Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Umusaruro w’ibirayi uhunitswe byarinda ibiciro byawo ku masoko- Dr Geraldine

Yanditswe na admin

Ku ya 28-12-2017 saa 07:50:12
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Mukeshimana Dr Geraldine

Umusaruro ukomoka ku birayi ubitswe neza mu buryo bugezweho bubishoboza kumara igihe kirekire uretse gutuma habaho uburyo buhamye bwo gufasha abaturage kwibikira umusaruro wabo bakoresha cyangwa bakikenuza mu gihe bashakiye, byanabatera kugira igiciro kidahindagurika ku isoko.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Geraldine Mukeshimana avuga ko  kubika mu buryo bugezweho umusaruro w’ibirayi ari uburyo busanzweho ahandi ku buryo na hano mu Rwanda bukwiye gutangizwa kugira ngo abahinzi bagire uburyo buhamye bwo kubika imyaka yabo.

Ati “Ubu buryo bw’ikoranabuhanga bubaho turimo kuganira n’abikorera kugira ngo ubucuruzi butangizwe bityo umusaruro w’ibirayi utangire guhunikwa mu buryo bw’igihe kirekire.”

Dr Mukeshimana avuga ko uretse kuba bifasha abaturage kubona uburyo buhamye bwo kubika umusaruro wabo binatuma habaho kudahindagurika kw’ibiciro ku masoko.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi akomeza agira ati “Kubika neza umusaruro w’ibirayi mu byumba byabugenewe byarinda ihindagurika ry’ibiciro ku masoko bigatuma hatabaho abamamyi n’abandi baca hirya y’amakoperative bakigurira umusaruro uko bishakiye, kuko iyo umusaruro ari mwinshi bigira ingaruka ku biciro mu gihe hatabayeho uburyo bwo kubirinda.”

Minisitiri Mukeshimana avuga ko uruhare rw’abikorera mu gushyiraho icyumba cyabugenewe mu kubika umusaruro mwinshi w’ibirayi ari ngombwa.  Ati “Tumaze iminsi turi mu by’ibiciro byabyo, ariko tunabwira abacuruzi bikorera ko banatekereza uburyo hashyirwaho icyumba kinini cyagenewe kubika umusaruro w’ibirayi, ni icyumba gihenze gisaba nibura miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda kandi nabwo ntikibike umusaruro wose.”

Avuga ko kubika umusaruro w’ibirayi bisaba uburyo bw’ikoranabuhanga kandi bikorwa mu buryo butatuma habaho ibibazo ari yo mpamvu biba bisaba gukoranwa ubuhanga. Ati “Ibirayi bisaba kubyoza, no kubyumisha neza iyo bibitswe mu buryo bitumye neza na byo byateza ibindi bibazo. Ndasaba abikorera gukomeza gutekereza uburyo umusaruro w’ibirayi wabikwa mu buryo bwabugenewe.”

Yabasabye gukomeza gukorera mu mucyo birinda abamamyi kimwe no kudaca inyuma amakoperative mu bucuruzi bw’ibirayi kuko ibiciro byashyizweho birazwi.

GATETE JEAN BOSCO

Umwanditsi:

admin

2 Comments on “Umusaruro w’ibirayi uhunitswe byarinda ibiciro byawo ku masoko- Dr Geraldine”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.