Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Umusaruro u Rwanda rwakuye mu gushora muri serivisi z’imari zidaheza

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 20-10-2021 saa 10:27:10

Urwego rw’imari mu Rwanda rukomeje kugaragaza umuvuduko udasanzwe mu iterambere riha amahirwe Abanyarwanda yo kunogerwa na serivisi z’imari zitagira n’umwe zisigaza inyuma haba izitangwa mu buryo busanzwe ndetse n’izitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi itangaza ko mu myaka 12 ishize, u Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi mu kwimakaza serivisi z’imari zidaheza, aho zavuye ku kigero cya 48% mu 2008 zikagera kuri 93% mu 2020, bikaba bivuze ko ikigereranyo cyiyongereyeho 45%.

Kuri ubu ibyiciro byose by’Abanyarwanda bifite amahirwe angana yo kugera kuri serivisi z’imari, ndetse rukaba ari urugendo rukomeza kunozwa hagamijwe gushyigikira ibyiciro byafatwaga nk’ibyasigajwe inyuma mu ruhando rwo kubona serivisi z’imari.

Kimwe mu byiciro byahawe urubuga n’ubwisanzure cyari cyarasigajwe inyuma mu mateka y’u Rwanda ni icy’abari n’abategarugori, aho kuri ubu bafite uburenganzira bungana n’ubw’abagabo mu kubona serivisi z’imari ndetse no gutangiza ubucuruzi ndetse n’imishinga kimwe n’abagabo.

Mu nama   Mpuzamahanga yiga ku iterambere rya Serivisi z’imari zidaheza ku mugabane w’Afurika (Semaine Africaine de la MicrofinanceSAM) iteraniye i Kigali guhera taliki ya 19 Ukwakira 2021, Minisitiri w’Imari n’Igenamigamibi Dr. Ndagijimana yavuze ko u Rwanda rwizera ko serivisi z’imari zidaheza ari umusemburo wo kubaka ubukungu butagira n’umwe busigaza inyuma.

Inama ya SAM irimo kubera muri Kigali Convention Centre

Yagize ati: “Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu gukuraho imbogamizi ku iterambere rya serivisi z’imari. Ibyo bishimangirwa n’umusaruro w’urwego serivisi z’imari zihagazeho kuri ubu rugeze kuri 93%. Ariko na none ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 zatweretse ko tugikeneye gusigasira inyungu za serivisi z’imari zidaheza.”

Inama ya SAM ihuje abagera kuri 600 barimo impuguke mu by’imari n’ubukungu bakaba bari no kwizihiza icyumwweru cyahariwe Ibigo by’imari nto n’iciriritse.

Iyo nama ya mbere ihuza abantu benshi baganira kuri serivisi z’imari muri Afurika, ikorwa buri nyuma y’imyaka ibiri ikaba ikorwamo ibikorwa bitandukanye birimo guhuza abashoramari ndetse n’abahanga udushya.

Ni inama yibanda ku nsanganyamatsiko ijyanye no kwiyubaka ndetse no kwigira k’Umugabane w’Afurika binyuze mu kubaka serivisi z’imari zidaheza.

Intego nyamukuru y’inama ya 2021 ni iyo gushytiraho ingamba zigamije kubaka ubushobozi bw’inzego zitanga serivisi z’imari ndetse n’abahabwa serivisi kugira ngo babe babasha guhangana n’ibibazo birimo n’icyorezo cya COVID-19.

Urwego rwa serivisi z’imari zidaheza rushobora kugira uruhare rukomeye mu gufasha abantu kurushaho kwigira kuko bagera kuri serivisi z’imari mu buryo bworoshye.

By’umwihariko, ibihugu by’Afurika bishobora kubyaza umusaruro amahirwe y’udushya tugenda duhangwa mu ikoranabuhanga ryoroshya serivisi z’imari aho abaturage boroherwa no kuzigama ndetse bakabona na serivisi z’ubwishingizi ku bafite imari nke.

Ukwiyubaka k’uru rwego kwitezweho kugira uruhare mu gufasha ibihugu kugera ku Ntego z’Iterambere rirambye.

Minisitiri wa Luxembourg ushinzwe Ubutwererane n’Iterambere Franz Fayot, yavuze ko Leta ya Luxembourg ishyigikira ikorwa rya SAM kuko ari amahirwe yo gushimangira umubano n’ibihugu by’Afurika.

Yagize ati: “Intego nyamukuru ya gahunda yacu igamije udushya muri serivisi z’imari zidaheza ni iyo kugira uruhare mu kurandura ubukene ndetse no kugera ku ntego z’Umuryango w’Abibumbye z’iterambere Rirambye. Dufatanya n’ibihugu bitandukanye mu gushyigikira iterambere ry’ubukungu bwabyo kandi biba byishimiye kwakira ubunararibonye .”

Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi w’Ikigo ADA (Support for Autonomous Development ) yongeyeho ko bishimiye kwitabira iyi nama iri kubera i Kigali , nk’ikigo gifasha abaturage kwizigamira no gutangiza ubucuruzi.

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.