ahandi hantandukanye.

Kugeza ubu “eSport Rwanda” ifite abana babiri batarengeje imyaka 13 bagaragaje ko bafite  impano aho barimo gukurikiranwa kugira ngo bazashakirwa amakipe.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

2 Comments on “Umushiga “eSport Rwanda” ugiye gufasha abakinnyi bakiri  bato gukina ku rwego mpuzamahanga”

  1. Iyi gahunda ninziza byatuma iterambere ryumupira ryiyongera gusa harikibazo nibaza niba haje abatoza bavuye hanze bagatoza abana bagenda abana bikarangiriraho mwumva bitababaje urugero nkabatoza ba Alsenal babikoze mu Rwanda none abo bana barihe

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.